Inyigisho Icyumweru II Igisibo B

1. Amasomo yo kuri iki cyumweru cya kabiri cy’Igisibo aratuzamura k’umusozi kugira ngo tubashe kumva Imana nta rusaku kandi inatwigaragarize. Mu Isomo rya mbere turabona Imana k’umusozi wa Moriya aho yigaragariza Abrahamu, umubyeyi wacu mu kwemera, akaba n’inshuti y’Imana nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira. Abrahamu aragaragaza ukwemera gukomeye. Ntacyo yifuza kwima Uwo akesha byose kugera n’ubwo amuha Umwana we w’ikinege akunda cyane.

Uku kwemera kwa Abrahamu ntigukuraho ariko ibibazo bikomeye biguherekeza, harimo ikigeragezo Imana imuhaye: “Abrahamu, fata umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa.” Iri tegeko rirakomeye kuko rishishimura umutima w’umubyeyi. Kwiyambura no kwihekura ni agahinda gakomeye umubyeyi adashobora gukira, ni ikigeragezo gikomeye gishobora gutuma umuntu yibaza niba Imana ifite umutima ukunda. Urugendo rw’iminsi itatu Abrahamu azagendana n’umwana we agiye kumutamba, yibaza byinshi, yashenguwe n’agahinda kandi atabona ubufasha bw’Imana imwoherereje kandi ikaba inicecekeye nk’aho ntacyabaye, birashushanya urugendo rw’ukwemera aho umuntu agera akaba yakeka ko Imana yamwibagiwe, ko itanakibaho.

 

2. Imana hari ubwo itunyuza mu nzira z’inzitane, ariko igishimishije ni uko itazitunyuzamo turi twenyine. Igihe cyose iraduherekeza nk’uko yabigenjereje Abrahamu maze twagera aho umwana arira nyina ntiyumve tukumva ijwi ry’Uhoraho riduhumuriza rigira riti: “Abrahamu, Abrahamu! Ntukoze ukuboko kwawe kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege”. Kutiheba, kutagera ubwo tugira tuti “byaturangiriyeho n’Imana yaratwibagiwe”, nibyo Abrahamu atwigisha. Kumvira Ijambo ry’Imana kenshi biravuna kandi bidusaba imbaraga nyinshi z’ukwemera n’iz’umubiri, ariko byose iyo tubikoranye ukwemera n’urukundo Nyagasani atuba bugufi, akaduha umugisha: “ubwo wangenjereje utyo, nzaguha umugisha…kandi urubyaro rwawe nirwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha kuko wumviye Ijambo ryanjye.”

Imana ntitunyuza mu mfunganwa z’ubuzima kubera ko itwanga ahubwo ni nk’umubyeyi ushyira urusenda ku ibere agira ngo umwana acuke. Nubwo umubyeyi akora ibyo, si ikimenyetso cy’urwango kuko muri ako kanya aribwo arushaho kurangwa n’urukundo n’impuhwe afitiye umwana we. Abikora agira ngo umwana we akure, nta nabi aba agamije.

 

3. Umusozi wa kabiri twumvise, aho Imana yatwigaragarije, Ivanjili ntiwuvuga izina n’ubwo benshi bemeza ko ari Taboro. Uyu musozi uratwibutsa wa wundi wa Sinayi aho ijwi ry’Imana ryumvikanye maze ikigaragariza Musa. Turumva Imana iduha itegeko risumba ayandi iti: “uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve.” Imana iratwereka ko Yezu asumbye kure Musa kuko igira iti: “uyu ni umwana wanjye nkunda kandi unyizira”. Ni We byose bikesha kubaho.

Isomo rya mbere ryahuzwa rero n’Ivanjili mu mvugo ya Petero aho agira ati “Mwigisha, kwibera hano ntako bisa, reka tuhace ibiraro bitatu”. Petero arifuza guhita yinjira mu mahoro no mu byishimo bya Pasika atabanje kunyura inzira igoranye ibiganishaho; inzira y’umwijima n’akababaro, inzira yo kumva ko Imana itagikoma, inzira y’akababaro n’urupfu. Petero ni twe twese avugira kuko kenshi twifuza kugera mu ijuru tudapfuye. Na Yezu, twemere tumanukane mu kibaya cya Galileya, maze turusheho kwitegura kuzamukana na We tugana umusozi wa Moriya na Calvariyo aho azadukingurira ibyishimo bya Pasika n’iby’ijuru.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »