IYOGEZABUTUMWA MU RUBYIRUKO KU MUNSI WA MASHAMI

Kuri mashami 2012 ku kicaro cya Diyosezi hahuriye urubyiruko ruturutse mu maparoisse yose agize Zone Byumba. Haje abahagarariye abandi (72) bahura n’urubyiruko rusaga 400 rwa Paroisse cathedrale ya BYUMBA.


INTEGO  1.Kuzirikanira muri Diyosezi yacu ubutumwa bwa Papa .


Ubutumwa bwa Papa bwo ku munsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko ku nshuro ya XXVII  ( XXVII JMJ) bwatanzwe tariki  01/04/2012 ku munsi mukuru wa mashami nk’uko bisanzwe. Uyu munsi ubera mu madiyosezi hanyuma rimwe mu myaka itatu ukabera mu mujyi umwe Papa ahitamo.Ihuriro rya  XXVIII rizabera muri Bresil Rio de Janeiro kuva tariki 23 kugera 28 Nyakanga 2013.

Ubutumwa bwose uko bwakabaye turabusanga ku rubuga .Bufite insanganyamatsiko igira iti : « Nimuhore mwishimye muri Nyagasani »Ph4,4.

1.Umutima wacu waremewe kwishima

2.Imana niyo soko y’ibyishimo nyakuri

3.Ibyishimo by’umukristu bishingiye ku kumenya Imana

4.Ibyishimo bishingiye ku rukundo

5.Ibyishimo bishingiye ku guhinduka

6.Ibyishimo no mubigeragezo

7.Rubyiruko, mube intumwa n’abahamya b’ibyishimo.


INTEGO 2. Kwinjiza urubyiruko mu cyumweru gitagatifu hagamijwe kuzirikana Umurage Papa J.Paul II yadusigiye : UMUSARABA.


Kuki  twahisemo guhura n’urubyiruko ku munsi wa Mashami ?

Papa Yohani Pahuro wa II yakunze kuvuga ko Urubyiruko ari abantu bari mu kigero gishimishije (fleur d'âge) kigaragazwa n’imyifatire ikurikira :


1. Kurangamira ejo hazaza kandi biringiye ibyiza biri imbere.

Hamwe n’Umushumba wa Kiliziya kw’isi yose  twaboneyeho  kubwira urubyiruko rwo  mizero ya Kiliziya ko hari ibyiza byinshi ariko ko agahebuzo ari ijuru kandi ko abarikoreye n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose n’ubwenge bwabo bwose…aribo bazarijyamo.


 Muri iki kigero,  buri wese aba yishimye kandi agashaka ko bose bamurangamira , bamwishimira kabone n’iyo ari mu bidatunganye .  Aba akeneye amashyi, kogezwa, gusasirwa amashami no kuvugirizwa impundu. Kiliziya nk’umubyeyi watuboneye izuba itwibutsa inyigisho z’umwami wacu Yezu Kristu . Umusaraba utwibutsa ko tutagomba kwihambira ku binure by’isi bishira bijojoba. Ibanga ryo  ku  munsi  wa mashami ryigisha urubyiruko  ko  rwemerewe kuryoherwa  ku isi ariko rukihutira  gutegura Pasika. Urubyiruko akenshi rushaka kunyura kuri Mashami (mu byishimo)  bagakanagarana batekereje  PASIKA( Ibyishimo ariko bya nyuma y’ububabare n’urupfu ).  Uko  gucika intege no gusuubira  babiterwa n’uwa gatanu mutagatifu byanze bikunze ugomba kubaho  mbere yo kugera ku izuka. ubatera ubwoba.  « Ishema ryacu ni umusara wa Yezu. » .

2. Gukunda ubuzima  bworoshye

Kuri uyu munsi  twagaruka ku kwitanga kwa Nyagasani Yezu . Igihe agize ati « Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwajye » yashimangiye mube umurage wo kwitanga. Kuri mashami rero abato bibukijwe ko uwihambira ku buzima bwe azabubura. Ntibagomba kuguma muri hosana  ya mashami bagomba kujya kuri Gologota y'ubuzima bwabo

3. Kubura icyerekezo mu nyanja ngari y’ibibazo byugarije isi

Papa Yohani Pahulo II  amaze kureba ukuntu urubyiruko rubaye ho mu bibazo byinshi yaruraze umusaraba arubwira ati : « Mbahaye uyu musaraba nk'inzira y'amizero n'igisubizo cy'urujya n'uruza rw'ibibazo mufite. ». Twibukije urubyiruko ko  Yezu ataje gukuraho imibabaro yacu cyangwa  kuyoroshya , ahubwo mu kubabarana natwe yahaye mwene muntu amizero  ashingiye k’uko Imana itadutererana ahubwo ituba iruhande.

Twashoje  kandi twigisha urubyiruko kudakunda inzira y'ibyoroshye.Inzira y'umusaraba y'umujeune wacu muri iki gihe irimo  za « ejo  nzamera nte, ubushomeri, ubukene, ubutane mu miryango, guta umuco n’uburere ndemyagiguhugu  n’imigenzo mboneramana, kwirukankira indonke…


Nk’uko umwaka ushize wose twamurikiwe n’insanganya matsiko  igira iti :« Mushore imizi muri Kristu kandi mube ariwe mwishingikirizaho mukomejwe n’ukwemera » ( Reba Kol 2,7) Ndashishikariza urubyiruko gucengerwa n’ibyishimo byo kumenya Yezu . Uyu mwaka turararikirwa kuzirikana ubutumwa Pahuro yashatse kugeza ku ba Nyaphilpi igihe agize ati « nimwishimire muri Nyagasani » Fil 4,4 .  Iyi niyo ntero n’inyikirizo izaturanga mu butumwa bw’uyu mwaka.


INTEGO 3. KUZIRIKANIRA HAMWE UMUKORO W’ABANYAFURIKA NK’UKO TWABISABWE MURI AFRICAE MUNUS. « Tube umusemburo w’amahoro , ubutabera n’ubwiyunge. »


Umuhanzi KIZITO MIHIHIGO yatwinjije muri uru rugendo rureba abanyafurika bose , n’abanyarwanda by’umwihariko.

Nyuma y’Igitambo cya Misa twaturiwe na Mgr Kizito BAHUJIMIHIGO , urubyiruko rwose rurangajwe imbere na 72 bavuye mu maparoisse 10 agize igice kimwe cya Diyosezi ya Byumba ( Zone Byumba ) rwatangiye isengesho ryo gusingiza Imana . Nyuma yaryo bagiye gufata ifunguro ari nako abandi bisuganya kugira ngo Kizito Mihigo abapfundurire agaseke yari yabateganyirije. Ku isaha ya saaba n’iminota 45 nibwo igitaramo cyatangiye . Yatangiye atanga inshoza y’inganzo ye . Ni umuhanzi w’umunyarwanda washoye imizi mu muco wa Gikristu agamije guhamura umuti wakiza abanyarwanda bose uko bagezweho na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo. Yagarutse ku bushake Imana yagaragaje bwo kwiyunga n’abantu ndetse igasezeranira kutazabatsemba ukundi. Iki kikaba igisobanuro cy’indirimbo yise Umukororombya ( Arc en ciel).


Yatinze by’umwihariko ku isezerano rishya , aho Yezu Kristu ku Musaraba yatubereye iteme ryaduhuje n’Imana akadusubiza ubucuti twari twaricuje igihe ducumura. Yakomeje yibutsa ko Imana itigeze itekereza guheba Umunyacyaha. Bityo akangurira buri wese kuba ikimenyetso cy’ukuri , ubutabera n’imbabazi, byo nzira y’amahoro n’ubwiyunge birambye.Nyuma yaho izi nyigisho zashimangiwe n’indirimbo nziza : Iteme, Yohani, Inuma.


Mu bibazo bitandukanye yabajijwe n’urubyiruko hagaragaye amatsiko bari bamufiteho : Amateka ye, inganzo ye, icyerekezo cye, icyo atekereza ku wo bazarushingana……

Kuri we , abahanzi babazwa byinshi, bakavugwaho byinshi, ibiribyo n’ibitaribyo. Muri ibyo byose Kizito yashimangiye ko ari Umwana wa Kiliziya, wemereye Imana gutanga umuganda wo gusana Imitima no kubaka roho anyuze mu mpano afite y’umuziki. Ibi bikaba bimusaba gufata umurongo wihariye kandi utandukanye n’uw’abandi bahanzi bafite ibindi bakurikiye.Ati « Nibiba ngombwa ko nshaka umugore, nzahera k’uwo dushobora kugira imyumvire imwe kuri izi ndangagaciro nemeye kwamamaza. ». Yashoje urubyiruko rudashaka kumurekura.


ISENGESHO RY’URUBYIRUKO

 

Nyagasani Yezu,

Nshuti y’abato bo mu bihe byose

Tugushimiye ubuntu uhora utugirira.

Tukurangamiye twishimye,

Tugirango tugusabe twizeye:

Twigishe kuguhitamo kuruta abandi

Tugukingurire imitima ubone icumbi,

Duhe kugukunda no kukwiyegurira rwose

Twigishe gukora icyo ushaka iminsi yose,

Duharanire nkawe ubutungane

Ntitugire ubwoba bwo kuba abatagatifu

B’ikinyagihumbi gishya.

Tugabire itoto ry’umutima,

Aho kuba ibikoresho byo guhungabanya ituze,

Duharanire amahoro n’ubwumvikane igihe cyose.

Uru Rwanda waduhangiye ku buntu bwawe,

Uduhe kurubera amaboko ahamye.

Kiliziya waduhaye tuyikorere,

Twizeye ingororano y’ijuru.

Roho wawe natumurikire,

Ubuto bwacu bube ikimenyetso/

 Cy’amizero ya Kiliziya.

Turengere ubuzima aho buva bukagera,/

Twubahe imigenzo mbonezamana,/

Ivanjiri yinjire  umuco wacu,/

Tube abahamya b’urukundo rwawe,/

Bityo isi imenye ko uri Imana.

Bikira Mariya mubyeyi wacu,

Turwaneho uduherekeze,

Muri uru rugendo rw’ubutumwa

N’ubuhamya twiyemeje,

Maze Yezu Kristu amenywe na bose

Adukize ubu n’iteka ryose

Amina


Iri sengesho narihimbye muri Mutarama 2008 ubwo  Diyosezi ya Byumba yiteguraga kwakira umusaraba w’urubyiruko rw’u RWANDA .Ryifashishijwe mu myiteguro no mumuhimbazo wabaye kuva tariki ya 18-21/2008.Amagambo arigize yavomwe mu madisikuru anyuranye Papa Yohani Phulo wa II yagiye ageza ku rubyiruko.


Bikorewe i Byumba kuwa gatanu mutagatifu 2012

Padri DUSHIMIYIMANA J.M.Vianney, aumonier diocésain.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »