sam.

28

avril

2012

UMUNSI WO KUZIRIKANA KU GUSOMA BIBILIYA I GITUZA

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2012 ni umunsi wo kuzirikana ku gusoma Bibiliya. Ni icyemezo cy’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wafashe mu nama yateranye ku itariki ya 19 Kamena 2003 aho washyizeho umunsi wo kuzirikana ku gusoma Bibiliya buri gihe ku munsi wegereye itariki ya 9 Gicurasi ( C.E.P.R, Ordo liturgique Année 2011-2012, Pallotti-Presse, Octobre 2011 ).


Kubera iyi mpamvu, abanyeshuri barangije n’abiga  mu ishuri rya Bibiliya rya Paruwasi Gituza  ryitiriwe Mutagatifu Yeronimo bateraniye kuri Paruwasi maze nyuma y’igitambo cya misa bajya mu matsinda aho bazirikanye ku Ivanjili  y’iki cyumweru cya gatatu cya Pasika.  Nyuma y’amatsinda baganiriye ku byo basangiye cyane cyane bagaruka ku nyigisho Yezu yahaye abigishwa ihugura ubwenge bwabo kugira ngo bajye bumva Ibyanditswe.

 

Abarangije muri iryo shuri basangije abandi icyo kwiga bibiriya byabamariye mukurushaho kurangiza ubutumwa bunyuranye uhereye mu miryango remezo maze bafata ingamba zo kujya bahura 3 mu mwaka kugira ngo babone umwanya wo gufatanya  kuzirikana ku ijambo ry’Imana. Bihaye intego yo kurushaho kubera abandi urumuri kandi bagategura neza umunsi mukuru w’ishuri uba ku wa 30 Nzeri aho bizihiza Mutagatifu Yeronimo, umurinzi w’iryo shuri. 

 

Padiri Donat NSABIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »