Ijambo ry’uhagarariye Abapadiri ba Diyosezi ya Gikongoro ku munsi wo guherekeza Nyakwigendera Musenyeri Misago Agustini wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro

Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi,

Bayobozi mu nzego muhagarariye,

Bapadiri,

Bihayimana,

Bavandimwe muhagarariye andi matorero,

Bakristu bavandimwe,

 

Ku wa mbere tariki ya 12/3/2012, ahagana i Saa sita z’amanywa Diyosezi Gikongoro yapfushije Umushumba wayo Nyiricyubahiro Musenyeri MISAGO Agustini. Maze iyo nkuru y’incamugongo ikwira isi yose.  None uyu munsi duteraniye hano nk’intama yaragijwe, inshuti n’abavandimwe, kugira ngo tumuherekeze mu cyubahiro kimukwiriye. Muri iri jambo nagira ngo mbabwire uko twebwe Abapadiri ba Diyosezi ya Gikongoro twamubonye kuva abaye Umwepiskopi wacu ku wa 28/06/1992 kugeza  ubwo atuvuyemo ku wa 12/03/2012 mu buryo butunguranye.

 

I. Myr Agusitini misago yari muntu ki ?

 

a) Myr MISAGO Agusitini yari Umushumba wita kuzo aragiye.  Nk’uko intego ye y’Ubwepiskopi ibigaragaza : « OMNIA PROPTER EVANGELIUM » bivuga, byose kubera Ivanjiri, Musenyeri Agustini MISAGO yitangiye cyane Kiliziya y’u Rwanda muri rusange. Ibyo bigaragarira mu nyandiko yasohoye ku giti cye cyangwa afatanyije n’abandi zigamije  kwigisha no gutoza  abantu iby’iyobokamana. Yagize uruhare mu guhindura mu Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, mu kwandika  Bibiliya Ijambo ry’Imana, Ibitabo by’amasomo akoreshwa mu misa, ibitabo bishya by’ubwigishwa, igitabo kivuga iby’amabonekerwa y ’i Kibeho, tutibagiwe na Tugendere hamwe twifashisha cyane mu murimo w’ikenura bushyo.

 

Mu myaka isaga 20 amaze ku bushumba, yadukoreye byinshi muri diyosezi :

Amaparuwasi yavuye ku 9 ubu ageze kuri 12. Amasantarari yavuye kuri 30, ubu ageze kuri 46, amashuri yisumbuye yavuye kuri 7, ubu ageze kuri 40, amashuri abanza ava kuri 83, ubu ni 97, amashuri y’incuke ni 3. Ibigo nderabuzima bavuye ku 8 ubu ni 10. Ibyo byose yabigezeho kubera umuhate yari afite mu kwamamaza ingoma y’Imana mu bantu. Byamusabaga gukora cyane, agakora amasaha menshi, akaryama bwenda gucya. Byose kubera Ivanjili. Muri make Musenyeri Agusitini MISAGO yari umuntu w’umuhanga n’intwari.

 

Musenyeri Agusitini MISAGO ariko, yanahungabanijwe cyane n’amarorerwa ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ingaruka zayo. Abapadiri be barishwe, abandi barahunga, kuburyo nyuma ya jenoside yari asigaye ari we n’abapadiri batatu (3) muri diyosezi yose. Musenyeri Misago, mu bigeragezo yahuye nabyo mu buzima bwe, harimo no kuba yarafunzwe umwaka n’amezi abiri ashinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside. Urukiko rugaragaza ko ibyo bamuregaga ari ibinyoma byambaye ubusa. Nyuma y’aho afunguriwe, yajyanywe igitaraganya kwa muganga, ku buryo icyo gihe nabwo yari aducitse, Imana ikinga ukuboko.

 

b) Myr Agustini MISAGO yakundaga Bikira Mariya

Mbere y’uko aba Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Gikongoro yari muri Komisiyo ikurikirana amabonekerwa yaberaga i Kibeho, uhereye muri iyi Diyosezi, ibyo byatumye akunda cyane Bikira Mariya ku buryo yananditse igitabo cyitwa “Les Apparitions de la Vierge Marie à Kibeho”, kugira ngo amenyekanishe Bikira Mariya w’i Kibeho. Twamubonye kenshi avuga ishapule yo kwiyambaza uwo Mubyeyi. Aza no gutangaza icyemezo gikemura burundu iby’ibonekerwa ry’i Kibeho ku wa 29/06/2001.

 

c) Myr MISAGO Agusitini yari afite ingabire y’Ubushishozi no kuvuga ukuri

Myr MISAGO Agusitini yari Umwepiskopi udapfa kwemera ibintu bihutiyeho, kubera ubushishozi bwe, yabanzaga gufata umwanya uhagije, akabanza kumva neza ibyo umuntu amubwira, mbere yo gufata umwanzuro w ‘icyo akora ariko akabikora  mu kungurana ibitekerezo n’umuntu.

Myr MISAGO Agustini  tumuzi nk’Umwepiskopi warangwaga no kuvuga ukuri, nta guca kuruhande.

 

II. Myr MISAGO Agusitini ni urugero rwiza ku bashumba, ku bahanga, ku bayobozi no ku bakristu

 

Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi,

Bayobozi mu nzego muhagarariye,

Bapadiri, bihayimana,

Bavandimwe muhagarariye andi matorero

Bakristu bavandimwe,

Twebwe abateraniye hano, Myr MISAGO Agusitini natubere urugero mu byiciro bitandukanye turimo.

 

Twe Abapadiri ba Diyosezi ya Gikongoro, uburyo yabayeho, yatwiyeretse abidusigiyeho umurage utazasibangana mu buzima bwa buri mupadiri. Yari Umubyeyi wacu kuko abenshi yatureze, yari Umushumba dufatanyije gukenura intama yaragijwe ku buryo kubana na we byaduhaye kugira ishyaka mu kwamamaza inkuru nziza mu bakristu, gukunda umurimo unoze, kuvuga ukuri, gukorana ubushishozi, gukunda imyiherero nyobokamana, n’ibindi.

N’ubwo yari umuntu ukomeye, ushimwa na benshi, akiyambazwa na benshi, ntibyamubujije kuba umuntu wicishije bugufi; ku buryo yafatwaho urugero mu bwiyoroshye.

 

Banyakubahwa,

Bakristu bavandimwe,

 

Myr Agusitini MISAGO n’ubwo yakoze byinshi agiye twari tukimukeneye, ari Diyosezi ya Gikongoro by’umwihariko, ari Kiliziya y’u Rwanda, ndetse n’igihugu cyacu. Twifuzaga  kwigumanira na we ariko byabaye ngombwa ko atuvanwamo. Nka Pawulo Mutagatifu,  intera yagombaga kwiruka yarayirangije kuri uyu wa 12/03/2012. None asanze uwo yakunze kandi yakoreye mu buzima bwe bwose.

 

Myr MISAGO Agusitini, igendere ntacyo tugushinja imbere y’Imana, byose wabikoze neza, tuzahora tubikwibukiraho, intama wakenuye mu myaka isaga 20, ntituzakwibagirwa. Urajye rero udusabira ku Mana kugira ngo dukomeze kuba Abapadiri bizihiye Nyagasani nk’uko wabidutoje mu izina ryayo. Tukwijeje ko  tutazabiteshukaho kuko twizeye imbaraga z’Imana n’amasengesho yawe.

 

III. GUSHIMIRA

 

Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi,

Bayobozi mu nzego muhagarariye,

Bapadiri,

Bihayimana,

Bavandimwe muhagarariye andi matorero,

Bakristu bavandimwe,

 

Mukurangiza iri jambo, nagira ngo mbashimire cyane mu izina ry’Abapadiri n’abakristu ba Diyosezi Gikongoro no mu izina  ryanjye bwite, uburyo muturi hafi muri iki gihe gikomeye cyo kubura Umushumba wacu  Myr MISAGO Agusitini, no kuba mwaje kwifatanya natwe muturutse  imihanda yose muri uyu muhango wo kumuherekeza. Tubasabye gukomeza kutuba hafi no kutuvuganira aho dukeneye ubuvugiza bwanyu, no kutugira inama  zikenewe kugira ngo  Ivanjli ya Kristu ikomeze kwamamazwa.

 

Turangije dukomeza kwihanganisha umuryango Myr MISAGO Agusitini akomokamo, nibakomere. Kuba  umuryango wabo Imana yarawigombye ikawutoramo Umushumba nk’uyu, ntabwo Diyosezi ya Gikongoro izawibagirwa, izawuba hafi uko ishoboye.

Dukomeze dusabire Myr MISAGO Agusitini ngo Imana imuhe iruhuko ridashira, imwiyereke iteka  kandi aruhukire mu mahoro.  AMEN!

 

Myr Eduwardi NTAGANDA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »