Inyigisho ku Cyumweru cya IV Igisibo, B

1. Isomo rya mbere riratwereka uburyo umuryango Imana yikundiye, ikagendana na wo, aho kumva ko iyo neza wagiriwe ugomba kuyitura, wateye umugongo Imana, abakuru b’abaherezabitambo n’abatware ba rubanda bakarushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bakandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije i Yeruzalemu.” Inabi ibagenda imbere ityo. Imana ariko nticibwa intege n’imyitwarire mibi ya muntu, ihora igoragoza kugira ngo irebe niba hari icyo yaramura. Niyo mpamvu “yabihanangirije bikomeye kandi ibatumaho kenshi intumwa zayo, ibitewe n’imbabazi yari ifitiye umuryango wayo n’Ingoro yayo bwite.” Ngizo impuhwe z’umubyeyi udashimishwa no guhana ahubwo ukora ibishoboka byose kugira ngo uwo yibarutse agaruke mu nzira nziza kandi agire ubugingo n’icyubahiro. Imana itwihanganira kenshi, ikadukura kenshi mu nzarwe z’ibibi, z’umutima mubi, z’urwango… twishoramo kuko yifuza ko twayibera abana beza.

 

2. Pawulo Intumwa abwira abanyefezi aragira ati: Bavandimwe, Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu.” Uku kwizera gukomeye kuranga Pawulo, uku gukesha byose impuhwe z’Imana, nibyo Nikodemu yiyumvisemo maze yiyemeza gusanga Yezu kuko yari yamubonyemo urumuri rutabonekaga mu bandi bigisha b’icyo gihe.

 

3. Nikodemu ni ikimenyetso cy’umuyahudi wubahiriza amategeko, ukomeye ku idini rye ariko akaba n’icyimenyetso cy’umuntu wicisha bugufi, akamenya gutega amatwi. Niyo mpamvu asanze Yezu kuko afite iyo nyota yo kumenya Imana no kuyibwirwa kugira ngo abone uko ayikurikira neza. Nikodemu ntabwo ari umuntu ubonetse wese kuko yari mubanyabwenge, akaba yari no mu nama nkuru ya kiyahudi y’icyo gihe. Nubwo ariko twavuga ko yari igihangange, umutima we wari unyoteye Imana. Niyo mpamvu yagannye Yezu kuko yamubonagamo umuntu wabasha kumara inyota ukwemera kwe, maze Yezu na We aramubwira ati: Nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka.”

 

4. Kuri Nikodemu, aya magambo araha icyerekezo ubuzima bwe kandi arakomeza ukwemera kwe. Natwe nka Nikodemu, dukeneye kujya kumva Yezu, tukamutega amatwi akatwigisha, akatwereka kwemera icyo aricyo. Yezu kubera urukundo yaje muri twe, kubera urukundo yemeye urupfu, ariko na none kubera urukundo aratubwira ati: Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza… Dore urwo rubanza urwo ari rwo : ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Yezu arifuza ko twakwiyambura umwijima tukambara urumuri kandi tukaba abana b’urumuri. Nitwireremo kugira neza, nitwigiremo kwanga umugayo, umwijima uturimo nituwutsindishe Kristu wadukunze ubuziraherezo. Niturangwe n’urukundo kandi tube abanyamahoro. Mugenzi wacu tumubere urumuri kandi twese nka Nikodemu dusange Yezu atwigishe. Twinangira imitima yacu ahubwo nka Nikodemu wari igikomerezwa, nitwibuke ko ubukire n’ubuhangange butugira abantu ari ubukire bw’umutima uha abandi amahoro.

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »