Amasomo ku wa Gatandatu VII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa ya Mugatatifu Yakobo Intumwa (Yak 5,13-20)

Bavandimwe, 13mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Hari uwishimye se? Naririmbe ibisingizo. 14Mwaba se mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho, bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. 15Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze ibyaha abibabarirwe. 16Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi. 17Dore Eliya yari umuntu nka twe, asabana umwete kugira ngo imvura itagwa, maze koko ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi atandatu; 18hanyuma yongera gusaba maze ijuru rivubura imvura, isi yera imbuto. 19Bavandimwe, niba muri mwe hari uwahabye maze akitarura ukuri, hanyuma bakamugarura, 20mumenye ko ugaruye umunyabyaha akamukura mu nzira yari yarayobeyemo, aba akijije ubuzima bw’umunyabyaha kandi agatsemba ibyaha bitabarika.

 

ZABURI (Zab 141 (140),1-2, 3.8)

 

Inyik/ Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe.

 

Uhoraho ndagutabaza, tebuka umbe hafi!

Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye.

Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe,

N’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba.

 

Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye,

ushyire umurinzi ku munwa wanjye.

Nyagasani Mana yacu, niwowe mpanze amaso, 

ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11,25

 

Alleluya Alleluya

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga ry’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

 + Mariko (Mk 10, 13-16)

Muri icyo gihe, 13Yezu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. 14Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. 15Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira lngoma y’lmana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» 16Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »