lun.

12

mars

2012

Tariki 10/03/2012 Seminari nto ya Rwesero yijihije Mut. Dominiko Savio

Mut. Dominiko Savio Umurinzi wa Seminari Nto ya Rwesero

 

Ku wa 10/03/2012 Seminari nto ya Rwesero yijihije Umunsi mukuru wa Mut.Dominiko Savio Umurinzi w’iyo Seminari. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabowe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akikijwe n’abasaserdoti, abarerewe muri iyo Seminari ya Rwesero, abigamo ubu n’ababyeyi babo n’izindi nshuti za Seminari.

 

Muri aka kanya, turagira ngo tubagezeho inyandiko yasohotse muri Kinyamateka mu muri Octobri 1956, ivuga ishingwa rya Seminari Nto ya Rwesero.

 

Batashye Seminali yo ku Rwesero.

 

Iyo seminali nto ibaye iya gatatu mu Rwanda. Itangiranye abanyeshuli 84. Abapadri b’abasaleziyani bemeye kuyigisha. Umukuru wayo ni Nyakubahwa Padri Claes w’umusaleziyani; agafashwa na Padri Croyamans wahoze i Kigali nawe w’umusaleziyani, n’umwalimu wigiye i Zaza Michel wakoranaga na Padri Gasquis, Inspecteur w’amashuli.

 

Abubatsi ni Nyakubahwa Frère Valentini na Padri Tasse.

 

Ku italiki ya 25 septembri niho Nyilicyubahiro Myr Perraudin yagiye guha iyo seminali umugisha. Hali na Nyakubahwa Padri Klep, w’umunyabintu wa Vikariyati ya Kabgayi, n’abapadri bakuru ba misiyoni  Kiziguro, Kibangu, Rulindo, Rwankuba, Kigali, Kabgayi na Rutongo, na Nyakubahwa Padri Van Lommel mukuru w’ishuli ry’imyuga ry’i Kigali, n’ababikira Bernardine na Bwana Pierreux na Madamu. Bwana uwo ni we wakoze pla y’iyo seminali.

 

Ku isaa tatu Myr Perraudin asoma misa ntoya. Irangiye aha ikibanza n’amazu umugisha.

 

Abaseminali balirimba neza ; abaseminali n’ubundi barabitsindiye. Hanyuma bajya kuruhukira kuli Muhazi ; abana barahakinira cyane, abapadri baroga.

 

Saa sita ibahamagaye, abaseminali babanza kulirimbira Musenyeri, bamubwira diskuru yo kumushimira no kumusezeranya kuzamubera abana nk’uko abishaka. Mu magambo meza cyane Musenyeri yabashubije, ashimira Mungu wabahaye uburyo bwo kunguka indi seminali ; ashima abubatsi (uwakwereka ikiganda babanje kubamo !) ; ashimira abasaleziyani bemeye kwishingira kurera abo bana, ashima Ababikira Bernardines babafashije mu byo gutegura ibiroli by’uwo munsi, cyane ibya saa sita !! Abaseminali Musenyeri abibutsa gukurikiza Mt. Dominiko Saviyo, uwo mutagatifu ni umwana w’Abasaleziyani. Ababwira kujya biragiza Mt. Bosco washinze umulyango w’abasaleziyani. Nyakubahwa Padri mukuru wa Seminali ashima abaje bose kwizihiza ibiroli bya seminali.

 

Balibateguye kujya gutembera kuli Muhazi mu bwato. Ibiroli birangira nimunsi ; bose bagenda bashimye abubatsi, ababyeyi n’ababa babo.   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »