Amasomo ku Cyumweru cya III Pasika

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 3, 13-15. 17-19)

Muri iyo minsi, Petero abwira rubanda ati 13«Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. 15Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. 17None rero bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. 18Nyamara lmana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. 19Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe.»


ZABURI (Zab 4, 2, 7,9)


Inyik/ Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho.

 

Igihe ntabaje jya unsubiza, Mana indenganura,

mu magorwa ni wowe unkura ahaga.

Gira ibambe, wumve isengesho ryanjye!

 

Hari benshi bajya bavuga ngo «Ni nde uzaduha guhirwa?»

Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho!

 

Kubera ko wankungahaje, ndaryama ngasinzira,

kuko wowe wenyine, Uhoraho, ungumisha mu mudendezo.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 2, 1-5a)

1Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; 2ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose. 3Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi : ni uko dukurikiza amategeko ye. 4Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi kandi nta kuri kuba kumurimo. 5Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 24,32)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu wazutse yabonekeye Intumwa ze,

maze aziha amahoro ye.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 24, 35-48)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bavuye Emawusi batekererezaga Intumwa na bagenzi babo 35Uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. 36Igihe bakivuga ibyo Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 37Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. 38Nuko arababwira ati « Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? 39Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» 40Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. 41Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» 42Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; 43aracyakira akirira imbere yabo.


44Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe nti ‘Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi» 45 Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva byanditswe. 46Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, 47kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 48Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »