lun.

14

mai

2012

Missa yo gusabira Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin MISAGO wari Umushumba wa Diyosezi Gikongoro (28/6/1992-12/3/2012) muri Santarali REBERO avukamo.

Tariki 6/5/2012, Santarali Rebero ifatanije na Paruwasi Nyagahanga, yasabiye Missa Musenyeri Augustin MISAGO uherutse kwitaba Imana, tariki 12/3/2012. Igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri J.Damascene MUGIRANEZA, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Byumba, wari uhagarariye Umwepisikopi, akikijwe n’Abapadiri Pascal NSHIMIYIMANA, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Gikongoro, HABAKURAMA Clet, uhagarariye Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Gikongoro, Paul GAHUTU, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyagahanga na Valens NSABAMUNGU, Padiri wungirije muri iyo Paruwasi. Hari Révérend Canon Pastor Emanuel KAYIJUKA, uhagarariye Société Biblique mu Rwanda. Hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, n’uhagarariye ingabo mu Mirenge ya Bwisige na Ruvune. Hari kandi n’imbaga y’abakristu n’abandi bari bazi Musenyeri Augustin MISAGO. 

 

Missa ihumuje , Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyagahanga yerekanye abashyitsi, abifuriza ikaze. Hagarutswe ku buzima bwa Musenyeri Augustin MISAGO.

Uwari uhagarariye abo mu muryango wa Musenyeri Augustin MISAGO, KAMASA Alfred, yabwiye  abari aho ko Augustin MISAGO yavukiye i Kirwa mu 1943,  muri Paruwasi Nyagahanga, ubu ni mu Murenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru. Ni mwene BARAMBANZA na MUKAMPARIRWA. Yabatijwe  kandi akomezwa mu 1956, mu 1971 ahabwa ubupadiri, naho 1992 ahabwa ubwepisikopi. Yibukije ko Musenyeri Augustin MISAGO yari mu miryango ibiri, uwo yavutsemo n’uwo yakoragamo ubutumwa  ari wo Diyosezi ya Gikongoro. Yashimiye abaje bose kubatabara n’ababafashije gutegura uwo munsi.  Yavuze ko Musenyeri yazize urupfu rutunguranye. Ati “ Imana imuhe iruhuko ridashira”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune yavuze ko atari Imirenge yose ivukamo Umwepisikopi, atari Uturere twose tuvukamo Umwepisikopi. Ati “Twagize igihombo ariko na byo tugomba kubishimira Imana kuko yishubije ibyayo, twihanganishije imiryango yombi yabagamo”.

 

Révérend Canon Pastor Emanuel KAYIJUKA, yagize ati :  « Ndi hano kuko nkomoka mu Murenge wa Rukomo uhana imbibi n’uyu Musenyeri Augustin Misago avukamo, ndi hano nk’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique du Rwanda) ugizwe n’Amadiyosezi 9 ya Kiliziya Gatolika, Amadiyosezi 9 y’Itorero ry’Abangilikani, andi Matorero 10 y’abaprotestanti hamwe n’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda. Musenyeri Augustin Misago yari ahagarariye Kiliziya Gatolika muri uwo Muryango.  Yatabarutse ndi mu butumwa bw’akazi muri Ethiopia, bituma ntashobora kwitabira imihango yo kumushyingura. Ngarutse, natangajwe no kubona akazi yagombaga gukora kajyana no kwandika Bibiliya Ntagatifu mu ngano zitandukanye, yaragakoze kose akarangiza kuwa gatandatu tariki ya 10/03/2012 akohereza mu biro byanjye i Kigali mbere yo kwitaba Imana ku wa mbere tariki ya 12/03/2012. Musenyeri Augustin Misago yagize uruhare rukomeye mu gusobanura Bibiliya ihuriweho n’Amatorero y’Abaprotestanti na Kiliziya Gatolika, ari yo yitwa Bibiliya Ijambo ry’Imana.  Mbibutse ko ubu mu Rwanda dufite Bibiliya isobanuwe mu buryo butatu : Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya Ijambo ry’Imana na Bibiliya Yera ». Yakomeje agira ati ”Musenyeri Augustin MISAGO ni we wifuje ko Bibiliya zagera ku bantu bose, mu Mirenge yose, maze icyo cyifuzo kirakirwa kandi gishakirwa amikoro, ku buryo ubu Umuryango wa Bibiliya urimo kujya mu Mirenge yose yo mu Rwanda uko ari 416 ishishikariza abakristu gukunda Bibiliya, kuyitunga no gutungwa na yo. Musenyeri Augustin Misago asize icyuho mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda no ku isi, ariko ibyo yari yaratangiye nta bwo bizasubira inyuma. Umuryango wa Bibiliya uri gutegura Bibiliya mu ngano zinyuranye ku byiciro by’abantu binyuranye harimo na Bibiliya z’abana, iz’urubyiruko na Bibiliya z’abatabona! »

 

Padiri Pascal NSHIMIYIMANA, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Gikongoro, yibukije ko Musenyeri Augustin MISAGO yitabye Imana yendaga kwizihiza Yubile y’imyaka 20 ayobora Diyosezi ya Gikongoro, dore ko yahawe inkoni y’ubushumba 28/6/1992. Abajijwe uburyo yifuza ko bamutegurira umunsi mukuru, Musenyeri Augustin MISAGO yasubije ko byategurwa mu buryo bworoheje. Ati “Nimubitegure, njye nzaza ndi umushyitsi !”. Koko azaza ari umushyitsi, yacaga amarenga y’urupfu rwe. Musenyeri Augustin MISAGO yari umuntu uhangayikishijwe na Kiliziya iri mu Rwanda ndese n’iy’isi yose. Aho bamwe bavuga ko nta mwanya bafite we yarawubonaga. Ati “ yaduhaye umurongo, adusigiye ‘Tugendere hamwe’ ngo tutazatatana, ahubwo ngo dushishikarire ubutumwa. Yari umuntu wicishaga bugufi n’ubwo benshi bamutinyaga, nyamara uwamwegeraga yifuzaga kugaruka ngo baganire”.

Umunyamabanga wa Diyosezi ya Byumba, wari uhagarariye Umwepisikopi,  Padiri J.Damascene MUGIRANEZA, wari umushyitsi mukuru, yashimiye aba aho, ashimira abaturutse ku Gikongoro. Yakomeje avuga ati “ Ubuzima bwa Musenyeri Augustin MISAGO budusigiye:

1/ Kumenya no gukunda ubuhanga:  Mu nama, Musenyeri Augustin MISAGO yumvaga nta kintu cyahita kitabanje gusesengurwa kugira ngo hafatwe umwanzuro utsitse, aho koga hejuru.  Ikindi twamwigiraho ni

2/ Kuba umukozi : Musenyeri Augustin MISAGO yatangiye kwandika akiri mu Iseminari, akora ubushakashatsi ku guhuza umuco n’Ivanjili. Yagize uruhare rukomeye mu gushyira ahagaragara Ibitabo by’Amasomo y’ibyumweru, imibyizi, iby’ibihe byihariye nk’Igisibo,Pasika, Adiventi na Noheli, Amasomo y’Iminsi mikuru n’iy’abatagatifu…

3/ Kibeho :Tariki 29/6/2001, Musenyeri Augustin MISAGO yatangaje Icyemezo ntakuka ku mabonekerwa y’i Kibeho, bityo Kibeho iba ahantu hambere  muri Afurika, hemewe na Kiliziya y’isi yose ko Bikira Mariya yahagaragaye.

4/Gukunda ukuri no kuguharanira: Yakundaga ukuri akakwizirikaho mu mvugo no mu ngiro.

5/ Tugendere hamwe, Amabwiriza y’Umwepisikopi ku byerekeye imikorere n’imibereho y’Amaparuwasi, Gikongoro, 2004. Iki ni igitabo Musenyeri Augustin MISAGO yacyanditse kugira ngo atange umurongo ku byerekeye ikenurabushyo muri Diyosezi yari abereye umushumba. Padiri J.Damascene MUGIRANEZA yavuze ko ayo mabwiriza adufitiye akamaro twese kuko yayanditse agendeye ku myanzuro y’Inama Nkuru ya Vatikani ya II, Amategeko ya Kiliziya, imyanzuro za Sinodi zinyuranye, … kugira ngo afashe umuryango w’Imana kwiyubaka. Yagize ati “ Ntabwo ari Diyosezi ya Gikongoro gusa yabonye amabwiriza ayiha umurongo w’Ikenurabushyo no mu Iyobokamana riboneye, ni Kiliziya yose iri mu Rwanda yabonye inzira ngenderwaho mu Iyogezabutumwa”.

Imana imuhe iruhuko ridashira, icyubahiro yamugiriye imuha ubwepisikopi, ikimugirire imuha kwicarana n’intore zayo mu ijuru. Museyeri Augustin MISAGO ntabwo yapfuye kuko hapfa umubiri, umuntu azahoraho. 

 

 Abashyitsi bakiriwe mu Ishuri ryisumbuye rya Rebero.

 

Mwabiteguriwe na Padiri Valens NSABAMUNGU,

                               Vicaire à la Paroisse NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »