sam.

18

févr.

2012

Amasomo ku Cyumweru VII, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy'Umuhanuzi lzayi (Iz 43, 18-19. 21-22. 24c-25)

Uhoraho aravuze ati 18«Mwikwibuka ibyabayeho mbere ngo mukurwe umutima n'ibya kera, 19dore ngiye gukora ikintu gishya ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. 21Uyu muryango nihangiye kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye. 22Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we! 24cAhubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe. 25Nyamara jye ni ko meze; ku bw’izina ryanjye nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe.»


ZABURI (Zab 41 (40), 2-3a.4a, 5-6, 11a.12a-13)


Inyik/Uhoraho ngirira ibambe,

          maze unkize kuko nagucumuyeho. 

 

Hahirwa uwita ku mukene no ku munyantege nke:

Ku munsi w’amakuba, Uhoraho aramukiza!

Uhoraho azamukomeza amuhe guhirwa ku isi,

amuterere inkunga aho arwariye.

 

Naratakambye nti «Uhoraho, ngirira ibambe,

Maze unkize kuko nagucumuyeho!»

Naho abanzi banjye bo bakamvuga nabi,

ngo «Mbese azapfa ryari? Izina rye rizazima ryari?»

 

Ariko wowe Uhoraho, ungirire ibambe umpagurutse,

rwose nzamenya ko unkunda.

Kubera ubudakemwa bwanjye wakomeje kunshyigikira,

maze ungarura iruhande rwawe ubuziraherezo.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (2 Kor 1, 18-22)

Bavandimwe, 18Imana irandeba: ibyo nababwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. 19Koko rero Umwana w’Imana, Kristu Yezu twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa! 20Ku buryo amasezerano yose y’lmana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza lmana tuvuga tuti «Amen». 21Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo 22idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu, kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 4,18-19)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani yohereje Yezu umugaragu we,

kugira ngo ageze Inkuru Nziza ku bakene,

kandi atangarize imbohe ko zibohowe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk2,1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. 2Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. 3Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. 4Kuko batashoboraga kukimugezaho bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. 5Yezu abonye ukwemera kwabo abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» 6Ubwo hakaba abigishamategeko; bamwe bari bicaye aho, bakibaza bati 7«Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» 8Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? 9Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ‘Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende’? 10None rero kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha … », abwira ikirema ati 11«Ndabikubwiye: haguruka ufate ingobyi yawe witahire!» 12Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!»  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »