Inyigisho Icyumweru V Igisibo/ Diacre Emile Bienvenu

Amasomo:  Isomo rya 1: Yeremiya 31, 31-34

                      Zaburi 50                                   

                    Isomo rya 2 : Ibaruwa yandikiwe abahebureyi 5, 7-9

                    Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12, 20 -33.

 

«Imbuto y’ingano iyo iguye mu gitaka igahuguta yera imbuto nyinshi.» (Yh 12,24)

 

Bavandimwe, dukomeje gukataza dusatira umunsi mukuru wa Pasika, umunsi twizihizaho Izuka rya Nyagasani amaze kunyura mu mibabaro myinshi. Ni byo amasomo y’uyu munsi atubwira, cyane cyane uko twagenza ngo tuzukane na Kristu.

1) Umuhanuzi Yeremiya ati : «Ngiye kugirana n’umuryango wanjye Isezerano rishya.» Iryo sezerano rizaba ritandukanye n’irya mbere, kuko ryo rizaba rishingiye ku gucengeza amategeko y’Uhoraho mu bantu be ndetse no kuyandika mu mitima yabo. Iki gice cy’igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya, ni igice gikomeye cyane, ni agasongero k’inyigisho z’uyu muhanuzi.

 

Nyuma y’uko isezerano rya mbere ritubahirijwe (reba Yer 31, 32 na Ez 16, 59), n’uburyo Umwami Yowasi yagerageje kongera kurisigasira bikamunanira, Imana yiyemeje kugirana n’umuryango wayo isezerano rishya nyuma y’ijyanwabunyago (586-538), Isezerano rishingiye ku rukundo hagati ya bombi, ari na rwo tegeko rishya ryanditswe mu mitima yabo. Ibisabwashingiro by’iryo sezerano ni bimwe nk’iby’irya kera : Kubahiriza Itegeko, Uhoraho kuba hafi y’umuryango we akawuha amahoro n’uburumbuke (Ez 36, 29-30) bigaragazwa n’iri jambo : «Nzaba Imana yabo na bo bambere umuryango.»(reba Yer 31, 33)

Agashya k’iri sezerano rishya gakubiye mu ngingo eshatu :

10 Uhoraho yiyemeza we ubwe kubabarira umuryango ibicumuro byawo

     (Yer 31, 34) ;

20 Ntawe uzongera guhorwa icyaha cy’undi (Yer 31, 29) ;

30 Iyobokamana izaba mu mutima wa buri wese.

 

Amategeko ntazongera kwandikwa ku bisate by’amabuye, azandikwa mu mutima wa buri wese.

Ntawe uzongera kubwirizwa kumenya Uhoraho buri wese azaba amuzi kuko azaba ari mu mutima we. Ibi byose birashushanya Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka ryashinzwe n’Umwami wacu Yezu Kristu rya tegeko rye rishya, n’ingabire ya Roho Mutagatifu utuye mu mitima y’abemera, ryuzurijwe mu maraso Kristu yameneye ku musaraba.

 

Bavandimwe, twagiranye n’Imana amasezerano igihe tubatijwe, tugahabwa umuganura wa Roho Mutagatifu. Ese ye ayo masezerano turacyayakomeyeho cyangwa twayateye umugongo ?

Igihe cyo gusubiza amaso inyuma ni iki, tukareba aho twadohotse maze tukiyemeza gukurikiza ingingoshingiro ry’Isezerano rishya Kristu yatuzaniye, rishingiye ku rukundo. Ibi rero bidusaba gupfa ku ngeso mbi zitwugarije, kugirango tubashe kuzukana na Kristu, tukaboneraho kwera imbuto nyinshi.

 

2) Gukurikira no gukurikiza Kristu, nk’uko tubyumvise mu ivanjili ya Yohani, ni ugupfana na Kristu; mu yandi magambo ni uguhara ubuzima bwacu, ni ukwizitura ku bituryohera byose byatugize imbata n’ingaruzwamuheto nk’ibyifuzo by’isi, ubukungu, ubutegetsi, ubwomanzi,... kugirango tuzabashe gutunga ubugingo bw’iteka. Naho kwihambira ku buzima bwacu bukatubera ikigirwamana, kwizirika kuri iyi si binatuviramo umuvumo ndetse n’urupfu rw’iteka. Ukunda ubuzima bwe arabubura, uhara ubugingo bwe azabubona.

 

Kuri Yezu, ubuzima buzima ni ugupfa. Kugira ngo twinjire mu buzima nyabwo, tugomba gupfa. Nguko uko Yezu yabigenje maze akabiduhamo urugero.

Ushaka kumukurikira, agomba kumukurikiza, agaheka umusaraba we, akanyura inzira na we yanyuze, inzira y’umubabaro ariko ihingutsa mu byishimo bidashira. Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Gukorera no gukurikira Kristu si ugukina, si ukunyura inzira y’ubusamo. Ahubwo ni ugukenyera ugakomeza, ukambarira urugamba amaso uyahanze Yezu Kristu. Muri iyo nzira uzahuriramo n’ibibazo byinshi, n’ibigeragezo, ibitotezo ndetse n’urupfu rutabuze, ariko duhumure kuko Kristu yaratsinze.

Nk’uko Bikiramariya w’i Kibeho yabivuze, intumwa ya Kristu, inshuti ye ntitana n’umusaraba we. Duhumure hirya y’umusaraba, hari ikuzo, hirya y’urupfu hari ubuzima, hirya y’uwa gatanu mutagatifu hari Pasika.

 

3) Ni byo umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe abaheburayi atubwira, Kristu n’ubwo yari Imana rwose yarababaye, ariko na we arumvirwa, kuko yagororokeye Imana. Bityo natwe abamwumvira twese, abamufatiraho urugero atuviramo isoko y’ ubuzima buhoraho. Nimutyo ntitwinubire imisaraba yacu, twumvira Imana, bityo na twe tuzagororerwe ibirenze imivugirwe.

Iki gihe cy’igisibo dusigaranye kidufashe kongera ku isuzuma. Twirebe tutihenze mu nkeke z’imitima yacu, twongere umubano dufitanye n’Imana bityo tuzazukane na Kristu turi ibiremwa bishya. Tubisabirane muri iyi Misa, kandi tubisabire na Kiliziya y’isi yose.

 

Nyagasani turememo umutima usukuye maze utuvugururemo Roho itajegajega, n’ibitekerezo biboneye. Dukize ibyaha byacu byose maze uduhe kukuyoboka, kugirango twitegure izuka rya Kristu dukeye ku mutima no ku mubiri. Mbatuye mwese Zaburi ya 50, tuyizirikaneho kandi tuyigire impamba yacu muri byose na hose, idufashe kwisuzuma, aho dutsindwa dutinyuke dusabe imbabazi nk’umwami Dawudi.

 

Mbaragije Umubyeyi Bikiramariya Umwamikazi wa Kiliziya          

 

DIYAKONI HAKIZIMANA Emile Bienvenu


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »