ven.

16

mars

2012

15/03/2012: Musenyeri Augustini MISAGO yashyinguwe

Musenyeri Augustini MISAGO witabye Imana ku wa 12/03/2012 yashyinguwe kuri uyu wa kane tariki ya 15/03/2012 muri Katedrali ku Gikongoro. Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu benshi. Abepiskopi b’u Rwanda bose, bamwe mu bepiskopi b’i Burundi, abapadri, abihayimana n’abakristu bari baturutse imihanda yose bahuriye ku Gikongoro ngo basezere bwa nyuma kuri Musenyeri Augustini MISAGO.

 

Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Tadeyo NTIHINYURWA Arkiyepiskopi wa Kigali. Hagiye hagarukwa k’ukwihangana kwaranze Musenyeri Misago, kandi abafashe ijambo muri uwo muhango wo kumuherekeza bwa nyuma bagiye bose bavuga uburyo Musenyeri Augustini MISAGO yari umuhanga, urangwa n’ukuri kandi akarangwa no gukunda umurimo unoze.

 

Yakoze byinshi mu buzima bwe birimo gushyira mu rurimi rw’ikinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, yagize uruhare mu mirimo yatumye habaho Bibiliya Ijambo ry’Imana. Ari igitabo cya Misa, ari ibitabo by’amasomo imyaka ABC byose yabigizemo uruhare rukomeye kugira ngo bijye ahagaragara kandi bifashe imbaga y’Imana. Asize kandi ahaye Diyosezi ya Gikongoro umurongo usobanutse ukubiye mu gitabo yashyize ahagaragara, akaba yaracyise TUGENDERE HAMWE.

 

Nyagasani amwakire mu be kandi aruhukire mu mahoro.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »