Ku wa Mbere VII, B

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 3, 13-18)

Bavandimwe, 13ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga. 14Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri. 15Ubwo buhanga ntibukomoka mu ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi. 16Koko rero ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. 17Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. 18Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro ku baharanira amahoro.

 

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 15)


Inyik/ Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

Rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

Abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

Akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

Akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,  

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

Byose biba bitunganye.

 

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

 

IBANGONDIRIMBO RlBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 9, 14-29)

Muri icyo gihe, Yezu na Petero na Yakobo na Yohani 14baza basanga abandi bigishwa be, maze babona ikivunge cy’abantu kibakikije, n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo. 15Rubanda rwose bakimurabukwa barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza. 16Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?» 17Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. 18Iyo imweguye imutura hasi maze akazana urufuro, agahekenya amenyo kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana ntibabishobora.» 19Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.»

20Baramumuzanira, Roho mbi ikibona Yezu icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro. 21Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se  aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe. 22Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!»23Yezu aramubwira ati: «Ngo niba hari icyo ushobora …? Erega byose bishobokera uwemera!» 24Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!»

 

25Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana kandi ntukamugarukemo ukundi.» 26Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokarno. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo « Yapfuye!» 27Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara. 28Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?» 29Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana usibye isengesho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »