KUBAKA URUGO: UMUTWE WA KABIRI: URUKUNDO RW’ABASHAKANYE: IBIKOMEZA N’IBYANGIZA URUKUNDO

2.1  Imana ni yo sôoko y’urukundo

Rukuruzi iba hagati y’umugabo n’umugore yashatswe n’Imana kugira ngo bombi buzuzanye, bakomeze umurimo wo kurema (Intg 1, 28). Iyo rukuruzi rero si urukundo, ni irari, kandi n’inyamaswa zirarigira. Iyo umaze gukura, usanga hari byinshi wakundira umuntu: imvugo ye, ubwitonzi bwe, inseko ye, imico ye, ubwenge bwe, inama ze, umwete n’ibindi. Ibyo byose bigukundisha umuntu ukumva mwakwibanira. Iyo rukuruzi ikujyana ku mukunzi wawe, ukishimira imigirire ye, umuntu yayihawe n’Uwamuhanze.

Imana ni urukundo kandi yaremye muntu mu ishusho yayo (Intg 1, 27). Bityo rero imuhamagarira gukunda. Ni yo mpamvu Intumwa Yohani itwibutsa ko “urukundo rukomoka ku Mana, kandi ko umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana” (1 Yh 4, 4). Imana yamuhaye kamere yo gukunda. Umuntu ni uzi gukunda. Kugira ngo umuntu amenye urukundo, Imana yamuremye ari umugabo n’umugore umwe yifuza kubana n’undi, kandi yishimiye kumwiyegurira mu bwubahane bwuzuye. Urwo rukundo rero ni isôoko y’ubuzima kuko muri rwo hazakomoka abandi bantu nabo bazakomeza urwo rukundo no kororoka.


Urukundo rw’umugabo n’umugore rugomba kurenga amarangamutima rugasa n’urw’Imana idukunda atari uko turi beza ahubwo kuko yaturemye. Umugabo n’umugore bageze kuri urwo rukundo, ubutane bwaba buke, ahubwo bakarushaho kwihanganirana, kwakira undi mu ntege nke ze. Nyamara kenshi urukundo rwa muntu usanga rushingiye ku nyungu aho gusa n’isôoko yarwo. Gukunda mugenzi wawe rero si ukumukundira gusa ibyo akora, uko asa, inkomoko ye, ndetse n’imico ye, kuko ibyo byose bishobora guhinduka. Urukundo nyarwo ni urushingiye ku ishusho Imana yamuremanye. Bitari ibyo uzakunda umugore/umugabo nk’uko ukunda umupira, inzoga, inyama n’ibindi. Ushishoje usanga urukundo nk’urwo rushingiye ku nyungu, ku bwikunde kuko ushobora kujya kureba umupira waba mubi ukitahira, inzoga nazo ushobora kuzivaho, inyama ukazihurwa;  nyamara Imana itegeka umugabo gukunda umugore we akaramata (Mt 19,6). Ikintu/ibintu tugomba kubikundira akamaro bidufitiye naho umuntu tukamukundira ko ari ishusho y’Imana; ukundiye umuntu akamaro agufitiye si we waba ukunze ni wowe uba wikunze muri we, ku buryo ibyo umukundamo ubibuze umwanga. Urwo rukundo bamwe barugereranya n’urwo ushobora gukunda ibirayi,... kuko iyo umaze kubirya biba bimaze akabyo”. Urukundo rugomba kugira imizi ruba ruhagazeho kugira ngo rurambe kandi rutaba ubwikunde.


2.2 Ishingiro ry’urukundo


Ishingiro rya mbere ry’urukundo rw’abashakanye ni ukumenyana. Kuba muziranye, uzi igishimisha n’ikirakaza mugenzi wawe, icyo akunda n’icyo yanga, ikimurakaza n’ikimushimisha, bituma umenya uko umufata; mukoroherana mu mubano wanyu, bityo umwe akabera undi isôoko y’ibyishimo.

 Ishingiro rya kabiri ni ukubahana.Kubaha umuntu ni ukumwakira uko ari. Umugabo n’umugore bashobora gutandukanira kuri byinshi: ku mu biri, ku mutima, ku ngufu, ku matwara, ku muryango muvukamo, ku burere, ku mashuri mwize n’ibindi, guha agaciro iyo shusho y’Imana, bikabatera kwakira undi mu byiza yifitemo no kwihanganira urunturuntu rwe.

Ishingiro rya gatatu ni ukwizerana: Kwizera ni ukwiyumvamo ko uwo mwashakanye akwifuriza icyiza, amahirwe, ko aho utari aba ahakubereye. Kwizerana bikuraho urwikekwe, bikabatera kubwirana ukuri, urukundo rw’abashakanye rukarushaho kwiyongera.


2.3 Ibikomeza urukundo rw’abashakanye: kunaguura urukundo rw’abashakanye


Urukundo rugomba guhora runaguurwa. Ubundi banaguura isuka, ishoka, … kugira ngo yongere igire ubugi. Urukundo na rwo rushobora kugimba, gusaza kubera impamvu: ubuhemu, akazi, uburyo uyu n’uyu akoresha amafranga, yitwara, ibyo umuntu akunda nk’imikino, amashyirahamwe, imico idahuye, ubukene, ubukire, … Ibikomeza cyangwa ibinaguura urukundo bikaba:

- Gufashanya mu guteza imbere urugo, mu kujijurana, mu kuba abakristu

- Kwitanaho umwe ku wundi: kwita ku muntu ni ukwirinda ic yamugirira nabi, ukihata icyimuteza imbere, ikimufasha. Ikibibangamira ni ukwikunda, ukanyurwa no kwishimisha wenyine.

- Kwibuka undi: kumuzirikana ntumurenze icyiza n’iyo cyaba gito.

- Kwiyoroshya: ari umugabo, ari umugore bombi ntawukwiye kwishyira hejuru, ngo yirate akamaro afitiye undi. Kwiyoroshya bisaba kwihangana, korohera undi kuko mudateye kimwe, mudashobora bimwe, mutareba kimwe, mutaremye kimwe. Kwiyoroshya ni ukubabarira byose, ukaakira buri wese mu byiza no mu bibi bye kubera ko ari umuntu nkawe, ukamukosora mu cyubahiro. Uwicisha bugufi bituma atirata imbaraga, ubukungu, ibintu, icyubahiro, inkomoko, ubwenge n’ibindi afite, ahubwo bikamutera guca bugufi no kwemera gukosorwa igihe bibaye ngombwa.

- Gusengera hamwe: gusenga bituma abashakanye bumva ko bose baciye bugufi, ku buriumwe abashobara gucumura kandi ko bakeneye imbabazi n’imbaraga za Roho Mutagatifu. Usenga mu kuri, aca bugufi, akumva ko ibyo yifuza ko mugenzi we amugirira asabwa kubimuhamo urugero (Mt 7, 12a) kandi ko ibyaha bye abibabarirwa mu rugero ababarira mugenzi we (Mt 6, 12). Urugo rusengera hamwe rwihanganira ibibi, imvura iragwa imivu igatemba, ariko ntirusenyuke kuko ruba rwubatse ku rutare,Imana (Mt 7, 25), rukaba inshingiro n’irango rya Kiliziya (Eccclesia domus), rukabyara kandi rukarere Imana. Aha ni ho hazaturuka wa muco w’uko umugabo apfukama umugore we akamuha umugisha amuramburira ibiganza ku mutwe, n’umugabo akamuha umugisha abigenza atyo, bombi bagaha umugisha abana, n’abana bagaha bakaramburira ibiganza ku mutwe w’ababyeyi babo babasabira umugisha. Ibi rero ntibikwiye gutera isoni: niba dusabira umugisha  amufunguro, tukawusabira amatungo yacu, mu kiliziya tukawifurizanya, kuki tutawifuriza abo mu rugo? Ikibabaje ni uko hari abagabo bitwara nk’ibisimba, intare batinya mu rugo rwabo! Ibi rero bigasaba kubanirana mu kuri no mu bwicishe bugufi.


2.4  Ibyangiza urukundo rw’abashakanye


2.4.1  Impamvu zisenya urugo zituruka kuri bombi

-Uburere buke: uwarezwe neza amenya igikwiye, buri kintu mu mwanya wacyo; akitsinda, ntiyihutire kuvuga kandi ntahore ajunjamye.

-Ubunebwe:umugabo/umugore udakorera urugo rwe arasuzugurwa. Urugo rwubakwa no gushirika ubute kuri buri wese.

-Kutubaha ababyeyi b’uwo mwashakanye: Kubaha ni uburere busabwa buri wese, cyane cyane kubaha abakuru. Ikindi kandi, muri Afurika turacyakomeye ku muryango mugari w’aho tuvuka, ku bavadimwe, ku baturanyi ndetse no kwakira abashyitsi. Umugabo/umugore asabwa kubaha abamusanze cyane cyane abo yashatsemo, n’iyo bitashimisha uwo bashakanye, ubwo ni bwo burere, ni wo muco w’umunyarwanda. N’iyo waba udafite icyo umuha, umutima mwiza urahagije. Ese ntibavuga ko wakira abashyitsi ukazakira n’abamalayika [Soma inkuru ya Abrahamu yakira abagabo batatu (Intg 18, 1-15)]. Umukobwa gito yakakira nabi n’uwashoboraga kuzamubera umuranga, umugabo.

-Gusinda: Gusinda ni ishyano kuri buri wese bikaba agahomamunwa kuri nyampinga kuko atahwa n’ibishwi n’ibisiga. Uretse no kwiyandarika, gusinda bikurura ubukene, kuvuga ibyo utagombye kuvuga, intonganya, guta igihe no gusuzugurwa.


2.4.2 Ibyangiza urukundo biturutse ku mugabo

-Gukabya ubutegetsi: N’ubwo amategeko n’umuco byemeza ko umugabo ari umutware w’urugo, umugabo ntakwiye kubona umugore we nk’umuja cyangwa umukozi, ahubwo ni umujyanama we wa mbere, ni igufa ryo mu magufa ye, ni urubavu rwe (Intg 2, 20-24), kandi ntawanga cyangwa ngo agirire nabi umubiri we (Ef 5, 28). Bityo azirinda kumugerera, kumuhoza ku nkeke, kumwima ijambo mu bikorwa no mu mishinga y’urugo. Hari abagabo bagera ibyo kurya, akaba aribo bamenya ibyaraye,amaseri yasigaye ku gitoki, bakagera n’aho babuza abagore babo kugira uwo batiza ishoka, umuhoro ndetse no gutanga umuriro (gutiza ikibiriti). Urugo nk’uru ntirutera imbere uko byakagombye kuko umugore aho ategereje amabwiriza y’umugabo, rimwe na rimwe agohora yijujuta kandi wêenda arusha umugabo kujijuka n’ibakwe, nyamugabo akigirisha nkâna cyangwa se abitewe n’ubujiji ngo umugore we ko amwicisha akazi. Gutegeka nyako rero ni uguteza imbere abo uyobora, si ukubatsikamira; Yezu atwigisha ko ushaka kuba mukuru, ajye aba umugaragu wa bose; akabiduhamo urugero yoza Intumwa ze ibirenge, ati “namwe mugende mukore nkanjye (Yh 13, 5-16). Habaho ariko n’abagore bashobora kubangamira abagabo babo mu mibanire.

-Kwiharira umutungo: gukabya ubutegetsi bijyana no kwiharira ijambo cyangwa gufata ibyemezo bikomeye ntawugishije inama, agasongero kabyo kakaba kwiharira umutungo. Abagabo bamwe bibwira ko kuba abatware b’urugo bibaha uburenganzira bwo kwikanyiza. Nk’uko umugabo n’umugore basezerana kuba umwe (Mt 19, 6), n’umutungo w’urugo uba ari uwa bose, ntawuhejwemo cyangwa ngo aryamirwe, byose bigakorwa mu bworoherane no kumenya ko umugabo ariwe mutware w’urugo.

-kurarikira abandi bagore: Baâcaga umugani ngo”Imfizi ntiyimirwa” cyangwa ngo “Kurya bike ni ukubikena”, “Indyo imwe itera bwaki”, nyamara abashakanye ntawemerewe guca undi inyuma. Abagabo bamwe bibwira ko bo bemerewe gucikwa nyamara byagera kuri nyamugore, agakubitwa iza akabwana, niba atirukanwe, agakoshwa bwa kabiri. Ese niba wumva ko umugore wawe umusanganye n’undi mugabo ari ubutane cyangwa kumukosha, wowe wumwa umugore asanze usambana byakugendekera bite? Aho ntitwaguciira wa mugani ngo “Agahwa kari ku wundi karahandurika?” Ubudahemuka ni ngombwa kuri buri wese kandi ni isôoko y’amahôro, ibyishimo n’amajyambere.

 

2.4.2 Ibyangiza urukundo biturutse ku mugore

-Kutita ku mugabo: twabonye haruguru ko umugabo n’umugore buri umwe asabwe kwita ku wundi, agaharanira buri munsi ikimushimisha kurushaho. Kamere gabo ikenera ubwuzu n’urugwiro by’umugore. Umugore utazi kwita ku mugabo ngo amubere uburuhukiro,ashobora kwikururira abakeba, cyangwa umugabo akajya areba ibindi ahugiramo ngo bube bwira. Hari abagabo bivugira ko urugo rubi umuntu arucyurwamo n’ijoro, abandi ngo rurutwa na gereza. Mugore rero ngaho kundwakaza umugabo wawe, aho gutwarwa wese n’akazi cyangwa ku zindi shuguri. Gusa ibyo tuvuga ku mugore tubishishikariza na buri mugabo kuko ibyo ushaka ko abandi bakugirira ujya uba uwambere ubibagirira (Mt 7, 12).

-Ubucucu n’umwanda: Twongere twibutse ko ibisabwa umugore bisabwa n’umugabo. Cyera hari imvugo ngo “Bakosha badahanye”; umukobwa ugiye kurushinga agomba kuba aciye akenge. Ubwenge buvugwa aha si ubwo mu bitabo, ni ukumenya igikwiye. Umukobwa washyingiwe agomba kumenya ko yakuze, ntahiganwe n’umugabo we amakosa, amusiganya, ataha amajoro nta mpamvu ngo ngaha arahima umugabo we cyangwa ngo arigana abandi bagore (bananiye abagabo babo). Umukobwa wavuye iwabo agomba kumenya ko ntawushaka nka nyina bityo akubaka urwe yivuye inyuma.


Kubijyana n’isuku, umugore kubera imiterere ye karemano, asabwa kwita ku isuku ye n’iyi myambaro ye. Akita ku isuku y’urugo n’iy’abana ndetse n’iy’umugabo. Umugore ni we ucyesha urugo. Umwanda no kwandarika ibikoresho byo mu rugo birya/bibabaza umugabo kabone n’iyo akoze nk’aho atabibonye. Si byo se baca amarenga bati “Ukurusha umugore aba akurusha urugo”, cyangwa ngo “ Umugore ni mutima w’urugo”. Bagore rero ntimuzabe ba kirimwabo!

-Gusahura umutungo: Umugore ashobora kwishyiramo ko ejo, ejobundi nyamugabo yamusenda. Na we agatangira akikorera impamba, nyamugabo akibwira ngo afite mutima w’urugo na ho avomera mu rutete. Ese ubwo abivumbuye byacura iki? Niba ushaka kwizerwa, gukundwa nawe ugomba kubiramo uruhare! Mugore/mugabo ufite iyo ngeso, menya ko ubwiriza uwo mu mugongo kandi “umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose”.

-Agasuzuguro: Mu mubano w’abashakanye, ntawugomba gusuzugura undi. Umugore warezwe aba azi ko umugabo ariwe mutware w’urugo. Bityo akirinda gushyogoranya n’umugabo, ndetse yanasumbirizwa akanambira abana be ngo batazarerwa na mukeba cyangwa bakaba ba mayibobo ngo ngaha “ndi gabo”!. Agasuzuguro rero kamunga urukundo rw’abashakanye, gashyira gutana burundu, byanarimba umwe akahasiga ubuzima. Iyo bibaye ibyo, ushaka kubaka, yaba umugabo yaba umugore, acisha make; kandi ga ntarwubakwa rutagezwe umuhoro. Gusa umugabo wemeye gucisha make, abandi bagabo bavuga ko yarozwe, ariko ndumva kwirerera abana, ukirinda induru, biruta gushimwa mu kabari no bitaramo n’abagabo rimwe na rimwe ingo bananiwe zabo.


Mu kwanzura aka gace k’urukundo rw’ashakanye, twakwibutsa ko urukundo rw’umugabo, umugore n’abana rushushamwa n’urukundo rw’Imana Data, Imana mwana n’Imana Roho Mutagatifu (Ef 5, 21-24.28b). Urukundo nyarwo rujyana no kubabara kubera uwo ukunda, n’iyo yaba atabizi, nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwigisha, agira ati: “ Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira,ntirwikuririza; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira (1 Kor 13, 4-8)”.


UMUTWE WA GATATU: NIMWOROROKE, MAZE MUGWIRE, MWUZURE ISI (Intg 1, 22)

KUBYARA N’UBURERE


Kubyarira Imana no Kurerera Imana

Nimwororoke, maze mugwire, mwuzure isi (intg 1, 22). Iri tegeko ni ubutore n’ubutumwa Imana yahaye abashakanye. Urukundo rw’abashakanye rwera imbuto arizo bantu babakomokaho. Ese abantu bagomba kwibyarira uko babonye ngo “Habyarimana, Harerimana”?


Mu ruzinduko rwa gishumba Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, yagiriye muri Paruwasi Nyagahanga, tariki ya 3 Gicurasi 2011, yibukije abari mu Ihuriro ry’ingo, ubutumwa n’ubutorwe bw’abashakanye, muri Santarali Kageyo, agira ati: «Mumenye ko mufite ubutore n’utumwa; ubutore bwanyu ni urukundo, ubutumwa bwanyu ni ugutanga ubuzima. Ntawukwigisha kurya ariko bakwigwisha kurya mu kinyabupfura, no kubyara nta wubikwigisha, n’agatsinda n’inyamaswa zirabyara, ariko ugomba kwiga kubyara wabitekerejeho. Mubyare mubishaka kandi mwabiteguye, mubyare abashobora kwiga no kuzagira aho batura».


3.1  Kubyarira Imana:


Nimwororoke, maze mugwire, mwuzure isi (intg 1, 22). Imana yasangije muntu ububasha bwayo bwo kurema imuha ubushobozi bwo kubyara. Ariko nk’uko tubizi, uburenganzira bujyana n’inshingano (les droits appellant les devoirs et inversement. Uburenganzira (droit) bwo kubyara bujyana n’umurimo utoroshye wo kurera (devoir). Imana ni urukundo koko (1Yh 4, 8.16). Yanze kwiharira ububasha bwo gutanga ubuzima, iha umugabo n’umugore ubushobozi bwo kubyara. Kubyara ni ugufatanya n’Imana kurema. Mu kubyara, ababyeyi bakomeza umurimo Imana yatangiye wo kurema, ariko basabwa guharanira kuraga igihugu abana b’ingirakamaro, aho kukiraga inzererezi n’imburamukoro. Abanyarwanda baca umugani ngo «uburere buruta ubuvuke». Ababyeyi rero bagomba guharanira kurera neza.

Mu kubyara, ababyeyi bongera umubare w’abana b’Imana; bakayirerera batoza abana babo Iyobokamana bakiri bato kandi babibahamo urugero. Bakabaherekeza mu kwitegura no guhabwa Amasakaramentu y’ibanze bakiri bato ariyo Batisimu, Ukarisitiya no Gukomezwa. Kubyarira Imana ni ugutoza abana umuco, ukabatoza kubaha no gukunda Imana, gusenga kandi kwitabira ibikorwa bya Kiliziya. Abantu ntibagomba rero kwibyarira uko babonye nk’amatungo ngo harerimana. Imana irafashwa, Imana igira aho imanira, ni cyo yaduhereye ubwenge.


Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubwiyongere bw’umusaruro kigomba guhangayikisha buri wese, ariko kigacyemurwa mu buryo bunoze. Ababyeyi bagomba kubyara abo bashoboye kurera. Kiliziya mu kubafasha, yabashyiriyeho gahunda y’Ubusugire bw’ingo. Mu “busugire bw’ingo”, abashakanye biga ku kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo Imana yashyize mu mubiri wabo no kunoza umubano hagati yabo. Mu kuboneza urubyaro , abayeyi bitabaza uburyo bwa kamere (méthodes naturelles) n’uburyo bwa bw’ubucurano (méthodes artifielles). Hano turibanda ku buryo bwa kamere.


3.2  UBURYO BWA KAMERE BWO GUTEGANYA IMBYARO


Uburyo bwa kamere buri mo ibyiciro bibiri

 Uburyo bushingiye k’ukugenzura ibimenyetso by’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke (Méthode d’auto-observation : MAO )

Uburyo bwose buri muri iki cyiciro bukoreshwa na buri mugore wese ugeze mu gihe cyo kubyara. 

1)  Uburyo bwo kugenzura ururenda : (méthode de la glaire cervicale ) 

Ururenda ni cyo kimenyetso kigaragaza uburumbuke umugore yigenzuraho.

2)  Uburyo bwo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri  (Méthode de la température  basale): Gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri bituma umugore amenya igihe cye cy’uburumbuke n’ikitari icy’uburumbuke. Urugero : mu gihe kitari icy’uburumbuke cya nyuma y’irekurwa ry’intanga ubushyuhe bw’umugore bwiyongeraho 0,2 kugeza  0,3 o C.

3)  Uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura (Méthode de la palpation du col utérin).

Mu gihe kitari ikisama inkondo y’umura iba ifunze naho mu gihe cy’isama iba ifunguye

4)  Uburyo byo gupima ubushyuhe fatizo ugenzura ikindi kimenyetso (Méthode sympto-thermique )

Ushobora gupima ubushyuhe fatizo ukagenzura n’ururenda kugira ngo umenye neza niba uri mu gihe cy’uburumbuke .

5)  Uburyo bw’iminsi ibiri (Méthode de deux jours)

Umugore ashobora kwibaza uko ameze mu minsi ibiri, uyu munsi  n’ejo, igisubizo abonye ni cyo kimufasha kumenya niba ari mu burumbuke cyangwa atari mu burumbuke. Ikimenyetso kigenzurwa ni icy’amavangingo (Sécrétion ).

Uburyo bukoreshwa n’abujuje ibyangombwa busaba (méthode à critère d’élibilité : MCE )

6) Uburyo bwo konsa (Méthode de l’allaitement maternelle et de l’aménorrhée ) 

Ubu buryo bushingiye ku konsa hakurikijwe amategeko yo konsa iyo umusemburo ukora amashereka ari mwinshi mu maraso, bukoreshwa n’umugore wujuje ibyangombwa bikurikira :

- Kuba umwana atarengeje amezi icyenda

- Kuba nyina ataramukurira

- Kuba umwana atunzwe n’ibere rya nyina kandi yonka hakurikijwe amategeko yo konsa. Ayo mategeko ni aya :

-Gushyira umwana ku ibere akivuka

-Gutungisha umwana ibere ryonyine mu mezi atandatu ya mbere

-Iyo umwana agize amezi 6, ni ngombwa kumuha icyo anywa cyangwa icyo arya cyunganira ibere ariko akabanza konka agahumuza amabere

-Konsa umwana kugeza nibura ku myaka ibiri

-Guha umwana ibere kenshi, aho arishakiye hose haba ku manywa cyangwa nijoro

Konsa umwana niyo we cyangwa nyina yaba arwaye

-Kwirinda guhesha umwana ibyo kunywa umupira cyangwa kumuha udukinisho tunyunyuzwa

-Umubyeyi wonsa yihatira kunywa no kurya inyo yuzuye

7) Uburyo bw’iminsi idahinduka  (Méthode des jours fixes)

Bufasha umugore kumenya igihe cye cy’uburumbuke n’ikitari icy’ubumbuke yifashishije urunigi rw’ukwezi k’umugore

- Bukoreshwa n’abashakanye iyo bombi bemera kwifata mu minsi 12 ikurikiranye y’uburumbuke  

-  Kuba umugore afite ukwezi kudahinduka kuri hagati y’iminsi 26 – 32 

8) Uburyo bwo kubara (Méthode de calcul)

- Bufasha umugore kumenya igihe cye cy’uburumbuke n’icyitari  icy’uburumbuke  

- Bukoreshwa n’abashakanye iyo umugore afite ukwezi kuringaniye 26 – 32, kuba yarakurikiranye ukwezi kwe mu gihe cy’amezi 6 akurikiranye

Ibibazo bishobora kuboneka

-Kutabyara : Ntawukwiye kubirenganyiriza undi. Abashakanye kandi ntibakwiye kwirukankira mu bapfumu ahubwo basabwa kugana abaganga, dore ko hari ibibazo byo muri urwo rwego bashobora gukosora. Igihe barubuze burundu bagomba kwihangana dore ko baba barasezeranye kubana akaramata (Mt 19, 6) haba mu bibi no mu byiza, kugeza gupfa.

- Kubyara igitsina kimwe : Kubyara igitsina kimwe ntibikwiyekuba impamvu yo gutoteza umugoredore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ariwe utanga igitsina, atariumugore nk’uko abagabobamwe bavuga. Igihe bibaye bityo basabwa kugana abaganga aho kujya mu bapfumu cyangwa gusubiranamo.

-Kubyara indahekana : Kubyara igitsina kimwe ntibikwiiye kuba impamvu yo gutoteza umugore dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko umugabo ariwe utanga igitsina. Igihe bibaye bityo basabwa kugana abaganga aho kujya mu bapfumu cyangwa gusubiranamo.

 

3.2  Kurera Imana


«Uburere buruta ubuvuke», guha umwana uburere ni ukumwitaho ku mubiri bamuha ifunguro rikwiye, ku mutima bamutoza imyitwarire myiza n’ubumenyi kugira ngo azabashe kwibeshaho, no kuri roho bamutoza gusenga, bamuhesha Amasakaramentu. Igihesha ababyeyi ibyishimo ku Mana no ku bantu si uko babyaye ahubwo ni uko bareze neza. Guha abana umwanya wo kuganira n’ababyeyi ni byiza cyane kuko baca umugani ngo « Utaraganiriye na se ntamenya icyi sekuru yasize avuze ». Kubona umwanya wo kuganira n’abana bihura n’imbogamizi : akazi, amashuri, imyidagaduro, utubari, filime na televiziyo n’ibindi. Muri ibyo byose twavuga ko uburere bwa mbere ni imyifatire y’ababyeyi kuko « Mwene Samusure avukana isunzu ».


Kurera Imana ni ugutoza umwana kuba inyangamugayo muri byose ; ni ukumutoza kugira urukundo n’impuhwe ku bakene ; ni ukumutoza kwitangira imibereho myiza y’abaturage b’igihugu cye no kwitangira kwamamaza ubwami bw’Imana ; bityo kurera ni ugufatanya n’Imana gucungura kamere muntu.


3.2.1  Uburere bw’umwana butangira atarasamwa : Niba ushaka kubyara abazagirira igihugu akamaro, irinde gukora uwo murimo wasinze, umwana usamwe umwe mu babyeyi yasinze bimugiraho ingaruka ; ibiba byose kuri nyina bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mwana, nk’uburakari, ibyishimo, umunaniro, agahinda.Turere abana b’inyangamugayo : urugo rwiza ni isôoko y’ubutagatifu  

Uburere bwa mbere ni imico myiza y’ababyeyi ; umwana ubona iwabo batukana, barwana, basinda,… na we bishobora kumwokama ntatinye gutukana, gusinda no kurwana na bagenzi be. Abana bakenera ababyeyi babigishiriza mu ngiro kurusha mu magambo ; erega « uwiba ahetse aba bwiriza uwo mu mugongo », mutoze abana kuba intwari, mubatoze kwihangana, kwitsinda gukora no gutanga aho guhabwa, mubatoze kumvira no kubaha abandi, mwirinde ku batetesha.

Igiti kigororwa kikiri gito ; abana banyu mubatoze kumenya gutandukana ikibi n’icyiza, bakure bazi gushyira mu gaciro kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire Kiliziya n’igihungu.


3.3.2  Gufatanya n’abandi barezi : Ni byiza gufatanya n’abandi bagira uruhare mu burere bw’umwana wawe nk’abarimu, abakateshiste, abayobozi b’Imiryango y’urubyiruko umwana wawe abamo n’abandi ; ndetse uzamenye n’inshuti ze kuko umuntu akunda abo yibonamo yishimiye kandi bahuje ibibazo n’ibibashimisha. Abo bose ntugomba kwirengagiza ko bakurerera, ibyo baha umwana wawe bishobora kugira imbaraga kurusha ibyo umuha.


3.3.3  Uburere bwa gikristu

Ni ngombwa guhesha umwana Amasakramentu no kumutoza gusenga akiri muto. Batisimu ntikwiye kurenza amezi atandatu avutse, ntikwiye gutinzwa no kubona amafaranga cyangwa intwererano z’iminsi mikuru. Umwana ukivuka bamuhitiramo izina rya gikristu atari iry’amafiyeri, abakinnyi b’umupira cyangwa ba filimi, ahubwo ry’umutagatifu mushima amatwara n’ibikorwa kugira ngo mutoze umwana wanyu kumukurikiza. Umubyeyi we wa Batisimu byaba byiza atuye hafi kandi ashobora kumubonera umwanya wo ku mufasha kuba umukristu atari kubikinisha ngo naka muri inshuti gusa, ni umukire azabafasha iki na iki cyangwa izindi inyungu z’umuryango.


Umwana mumutoze ubutagatifu : Urugo rwiza ni ishuri ry’ubutagatifu, umwana akivuka kuko mwamuhawe n’Imana ni mumuragize Imana, ni mumwigishe amasengesho, gukora ikimenyetso cy’umusaraba, gusengera ifunguro no gusenga igihe agiye kuryama cyangwa abyutse. Mujye mutekerereza abana banyu udukuru two muri Bibiliya, mubatoze kwizihiza ibyumweru n’iminsi mikuru ikomeye ya Kiliziya ndetse n’uwa bazina we mutagatifu, mubatoze kugira impuhwe no gufasha bandi cyane cyane abakene, abishoboye muhe abana banyu ibyo bafashisha bagenzi babo bakennye, muzabarinde rwose imico mibi ishingiye ku kwironda n’ivangura iryo ariryo ryose : ubukungu, amoko, akarere, igitsina n’ibindi.  Mujye mubasobanurira imihango mitagatifu nka Misa na seleburasiyo, ishapule, gushengerera n’ibindi, ntimukwiye guharira abakateshiste gutegurira abana banyu Amasakramentu, mujye mwirinda  kuvuga nabi Kiliziya, Paroisse, abapadiri n’abihaye Imana ahubwo mu babwire uruhare rwabo mu muryango w’Imana.


Ubutore bw’umwana : Intego y’uburere bwa gikristu ni ukumugeza ku butore : kwiha Imana cyangwa gushinga urugo. Mumenye ko muhagarariye Imana mu gutoza umwana ubari mu maboko kuba umugabo cyangwa kuba imbwa, mutoze abana banyu gushakashaka no gukora ugushaka kw’Imana baharanira ubutagatifu muri byose, bahore biteguye gusubiza nka Mariya bati « Dore ndi umuja (umugaragu) wawe, ugushaka kwawe ni gukorwe »  cyangwa Samuel ngo: «Vuga umugaragu wawe arumva».


Ni mushaka kurera mwenyine umwana wanyu, azabafata nk’abamushyiraho agahato, ubucakara maze abananire.

 Mufatanye n’Inama kurera mutoza umwana wanyu ubukristu n’ubutagatifu.


UMUTWE WA KANE: KANDI NGUSEZERANYIJE KO NTAZAGUHEMUKIRA KUGERA KU RUPFU

 

(Biracyaza)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »