Amasomo ku Cyumweru II Igisibo B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 22,1-2. 9a. 10-13. 15-18

Muri iyo minsi 1Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» 2Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, lzaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» 9aBageze aho lmana yari yamweretse, 10Abrahamu, abangura ukuboko, afata icyuma “ngo atambe umwana we”, 11Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati “Ndi hano.” 12Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ ikinege.»


13Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. 15Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu Ijuru ubwa kabiri, 16aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ubwo wangenjereje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, 17nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. 18Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»

 

ZABURI (Zab 116 (114-115), 10.15,16ac-17,18-19)

 

Inyik/ Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima.

 

Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti

«Ndi umunyabyago bikabije!»

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!

 

None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi!

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,

mu ngombe z’lngoro y’Uhoraho,

muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma Rom 8, 31b-34

Bavandimwe, 31b niba Imana turi kumwe ni nde waduhangara? 32itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? 33Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. 34Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana akaba anadutakambira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt17,5)

 

Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

Ijwi ry’Imana Data ryumvikaniye mu gihu kibengerana riti «Uyu ni

Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»

Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk9,2-10) 

Muri icyo gihe, 2Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. 3Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. 4Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu, 5Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano ntako bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» 6Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. 7Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» 8Ako kanya barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. 9Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. 10Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »