Mgr Alfred RUTAGENGWA, Vicaire Général mushya wa Diyosezi ya Byumba

Ku wa kabiri tariki ya 03 Mata 2012 Umushumba wa Diyosezi yacu Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yatangarije k'umugaragaro abasaserdoti n'abakristu bari bitabiriye Misa y'Amavuta ko yagize Padri Alfred RUTAGENGWA, Igisonga cye nyuma yo gutabaruka kwa Mgr Didace RUZINDANA.

 

Mgr Alfred RUTAGENGWA avuka muri Paruwasi ya Nyarurema, akaba ari Padri Mukuru wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ya Rwesero. Amaze imyaka 11 ari Padri.

 

Mu Ijambo yavuze kuri uwo munsi, Vicaire général mushya wa Diyosezi ya Byumba yavuze ko abasaserdoti bose bagomba gufanya, bagatahiriza umugozi umwe maze Diyosezi ya Byumba ikajya mbere, kandi ubwenge n’ubushobozi birahari. Yongeyeho ko kwitwa Musenyeri bitagomba gukuraho umushyikirano ukomeye agabwe afitanye n’abandi basaserdoti. Umushumbwa wa Diyosezi yamwifurije imirimo myiza, imirimo ikomeye kandi yishimira amaboko mashya abonye.

 

Turashimira Umwepiskopi wacu Myr Servilien NZAKAMWITA ushyize amaraso mashya mu buyobozi bwa Diyosezi kandi turifuriza Myr Alfred RUTAGENGWA imirimo mishya.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »