ven.

09

mars

2012

Amasomo ku Cyumweru III Igisibo B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 20, 1-17)

Ku musozi wa Sinayi, 1Imana ivuga aya magambo yose iti 2«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: 3Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. 4Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. 5Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke;kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuna cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, 6nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.

7Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.


8Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. 9Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 10naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’ umusuhuke waje iwanyu, 11Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.


12Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

13Ntuzice umuntu.

14Ntuzasambane.

15Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

16Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

17Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

 

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9,10,11)

 

Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima.

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye.

Biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 1, 22-25)

Bavandimwe, 22mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, 23twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. 24Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. 25Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh2,9)


Inyik/ Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

 

Nimusingize Kristu Nyagasani;

kuko ari We ubusendere bwose bwa kameremana butuyemo

mu buryo bw’umubiri.

 

Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 2, 13-25)

Muri icyo gihe, 13Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. 14 Asanga mu Ngoro y’lmana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. 15Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. 16Abwira abacuruzaga inuma ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!» 17Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.»

18Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?» 19Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» 20Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?» 21lyo ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we. 22Amaze kuzuka ava mubapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.

23Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga bemera izina rye. 24Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga kuko yari abazi bose, 25kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »