sam.

05

mai

2012

KUBAKA URUGO : UMUTWE WA KANE: KANDI NGUSEZERANYIJE KO NTAZAGUHEMUKIRA KUGERA KU RUPFU

 Indahiro y’abiyemeje gushinga urugo


Indahiro y’abiyemeje kurushinga iteye itya : «Jyewe K…nemeye ko wowe K…umbera umugore (umugabo) kandi ngusezeranije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa». Gushyingirwa ni ukwîihaana burundu kw’abasezeranye, mukaba umuntu umwe ubuzira gutandukana. Aya magambo arakomeye, si ayo gukinishwa ! Niba uri intwari, hakana hakiri kare, aho kuzicuza ubuzima bwawe bwose. Ni yo mpamvu abageni bagomba kuba barayatekerejeho bihagije kandi bakiragiza Imana yo sôoko n’umurinzi w’ubudahemuka.

Iyi ndahiro ishingiye ku magambo Yezu yabwiye Abafarizayi n’Abigishamategeko ko umugabo n’umugore basezeranye, baba umubiri umwe, kandi ko ntawutandukanya icyo Imana yafatanyije (Intg 2, 24 ; Mk 10,2-9 ; Mt 19,3-9). Mbere yo kwihandagaza imbere y’Imana, imbere y’umusaseridoti, imbere y’ababyeyi, inshuti n’Abakristu uti : « NDAMWEMEYE ! », ni byiza gushishoza no gusenga, ukiyemeza wiyemeje. Ugushyingirwa kuzirana no guca inyuma uwo mwashakanye, gushoreka, guharika no gutandukana.


Ugushyingirwa kuzira no guca inyuma uwo mwashakanye : Guca inyuma uwo mwashakanye ni ugukora imibonano mpuzabitsina n’undi utari uwo mwashakanye. Ugushyingirwa kuzira gushoreka : Gushoreka ni ukugira imibanire nk’iy’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho, ku bantu batashyingiranwe, umwe muri bo afite uwo bashyingiranwe byemewe n’amategeko. Ugushyingirwa kuzira guharika : Ubuharike ni ukugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro. Urukundo rw’abashakanye ntirugabanywamo kabiri (l’amour des conjoint est indivisible), ni ukwitanga wese. Guharika mugenzi wawe ni ukumuta, ukamugerekaho undi kandi twabonye ko urukundo rw’abashakanye rutagabanywamo kabiri. Umutima w’umugore/umugabo ushaka kwiharira umugabo/umugore we ngo abe ari we umunyura wenyine. Umugore wese, kumenya ko akunzwe n’umugabo we, bimurutira ibyo umugabo yamuha byose. Ni yo mpamvu umugore agira ishyari – ndetse hari abica uwo nashakanye na bo bakiyahura – iyo amenye ko hari undi mugore umukundira umugabo  (bigeza n’aho baryamana). Ibi kandi bishoboka rwose no ku mugabo. Ugushyingirwa kuzira gutandukana : Urukundo ruri hagati y’umugabo n’umugore rushushanywa n’urukundo ruri hagati y’Imana na muntu (Hoz 1-2,16). Abiyemeje kugira ku bushake amasezerano yo gushyingirwa, bafite imyaka y’ubukure, bujuje ibyangombwa byose bisabwa ashaka gushyingirwa, barabisobanuriwe kandi bakabyiyemerera nta gahato, baraciye imbere y’amategeko ya Leta n’aya Kiliziya, basabwa kwihangana mbere yo gufata icyemezo kibabaje cyo gutana. Nk’uko Imana idatererana muntu igihe acumuye, ni ko n’umugabo atagomba gutandukana n’umugore we igihe amucumuyeho. Mu bitabo by’Abahanuzi, Imana itwumvisha ubumwe n’ubuziragutandukana bw’abashakanye yita umuryango wayo Isiraheli umugore wayo. Mu mateka y’umuryango w’Imana huzuyemo ubuhemu ku ruhande rwa Isiraheli n’imbabazi z’Imana. Inyigisho iri mu mateka y’Imana n’umuryango wayo, ihabwa abashakanye, ni ukutazinukwa undi, ngo umujugunye, ahubwo ukamubabarira, ukamuhendahenda, ukamugarura mu nzira itunganye iminsi yose y’ubuzima bwanyu.

Muri iki gihe, hari byinshi bihungabanya umubano w’abashakanye : inda nini, ubusinzi, kutanyurwa n’undi, ubusambanyi n’ibindi. Nimwitoreze hamwe kubirwanya, kubabarirana, buri wese yirinde guhemuka, ubundi mwiragize Imana yo yonyine idahemuka ku isezerano kandi icyenutse ku mbabazi.

 

UMUTWE WA GATANU: KWITEGURA GUSHYINGIRWA

 

5.1 Umuntu yitegura gushyingirwa ryari ?

Gushyingirwa bitegurwa hakiri kare, ndetse n’iyo umuntu ataramenya uwo bazabana. Ku buryo bw’umwihariko abahungu babitangira bamaze kuba ingimbi naho abakobwa bagatangira ari abangavu. Ni bwo baba bamaze kugira ibimenyetso ari iby’inyuma, ari iby’imbere bitandukanya umuhungu n’umukobwa ; ubwanwa, ijwi rinini, ubushobozi bwo kuba yatera inda ku muhungu; amabere, imihango ku bakobwa. Ni bwo baba batangiye kurarikira ikindi gitsina. Bagomba rero kubaha imibiri yabo, bakifata, bakirinda kwitiranya urukundo n’irari ry’umubiri, bakirinda ingeso mbi y’ubusambanyi. Iki gihe kandi kirangwa no kwivumbura ku babyeyi, umuhungu cyangwa umukobwa akishimira ibyo abonana urundi rungano rwe. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kumenya abahorana n’abana babo, inshuti zabo. Uko wifashe muri iki gihe, bikugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza mu buzima bwawe bwose.

 

Basore namwe nkumi, mwirinde ibyabagusha mu ngeso mbi nk’ubusinzi, ubunebwe, kuraraguza n’ubusambanyi, muzirikana ko umugabo, umugore uzaba ejo utangira kuba we uyu munsi (la femme, le mari que tu seras, tu le deviens aujourd’hui). Umuhungu cyangwa umukobwa wifata nabi mu buto bwe, aba yononye ugushyingirwa kwe hakiri kare !

Burya « Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure ».

 

5.2 Umuto yitegura gushyingirwa yubaha Imana

Twavuze haruguru ko isôoko y’urukundo ari Imana. Abashakanye ntibashobora gukundana badafite urukundo ruhamye kandi ruhagije rw’Imana. Aha rero niho dusaba ababyeyi gutoza abana gusenga bakiri bato, kubahesha Amasakaramentu, bakabakundisha Misa n’Imihimbazo y’Ijambo ry’Imana, Ukaristiya, Imiryango-Remezo, Imiryango y’Agisiyo Gatolika nk’Abasaveri, Abalegiyo, Abanyamutima, Amfanse misiyoneri (Enfance missionnaire= Iyogezabutumwa mu bana ; niba ushaka gusobanukirwa n’ubu butumwa, soma agatabo ka Padiri Fidèle de Charles NTIYAMIRA na Fratri HAKIZIMANA, Bana twubakane, Matimba  ku wa 18/07/2011, pp. 88),  kandi bakabibahamo urugero.

Igitinyiro cy’Imana kizafasha urubyiruko gukurana ubutwari, kwikuzamo indanga-gaciro z’umuntu n’iz’umukristu by’umwihariko (les valeurs humaines, chrétiennes et spirituelles). Bityo bazashobora gutahura imitego ya Sekibi no kwirinda icyaha.

Musore nawe nkumi, uzagira amahoro n’ihirwe mu rugo rwawe niwitoza kubaha Imana ukiri muto !


5.3  Guhitamo uwo muzabana : Ugushyingirwa ni amasezerano y’umusore n’inkumi, umwe akemera undi ku bushake bwe, nta gahato imbere y’umusaseridoti n’abagabo (témoins) byibuze babiri. Ntitwabura kugaya abayeyi babuza cyangwa bahatira abana babo gushaka uyu n’uyu kubera inyungu zabo bwite nk’umutungo, akarere, ubwoko…  Agahato gaturutse ku bandi nta ho gataniye no gushaka umukobwa/umuhungu kubere imari, umuryango, ikimero n’ibindi byose bishobora kuyoyoka mu kanya gato. Ahubwo uzamushakire ko muhuje urugwiro, mufite ubumwe bwigaragaza mu mpari eshatu: ubumwe bw’umutima, ubumwe bw’umubiri n’ubumwe bw’ukwemera (Reba 1.2.1). Mu bazaguhitiramo uwa mbere ni Imana, uwa kabiri ni umutima wawe. Niba umutima wawe ari mwiza, ihitamo ryawe rizaba ryiza, niba umutima wawe ari mubi, n’ihitamo ryawe rizaba ribi.


5.4  Igihe cy’isaba ni igihe cyo kwibaza, kumenya no kujya inama: Guhora abageni babwirana ngo ndagukunda, sibyo byubaka urugo, ahubwo ni igihe cyo kwica ku ngeso n’imico imwe n’imwe itajyanye n’uwiyemeje gushinga urugo. Ni igihe umusore n’inkumi banoza urukundo rwabo, umwe akifungurira undi, bakabwirana nta kwishisha, ibyo buri wese akunda n’ibyo yanga ; bakamenyana. Ni igihe cyo kwibaza niba ukuze byo kuba wakubaka urugo mu byiza no binaniza byarwo. Ni igihe cyo kurebera hamwe icyabatera  guhirwa. Ni igihe cyo gusubiza nta buryarya bya bibazo ntabonye mu ntangiriro (Reba 0. 3). Dore bimwe muri ibyo bibazo : Urukundo rw’abashakanye ni ugushimisha undi ? Ni ugushimishwa n’undi cyangwa ni ugushimishanya? Ni iki wumva cyatuma uzinukwa umugabo/umugore? Ubuhemu mubashakanye buterwa n’iki? Twabutsinda dute? Ese wumva twabyara abana bangahe? Ese uzi ko umugore agira iminsi ashobora gusamiraho inda n’iminsi adashobora gusama? Ese wabyitwaramo ute igihe dutinze kubyara, tubyaye igitsina kimwe cyangwa tubuze urubyaro? Tuzabana gute n’ababyeyi n’abo mu miryango tuvukamo?- Tuzacunga umutungo wacu dute? Tuzagira udutabo two kubitsa tungahe? Wumva ute uburinganire n’ubwuzuzanye? Tuzakangukira isengesho dute? Ubukristu bufite kamaro ki mu gukomeza umubano w’abashakanye? Tuzabana gute n’ababyeyi?

 

Hari abageni basuzugura inyigisho z’umubano, nyamara muri izi nyigisho zibafasha gusubiza biriya bibazo twabonye haruguru no kubiganiraho ; bakibutswa ko urugo rwabo bagomba kururagiza Imana, ko buri wese asabwe kwicisha bugufi, maze byose bigashobokera abakunda Imana.


Hari kandi abasore bahata abageni babo gutanga  « avance, kurya ubukwe bubisi !». Ni ukwica itegeko rya gatandatu. Bishobora kuviramo nyamukobwa gutwara inda no gusendwa n’uwamubeshyaga ngo barebe niba bazashobora kuryamana cyangwa ngo arashaka  ikimenyetso cy’urukundo.

Gukundana mu bwubahane n’ubwihangane ku musore n’umukobwa baâsabanye, bikomeza urukundo rwabo, bikabarinda ubuhemu na sinamenye !

Gatigisimu N°222

Abasore n’inkumi bitegura bate gushyingirwa? Abasore n’inkumi bitegura gushyingirwa birinda ingeso mbi, biyungura ubwenge n’umutima kugira ngo bazashobore kubakana urugo nyarwo n’uwo bazihitiramo.

 

UMUTWE WA GATANDATU:

ESE GUSEZERANA GIKRISTU BIDUFITIYE AKAMARO?


Gusezerana gikristu bifite akamaro kuko abasezeranye baragiza urukundo rwabo Imana na Kiliziya. Gusezerana gikristu binyuranye no kwishyingira kuko ibi ari ukurya ibidahawe umugisha, ari aw’ababyeyi, ari inshuti, ari abavandimwe na Kiliziya. Nyamara hari abivutsa ingabire z’Isakaramentu ryo gushyingirwa bakishyingira.


6.1 Kwishyingira bitwaye iki?

Muri iki gihe umubare w’abantu bishyingira, n’ababana badasezeranye uragenda wiyongera. Impamvu zibitera, umuntu yazihinira mu ngingo eshatu:

  1. Guhinyura gusezerana gikristu ;
  2. Kubura uko umuntu agira;

6.1.1 Guhinyura gusezerana gikristu.

Muri iki gihe gucyuza ubukwe birahenda. Kandi abasore ntibakemera gukoresha ubukwe  bworoheje ngo abandi batabaseka. Ngiyo imyambarire ya ihenze, ngizo imodoka, ngibyo ibirori bihambaye n’ibindi… Gucyuza ubukwe uko umuntu areshya ngo birutwa no guterura. 

“Inkezi ikera uko ireshya”kandi ngo “turareshya irasonjesha”. Hari abasore, cyane abakorera imishahara, basaba, bagakwa, ”bagasezerana”, ariko bagakwepa amasezerano ya gikristu, bakiyumvikanira no kwa sebukwe bakabashyingira; cyangwa bagashuka abakobwa basabye ngo bazaze bategure ubukwe, umukobwa yahagera, akarongorwa bujura, bikarangirira aho !

Kuri bene abo, igikomeye si Isakramentu ry’ugushyingirwa, ni ibirori by’uwo munsi.

Kwishyingira ni bibi

Nta muntu  wagashimye umuco wo kwishyingira. Abishyingiye ubwabo bavuga ko ari igihombo.Bahomba impundu n’intwererano z’ababyeyi n’inshuti.Umukristu ahomba inema n’Isakramentu ry’ugushyingirwa.

 

KWISHYINGIRA NI BIBI, binyuranye n’umuco kimeza-

                                          miryango,

                                          Binyuranye n’amategeko ya Leta

                                          Binyuranye n’ubukristu.

Kwishyingira si iby’i Rwanda.

Kera kwishingira byaraziraga, ndetse ntibyanabagaho. Umuhungu yasabirwaga na se, se wabo,  cyangwa inshuti y’amagara, agakwererwa, akubakirwa, agashyingirwa mu mategeko agenga umuco.

Umukobwa na we, yasabwaga ababyeyi n’inshuti, bashima abamusaba, bagakosha bagashingira. Nta munyarwanda waarôosê kwishyingira, yaba umusore cyangwa umukobwa.

 

Kwishyingira n’ubu birebwaho ubugwari, ubwomanzi cyangwa uburaya. Ku babyeyi ni nko kwica mu bandi bana. Kandi koko ni ukubavutsa ibirori n’urugori rw’ababyeyi. Ababyeyi nibo baguhaye ubuzima, reka baguhe n’urugo.

Mu mategeko ya Leta

Leta nayo ishyigikira abiyemeje kubakana urugo ibasezeranya. Leta ni umuryango munini ugizwe n’ingo. Iyo ingo zitunganye, igihugu kiba kiri munzira zitunganye, igihugu kiba kiri mu nzira y’amahoro n’amajyambere.

 

Kwishyingira ni ukwica amategeko ya Leta. Ni ukwiyaka bumwe mu burenganzira abaturage bafite mu gihugu, n’inkunga Leta itera abashakanye. Abashyingiranwe byemewe n’amategeko, Leta ibasubiza uburenganzira bavukijwe bujyana n’iryo sezerano bagiriye imbere y’amategeko. Kwishyingira ni ukwigira isôoko y’imidugararo n’amahane mu gihugu.

 

Mu bukristu

Ku mukristu, kwishyingira ni icyaha. Ni ugusuzugura ubutore butagatifu imana ihamagarira abashakanye.ni ukwanduza ishusho y’imana yaremanywe umugabo n’umugore.Ni uguheza Imana mu rugo rwawe.Ni ukwibuza intwererano ze.Ni ukwica mu muryango w’Imana Kliziya. Ni ukwica ururabyo rw’Imana kuko abana bazarerwa gipagani.

Ni ukubaka rwa gipfamutima.

 Ingaruka zo kwishyingira

KU MUKOBWA:ni ukwiyima amahoro, ugahora wikanga  

                           Kwirukanwa;

                           Ni ukwiraga umuruho cyangwa uburaya;

                           Ni ukubyara abatagira kirera;

                           Ni uguta agaciro, akabura amajyo.

KU BAHUNGU:Ni ukubaka urutazuzura;

                           Ni ukwiraga umuruho…

                  “NGO UWAROSE NABIBURINDA BUCYA”.

Umuti wo kwishyingira:

              Umuti wa mbere na mbere wo kwishyingira:

             - ni uburerebwiza bw’abana mu ngo z’ababyeyi;

              - ni umubano mwiza hagati y’ababyeyi ubwabo no

               Hagati y’ababyeyi n’abana:

              - ni ubukristu bw’umusoren’inkumi

              - niba uguweho n’icyo kigeragezo, wibyihererana, hita ugisha inama Padiri mukuru wawe. Iyambaze Ubutatu Butagatifu, wiragize urugo rutagatifu rw’i Nazareti, uzatsinda.


6.1.2   Kubura uko umuntu agira


1) Kubura inkwano: ku basore, ingorane ikomeye ni ukubura inkwano. Inkwano isabwa ubu irenze ubushobozi bw’umutungo w’abasore n’uw’ababyeyi babo. Inka y’ubu ni ingume. Nta masambu, nta kazi… Kubaka inzu no kuyishyiraho ibyangombwa, ni ukwirya ukimara. Byamara kumushobera  umusore ati “Reka nterure, umukobwa naza, tuzafatanya duhahe inkwano, aho kugira ngo tuzabure ikidutunga.”

Umukobwa na we, iyo ababyeyi be batsimbaraye ku nkwano zihanitse bigatinda, ararambirwa, yabona umusore biyumvikaniye, akamwijyanira.


2) Ababyeyi gito: uretse inkwano, kwishyingira guterwa kandi n’ubwumvikane buke hagati y’umukobwa n’ababyeyi be. Ababyeyi bamwe baraciharira ikibazo cy’ugushyingirwa kw’abana babo, bakahitiramo uwo bazabana kugahato. Umukobwa yamwanga, intonganya zikaba nyinshi, ababyeyi batava ku izima akishyingira ku wo yishakiye.


Bamwemu babyeyi nabo, barambirwa abakobwa babo iyo batinze gusabwa.Bakatesha umutwe ngo ni ibigoryi ngo abo bangana babyaye aka naka. Nuko umukobwa akarushaho kugira agahinda, ubwihangane bwaba buke akishyingira.

Hari kandi ababyeyi bafata abakobwa babo nk’abaja .Ugasanga agaciro babaha ari imirimo babakesha, ntibareke bajya mu bandi cyangwa bakagira isoni zo kuhajya, kubera imyambarire ya ntayo.Umukobwa akivumbura akijyana.


Ikindi gitera abakobwa kwishyingira ni ababyeyi bifata nabi bagahora mu ntonganyi mu ntambara, mu nkiko…  Abasore batinya gutereta abakobwa bakomoka muri bene izo ngo.Umukobwa akagira agahindaatewe n’ababyeyi n’ako kudasabwa, akajya kwishakira umugabo wa kure iyo batamuzi.

Hari kandi abakobwa bagira ibyago byo kubana na ba mukase batumvikana.Umukobwa akabura urukundo n’ubwisanzure mu rugo rwaa se, agafunga umutwe akajya kwishyingira.


6.1.3   Kwiyandarika

Ntawabura kugaya abakowa b’umutima muke, basa n’abarenzwe n’indwara y’irari ry’umubiri, bakirirwa bitononzora, bazerera, biyerekana ngo ni beza, ugasanga ubukunzi bw’ibintu bwabatwaye umutima. Iyo batishyingiye ku wa mbere ubateye ibishuko, batwara iz’indaro, bakareba uwo biyegekaho.


Ikindi kirarura abakobwa ni irari ry’ibintu. Ugasanga umwana w’umukobwa yarahagurutse yarahagaraye ngo kiretse yitwaye nka Nyirakanaka ukorera amafaranga, cyangwa ufite abamufasha. Bene uwo usanga adatangwa mu banyamafaranga bamushuka no mu bacuruzi yikopesha utuntu, yabura icyo yishyura akishyura umubiri we.

Ntawe utagaya igitsina-gabo, kimera nka ya mpyisi, babona bene abo ngo kaze mboga nziza zizanye, bakabatwara umutima, bakabagira ibyomanzi cyangwa inshoreke.

 

 6. 2. ”Ugushyingirwa kwarashaje”


 6.2.1 Abashakanye ntibakiyubaha

Ubuhemu mu bashakanye buriyongera. Agaciro k’ububyeyi n’ak’ugushyingirwa ngo ni iby’ibicucu cyangwa abatishoboye. Ikiri imbere ni ubukunzi bw’ibintu, ubusambo n’ubwikanyize.Ubuhemu bw’abashakanye n’ibibivugwaho mu bitangazamakuru, bihanura abakiri bato, bati “Harya turirukira iki?” Kandi koko bamwe mu bashakanye bavuga ko kubaka ari umuruho! 

Gutandukana wagira ngo harimo irushanwa. Ubusambo n’ubusinzi mu bashakanye byahawe intebe.Abagabo bamwe ntibakigira isoni! Hari n’abagore biyambuye ibanga ry’ababeyi! Utubari ni twinshi kandi twese dufite amafaranga. Umugabo azanywa umugore anywe, urugo ruzabura gusenyuka rute? Biteye isoni ku buryo umuntu yakeka ko ugushyingirwa kwashaje!


6.2.2 Abato si miseke igoroye.

Kutiyubaha k’umwari ntibikiri ikinegu. Abakobwa bamwe bariye ibanga ry’abari. Icyo bimirije imbere, si ukubaka bapfa ikibagira abagore, bimwe bya nyakagore iruta nyagakobwa, bakikorera ibyo bishakiye.

Abandi na bo bati “Harya ndashaka umugabo w’iki? Si uwo kundushya nkabura byose! Nzibyarira abana mbarere, kizi Leta yemera kubanyandikira mu ndangamuntu”.

Bamwe mu basore na bo bati “ Ndarwubakira iki rwogashya? Nta sambu, nta kazi. Nditera umuruho w’iki, ko n’abakobwa b’ubu ari ba mukundukize ! ”

Abandi bakabije guhinyura ugushyingirwa bati  “Indaya ziraduhagije. Ntakwiboha k’umugore n’urubyaro kandi umuntu yikeneye”.


Ubwo se koko twavuga ko ugushyingirwa kwashaje?

Ugushyingirwa ntikwashaje, ntiguteze no gusaza kwashatswe n’Imana Rurema, gusukurwa na Yezu Kristu akugira I sakramentu, ngo umugabo n’umugore babane mu rukundo ruzira ubuhemu, bafashanye gutera imbere ku mubiri no kuri roho, babyare kandi barere uko bikwiye abo Imana ibahaye.

 

Ibintu byose bizashira ariko gushaka kw’Imana kuzahoraho iteka ryose.

“Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”. N’urugo rwubatse kuri Yezu ntirusenywa n’ubwikanyize.

 

Ijambo ry’Imana.

     Yezu ati ”umuntu wese rero wumva ayo magambo mvuze, kandi

akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye hejuru y’urutare; imvura yaraguye imivu iratemba,imiyaga irahuhera, maze bikoranira kuri ya nzu, ariko ntiyatembagara, kuko yari yubatse hejuru y’urutare. Naho umuntu wese wumva aya magambo mvuze ntayakurikize, azamera nk’umuntu w’igipfayongo wubatse inzu hejuru y’umusenyi; imvurayaraguye, imivu iratemba, umuyaga urahuhera, maze bikoranira kuri ya nzu, nuko iratembagara: itongo ryayo ririhandagaza!” (Mt 7, 24-27).

 

6.3 Ese gusezerana gikristu bidufitite akamaro?

Akamaro k’Isakramentu ry’ugushyingirwa ni ugushyikiriza Kristu abashakanye. Yezu Kristu yacunguye abantu rimwe rizima, ariko akomeza kubacungura buri munsi, abaha buri gihe inema/ingabire yabaronkeye, uko bazikeneye. Kubera kamere-muntu, gukunda undi ubugingo bwawe bwose si ikintu cyoroshye; ni cyo gituma imfashanyo/ingabire z’Imana ari ngombwa kubashakanye. Ni Yezu ubwe wivugira ati “Tutari kumwe nta cyo mwakwimarira!” (Yh 15, 5).


Amahirwe y’umukristu ni ukubakira Imana. Ni ugusezerana imbere y’Imana, umurya ngo ukamusabira, ngo urugo rwe rube ingoro y’Ubutatu Butagtifu, bwo sôoko y’urukundo nk’urwo Kristu yadukunze akatwitangira. Gusezerana gikristu ni uguha Imana urugo rwawe, ngo irutagatifuze, ruzavukemo intore zayo, maze ikuzo zizayiha rikaba ariryo ritegesha ababyeyi urugori.


6.3.1 Mu Isakramentu ry’Ugushyingirwa Kristu abanya umugabo n’umugore

Mu Isakramentu ry’Ugushyingirwa, Kristu yunga imitima y’umugabo n’umugore, abaha uruhare ku rukundo nyarukundo Imana Data na Mwana badukunda. Urukundo Data akunda Mwana, n’urwo Mwana amukunda rurakomeye cyane, ku buryo Roho Mutagatifu, ari rwo akomokaho, akaba asangiye na bo kamere Mana imwe. Inema Kristu aha umukwe n’umugeni, zisukura urukundo bafitanye, zikarukuramo ibitotsi byose by’ubwikanyize, zikarushushanya n’urw’Ubutatu Butagatifu, umwe akaberaho undi, maze koko umugabo n’umugore bakaba ishusho y’Imana.


Nk’uko Imana Data adatekereza ikindi kindi iyo akora atari uguhesha Mwana ikuzo, ni ko Jambo ashimisha Se kugeza ubwo ashoboye kuvuga mu kuri ati “Ibyo yifuza byose mpora mbimwizihizamo”. Nguko uko Kristu abanya umugabo n’umugore bamwiyeguriye, ashushanya urukundo rwabo n’urw’Imana, urukundo rwe rukabahindura umuntu umwe, bagakundana koko, bakizihizanya.


6.3.2 Ngo abafashe kwitagatifuza mu byishimo no mu miruho yabo

“NDAGUKUNDA” ntibihagije ngo abashakanye bakundane igihe cyose no muri byose. Ingabire Kristu abatagatifurisha ni urukundo rubabanisha na we, we utuma urukundo rwabo ruhora rujya mbere. Kristu agereranya ubwami bwo mw’ijuru n’ubukwe. Yohani Intumwa na we agereranya Yeruzalemu nshya n’umugeni warimbiye umugabo we. Ibyo bitwumvisha ko urukundo rwabashakanye b’abakristu ruhora rututumba ukwemera, ukwizera n’urukundo. Ruba rwarunze abantu babiri mo umwe, rukabahindura rumwe mu ngingo z’umubiri wa Kristu, ariwo Kiliziya!


Ni ukuvuga rero ko abatagatifujwe n’ingabire z’Isakramentu ry’ugushyingirwa bagomba gufata umwanya wabo mu butumwa bahamagariwe. Ingabire bahawe baziherewe bo mbere na mbere n’abana babo, ariko baziherewe n’abandi. Imana yabatoreye kwitagatifuza mu mubano w’abashakanye ngo bafashe n’abandi kwitagatifuza. Urukundo rw’abashakanye ruzarushaho gusaganba igihe abashakanye bombi bazarushaho kwitangira ubutumwa bwo kogeza Ivanjili mu baturanyi babo. Ibyishimo byo gutanga biruta ibyo guhabwa. “Nimuguma muri njye, kandi n’amagambo akabagumamo, icyo muzifuza cyose muzajya mugisaba, maze mukironke” (Yh 15, 7).

Abashakanye bafatanya kogeza ivanjili, ni bo bashobora guhora bagirirana imbabazi, banafashanya ubugingo bwabo bwose.

                            

                       GATIGISIMU N° 218

Mu Isakaramentu ry’ugushingirwa Kristu akora iki?

Mu isakaramentu ry’ugushingirwa, Kristu abanya umugabo n’umugore b’abakristu, kugirango abafashe kwitagatifuza mu byishimo no mu miriho y’ abashakanye.

 

UMUTWE  WA KARINDWI:

UGUSHYINGIRWA KW’ABAKRISTU NI IKIMENYETSO  CY’IKI?

 

7.1 Urukundo rw’abashakanye rufite intera ndende

Urukundo rw’abashakanye rufite intera ndende, yatuma umuntu yibaza niba  koko  bishoboka kubigeraho. Kiliziya ihamya ko urukundo rw’abashakanye rurenze imbaraga z’abantu ikemeza ko arirumwe n’urwo Kristu akunda Kiliziya ye.

Urukundo rw’abakiristu bashakanye ntirukomoka ku mbaraga ku mbaraga  zabo gusa, ahubwo  rukomoka  ku Butatu Butagatifu:Data watumye Mwana waducunguye, na Roho udukomeza. Niyo mpamvu  urwo rukundo rushobora byose, n’ibyago byose rukabicamo.

Umugabo n’umugore ni nka Kristu na kiliziya. Iyo nteruro ikubiye mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi.

“Abagore borohera abagabo babo nk’aho bagiri Nyagasani”. Koko rero umugabo agenga umugore we nk’uko Kristu agenga  Kiliziya  akanayibera umutwe  ukiza  umubiri  wose. Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira” (Efez.5, 22-25).

Muri Batisimu, Kristu yuhagije roho z’abakristu amazi n’ijambo, kugira ngo zibenziza, azikuraho umwanda wose ngozibe  ntagatifu. Kumusaraba, yazitangiye ubugingo bwe, azuhagiza amaraso ye, ngo zibe ntagatifu. Umugabo agomba gukunda umugore we atyo akamwitangira nkugirira umubiri we bwite.

Ukunze umugore we ni we uba yikunze ubwe. Nta muntu n’umwe wifuriza umubiri we nabi, ahubwo  awuha ibyo ukeneye byose, nk’uko Kristu agirira Kiliziya ye, twe myanya ye. Ni na yo mpamvu umugabo asiga se na nyina, akunga ubumwe n’umugore we bakaba babiri  mu mubiri umwe.

Ni amayobera akomeye akwiye kubahwa. Umubano w’umugabo n’umugore b’abakristu ushushanya ubumwe bwa Kristu na Kiliziya. Bageni, bashakanye, muzakundane nk’uko Yezu akunda Kiliziya ye.

                                                                                                     

ISAKRAMENTU RY’UGUSHYINGIRWA ryaremewe kugira ngo abashakanye bashobore, batozwe gukundana batyo. Igihe abageni bahana ibiganza, umwe akabwira undi “ndakwihaye kugeza gupfa”, roho zabo zunguka ubuzima bw’Imana, ari byo nema ntagatifuza, n’urwo rukundo ndenga-kamere. Icyo gihe ni bwo babona inema nyinshi zo kubana, n’imbaraga zogukundana buri munsi, buri saha, n’igihe cyose mu buzima bwabo.

          Ntihazagire rero uvuga ngo ubumwe n’urukundo by’abashakanye ntibishoboka, kuko abashakanye nibabanza Imana, bakayisaba ngo ibafashe, bazaronka ingabire/inema zo gufashanya mu magorwa ashobora kubagwirira, n’imbaragaa zo kunga  ubumwe no gukundana, nk’uko Kristu yunze ubumwe na Kiliziya.

                    GATIGISIMU no 219

Ugushyingirwa kw’abakristu ni ikimenyetsok’iki?

Ugushyingirwa kw’abakristu ni ikimenyetso cy’ubumwe butagatifu bwa Kristu na Kiliziya ye. Nicyo gituma abahakanye bagomba gukundana uko Kristu akunda Kiliziya ye.

                                             

Isakramentu ry’ugushyingirwa

Kwizihiza Isakaramentu ry’ugushyingirwa bishingiye kumasezerano y’abashaka gushyingirwa bombi mukwiyegurirana burundu (Intg 2, 24; Mt19, 1-9; Mk 10, 1-12), bagaragaza ukwemera kwabo n’ubwibumbire hamwe bwa Kristu na Kiliziya ye (Ef 5, 21-31). Ni yo mpamvu dushobora kuvuga ko abashyingirwa umwe abera undi umuhereza w’Isakramentu; naho umusaserdoti akakira amasezerano yabo mu izina rya Kiliziya, mu maso yabahamya babiri, iyo bishobotse n’imbaga y’abakristu. Ubwo ikoraniro rigatega amatwi.

 

 Umusaserdoti  abaza abageni

Umusaserdoti: “Muje gusezerana ku bwanyu hatarimo agahato  gaturuka ku bandi? K…na N…ni ku bwanyu?”

Abageni bombi: “Ni ku bwacu”.

Umusaserdoti: “Murashaka gusezerana gikristu, muziko mugomba gukundana no kubahana mu mibereho yanyu yose mudahemukirana? K…na N… murabizi?”

Abageni  bombi:”Turabizi”.

Umusaserdoti: “Muzi ko abashakanye bagomba kwakirana urukundo abana bose Imana ibahaye, kandi bakabarera gikristu? K…na N… murabizi?”

Abageni bombi: ”Turabizi”.

Umusaserdoti: ”Muzi ko abashakanye bagomba kwihangana kandi bagaterana inkunga igihe batinze kubyara cyangwa bari mu byago?K…na N…murabizi?”

Abageni bombi:”Turabizi”.

Umusaseridoti akababwira ati: “Ubwo mwifuje gusezzerana gikristu ni muhane ikiganza (cy’iburyo).

 

Umuhango wo gusezerana.

Umusaserdoti asaba abashyingirwa kuvuga amasezerano yabo, nyuma akababwira guherezanya ikiganza…Iyo abashyingirwa bafatanye ibiganza, bavuga aya magambo: « Jyewe K…nemeye ko wowe K…umbera umugore (umugabo) kandi ngusezeranije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa ». Nyuma abageni bakaza kwambikana impeta na bwo, barahira bavuga bati: “Wowe K…akira iyi mpeta nkwambitse, ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka dusezeranye, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”. Abakristu bakabaha amashyi, babashimira iyo ntera biyemeje gutera kandi babasabira kuzakomera ku masezerano.

 

Imihango y’Isakaramentu ryo gushyingirwa isozwa n’isezererwa ry’abashyingiwe n’iry’ikoraniro; rijyana n’umugisha mwiza kandi muremure. Umusaseridoti arababwira ati:

“Imana Data, ishobora byose, nibahe kunezerwa kandi ibahe umugisha mu rubyaro rwanyu. Amen.

Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, nabarinde mu mahoro kandi abarengere mu bizazane. Amen.

Roho Mutagatifu w’Imana, nasendereze iteka urukundo rwe mu mitima yanyu. Amen.” 

Muri icyo gice cya nyuma, umugabo n’umugore, umusaserdoti n’abahamya babiri basinyira ugushyingirwa mu gitabo cya Paruwasi. Nyuma bose bagasohoka mu Kiliziya.

 

Umwanzuro


Isakramentu ry’ugushyingirwa

Ugushyingirwa ntikwashaje, ntiguteze no gusaza kwashatswe n’Imana Rurema, gusukurwa na Yezu Kristu akugira I sakramentu, ngo umugabo n’umugore babane mu rukundo ruzira ubuhemu, bafashanye gutera imbere ku mubiri no kuri roho, babyare kandi barere uko bikwiye abo Imana ibahaye.

Ugushyingirwa kuzira no guca inyuma uwo mwashakanye : Guca inyuma uwo mwashakanye ni ugukora imibonano mpuzabitsina n’undi utari uwo mwashakanye. Ugushyingirwa kuzira gushoreka : Gushoreka ni ukugira imibanire nk’iy’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho, ku bantu batashyingiranwe, umwe muri bo afite uwo bashyingiranwe byemewe n’amategeko.Ugushyingirwa kuzira guharika : Ubuharike ni ukugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro. Ugushyingirwa kuzira gutandukana : Urukundo ruri hagati y’umugabo n’umugore rushushanywa n’urukundo ruri hagati y’Imana na muntu (Hoz 1-2,16). Muri iki gihe, hari byinshi bihungabanya umubano w’abashakanye : inda nini, ubusinzi, kutanyurwa n’undi, ubusambanyi n’ibindi. Ibyangiza urukundo rw’abashakanye biturutse kuri bombi ni Uburere buke: uwarezwe neza amenya igikwiye, buri kintu mu mwanya wacyo; akitsinda, ntiyihutire kuvuga kandi ntahore ajunjamye.Ubunebwe: umugabo/umugore udakorera urugo rwe arasuzugurwa. Urugo rwubakwa no gushirika ubute kuri buri wese. Kutubaha ababyeyi b’uwo mwashakanye: Muri Afurika turacyakomeye ku muryango mugari w’aho tuvuka, ku bavadimwe, ku baturanyi ndetse no kwakira abashyitsi. Umugabo/umugore asabwa kubaha abamusanze cyane cyane abo yashatsemo, n’iyo bitashimisha uwo bashakanye, ubwo ni bwo burere, ni wo muco w’umunyarwanda. N’iyo waba udafite icyo umuha, umutima mwiza urahagije (Intg 18, 1-15). Gusinda: Gusinda ni ishyano kuri buri wese bikaba agahomamunwa kuri nyampinga kuko atahwa n’ibishwi n’ibisiga. Uretse no kwiyandarika, gusinda bikurura ubukene, kuvuga ibyo utagombye kuvuga, intonganya, guta igihe no gusuzugurwa.

 Ibyangiza urukundo biturutse ku mugabo: Gukabya ubutegetsi, kwiharira umutungo, no kurarikira abandi bagore. Ibyangiza urukundo biturutse ku mugore ni ukutita ku mugabo, Ubucucu n’umwanda, gusahura umutungo n’agasuzuguro

Ibikomeza cyangwa ibinaguura urukundo bikaba: Gufashanya, kwitanaho umwe ku wundi, kwibuka undi, kwiyoroshya, Gusengera hamwe.Gusenga bituma abashakanye bumva ko bose baciye bugufi, ko buri umwe abashobara gucumura kandi ko bose bakeneye imbabazi n’imbaraga za Roho.

 Urugo rw’abashakanye ni inshingiro n’irango rya Kiliziya (Eccclesia domestica, Ibaruwa Familialis Consortio, 53) kuko rubyara kandi rukarere Imana.


Ugushyingirwa gufite isôoko mu rukundo rw’Imana yashatse gusangiza muntu ububasha bwo kurema imuha ububasha bwo kororoka (Intg 1, 27). Isakaramentu ry’ugushyingirwa rishingira ku masezerano y’abashaka gushyingirwa bombi mu kwiyegurirana burundu (Intg 2, 24; Mt19, 1-9; Mk 10, 1-12), bagaragaza ukwemera kwabo n’ubwibumbire hamwe bwa Kristu na Kiliziya ye (Ef 5, 21-33). Ni yo mpamvu abashyingirwa umwe abera undi   umuhereza w’Isakramentu; naho umusaserdoti akakira amasezerano yabo mu izina rya Kiliziya, mu maso y’abahamya babiri, iyo bishobotse n’imbaga y’abakristu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »