Inyigisho Icyumweru III cya Pasika, B

1. Impuhwe za Nyagasani no kubabarirwa nibyo bigenda bigaruka mu masomo y’iki cyumweru, tukaba dusabwa kurangamira Nyagasani wifuza ko twaba abe burundu.

 

2. Petero mu Isomo rya mbere arabwira imbaga yari iteraniye imbere y’umuryango w’Ingoro y’Imana bitaga umuryango wa Salomoni ati: “Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.” Petero aratangiza aya magambo akomeye agaragaza icyaha muntu adahwema kugwamo, icyaha cyo kwihakana Imana kugera ubwo dufata umugambi wo kuyica muri twe kugira ngo imigambi yacu ibone uko yuzuzwa. Ikibabaje ni uko aba ari imigambi idatunganye. Kwica Nyirubuzima, tukamuheza mu buzima bwacu kandi ari We wabutugabiye, Petero arifuza kwerekana ko ari ingeso mbi kandi ko ari ubuhemu bukomeye. Petero arifuza ariko nanone kudakura umutima abo bamwumvaga, ahubwo arashaka no kubagaragariza ko Imana ari Imana, ikaba itiyita k’ubuhemu bwacu ahubwo ikaba itsinda inabi yacu n’urupfu twishoramo maze ikatubera isoko y’ubuzima n’urukundo.

 

3. Icyo Imana itwifuzaho ariko kugira ngo tuyihe ishema, ni kimwe: Kwisubiraho tukareka ikibi gituma twandavuza impano y’ubuzima twahawe. Imana nta kindi idutegerejeho uretse gufata uwo mugambi wo guhinduka beza, tugapfukama imbere yayo tuyisaba imbabazi tuvuga tuti “Nyagasani twaracumuye”.

 

4. Ubundi butumwa duhabwa n’iki cyumweru tubusanga mu Ibaruwa ya Yohani, akaba ari ibaruwa igaragaza uburyo Kiliziya nshya yarimo ashinga muri Aziya zumvaga kwemera Imana icyo aricyo no kureka ikigarurira imitima y’abayoboke bayo. Yohani ati “ibyo mbabwira byose ni ukugira ngo mudacumura. Dufite umuvugizi imbere y’Imana”. Yohani arashyira Imana hejuru ya byose agaragaza ko ariyo itanga ubuzima n’imbabazi. Twe turi imbere y’ubwo bwiza bw’Imana, dutewe isoni n’intege nke zacu zituma dusubira guhemuka n’igihe tuba twararahiye ko tutazongera. Igishimishije ariko ni uko mu guhagarara imbere y’urwo ruhanga rw’Imana twamwaye, Yezu atadutererana. Atuba hafi akatubera umuvugizi. Yezu ni We utugarurira ishema tukabasha kwemarara imbere y’Imana bityo tukagarukana isura twahanganywe. Iyo tugeze aho rero, nibwo tuba tumenye Imana, ikigaragaza ko twayimenye kikaba: “gukurikiza amategeko yayo.” Yohani ati “Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.”


5. Ivanjiri nayo iragaruka ku neza no kumpuhwe Imana idahwema kuduheta itugaragariza Yezu wazutse ahura n’abantu be, na Kiliziya ye. Yezu icyo atuzanira bwa mbere ni amahoro. Aragira ati: “nimugire amahoro”. Nimureke gukuka umutima, ndi kumwe namwe kandi sinzabatererana. Yezu arakomeza asa n’ubigisha ababwira ati “ubwo bwoba ni ubwiki…kuki mukomeza gushidikanya?” Ijambo Imana yavuze ntirisubikwa. Yezu “aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva byanditswe.” Nguwo Yezu uduhumuriza, uduhugura ngo tumukoreho, tubane na We kandi tureke adusige ineza n’urukundo. Ati “mwibuke ko abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina ryanjye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.” Yezu rero natwe aje kuduhumura amaso n’ubwenge kandi arifuza ko Pasika yatubera intandaro y’ubuzima bushya no kumumenya by’ukuri.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »