Inyigisho Icyumweru cya V cya Pasika, B

1. Kuri iki cyumweru cya V cya Pasika, incamake y’ubutumwa bw’amasomo tuzirikanaho turayisanga mu Isomo rya kabiri aho Yohani agira ati: “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose.” Ni amagambo akomeye kandi ahumuriza, atugaragariza ko turi mu biganza by’Imana, tukaba turi abayo twabaho twapfa. Twana twanjye: Ni ijambo ryuje urukundo n’impuhwe, n’ijambo rimara intimba n’ubwoba, ni ijambo ritugarurira icyizere iyo twumvise tugeze kure, twihebye. Ni Ijambo rihora riva mu munwa w’Imana idusaba kutagira ubwoba kuko turi kumwe nayo kandi ikaba itugenda imbere igihe cyose byatuyobeye. Yohani arabwira abari bamuteze amatwi aya magambo agira ngo abarinde kubona Imana nk’umucamanza udufatira ku ijambo cyangwa se nk’umucamanza utagira impuhwe. Imana ni Inyampuhwe n’Inyamababazi, yifuza ko twabimenya, bikajya mu mitima yacu kandi bikaduha gutuza no guturana mu mahoro na bagenzi bacu. Nibyo Yohani avuga agira ati: “nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izira ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse.”

Ngayo amizero, ngiyo Inkuru nziza Yezu yatuzaniye: Mwigira ubwoba, ndi kumwe namwe iminsi yose kandi nta kizabankura mu biganza.

 

2. Yohani aratwibutsa ko turi mu Mana, tukaba tuyirimo kubushake bwayo kuko ariyo yahisemo mbere yacu kuza kuba muri twe ibana natwe. Nibyo Yezu atubwira mu Ivanjili agira ati “Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo. Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi.”

Yezu ati ninjye muzabibu w’ukuri: Arashaka kugaragaza ko hari n’indi mizabibu, ifite amababi n’amashami atoshye ariko ikaba ishobora kwera imbuto zisharira nk’uko Israheli yigeze kubako nk’uko tubibwirwa n’umuhanuzi Izayi ndetse bikagarukwaho n’umuhanuzi Yeremiya aho agira ati “Njye nari naraguteye nk’umuzabibu wera kandi wizihiye amaso. Waje kuba ute umuzabibu usharira, w’ikiburaburyo kandi utumva?”( 2,21).Yezu arifuza kuturinda kuba nk’uyu muzabibu, atubwira ko twe turi amashami amufasheho kugira ngo tubashe kwera imbuto, kugira ngo tubashe kuba abantu beza, baharanira icyiza kandi bakundana, kuko tutari kumwe na We ntacyo twashobora. Ati “Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa.” Aya magambo ya Yezu nta kindi yari akwiye kutuzanira uretse kumushimira ko yatugize utwana twe akunda kandi abungabunga amanywa n’ijoro.

 

3. Yezu arifuza ko twamubamo akatubamo, ntiyifuza ko twabaho twarumye nk’amashami yatemwe, arifuza ko amatembabuzi y’urukundo, y’ineza, y’impuhwe yatugeramo twe amashami maze akatugarurira ubuzima, tukabaho kandi tukabanira bose kukotwese  duteye ku giti kimwe, Yezu Kristu.

Ignace w’i Antiyokiya ni we wandikiye abakristu b’i Tralli muri Aziya mu kinyejana cya II ati: “uririnde amashami matindi yera imbuto y’urupfu. Ayo mashami ntabwo ari ayo mu murima w’Imana. Iyo aza kuba amashami yatewe n’Imana yajyaga kuba nk’amashami y’umusaraba maze imbuto zayo ntizihungabanywe n’ibihita.”Imana nihabwe ikuzo.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »