Inyigisho Icyumweru cya VI, B

1. Umubembe aza agana Yezu apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!»Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho avuga ati «Ndabishatse kira!»

Umubembe wari warategetswe kugenda avuza inzogera amenyesha bose ko yanduye ibyo bikaba byaratumaga afatwa nk’umuntu wapfuye, yumvise Yezu maze umutima we wumva ko aramutse amwegereye akamutakambira yamukiza akamuzura amusubiza ubuzima. Aha biragaragaza ubutwari bukomeye bw’uyu mubembe uca ku itegeko ryariho kubera kurembywa n’imibabaro maze agafata icyemezo cyo kwegera Yezu. Biragaragaza kandi impuhwe za Nyagasani utitaza uwo muntu ubabaye ahubwo akamugirira impuhwe akamukiza.


2. Niba indwara yarafatwaga muri Israheli nk’igihano cyaturutse ku cyaha umuntu yashoboraga kuba yaguyemo, birumvikana ko umuntu wabaga yagize ibyago byo kurwara ibibembe bamufataga nk’umuntu wabaga yakoze icyaha gikomeye kuko umubembe yafatwaga nk’umuntu wapfuye ahagaze, umuntu udashobora kwegera abandi kandi ugomba kuba igicibwa. Ugukira kwe kwafatwaga nk’izuka. Yezu rero waje kugira ngo muntu agire ubuzima kandi abugire busendereye, yumvise isengesho ry’uyu mubembe, Nyagasani ubishatse wankiza, maze yemera kumukura ibuzimu amusubiza ibuntu. Yezu arifuza kwerekana ko umuntu ubabaye, umuntu ufite uburwayi ubu n’ubu atabuterwa n’ibyaha bye kandi n’iyo byaba biturutse ku makosa yaba yarakoze, nta burenganzira namba muntu afite bwo kugira undi igicibwa no kumuha akato.


3. Yezu azi icyo amategeko avuga ku mubembe, akaba ari nayo mpamvu amusabye kujya kwiyereka umuherezabitambo, ariko nanone Yezu ntabwo yemera ko amategeko amuzitira cyane cyane iyo agomba gukiza no gutanga ubuzima. Yezu akaba atwereka neza ko amategeko agomba kuberaho gufasha abantu. Niyo mpamvu ashyize imbere urukundo n’umutima wuje impuhwe n’ineza maze akabwira uwo mubembe ati: “ndabishatse kira”.

 

4. Yezu aragaragaza koko ko urukundo afitiye bose rutangaje. Ni isomo rikomeye aha twe abantu b’ibihe byose. Gukunda no kuba bugufi ubabaye nibyo Yezu yaturaze. Ese ahubwo tugezehe dukora ibihuje n’uwo murage Yezu yadusigiye? Kuri ubu ababembe wenda bafashe indi sura igaragarira mu batagira kivurira n’abandi tudaha umwanya wo kubumva no kubegera mu bubabare bwabo butandukanye. Ese nka Yezu ugira impuhwe maze akegera abo bababaye ngo abagarurire icyizere cyo kubaho, tujya tumusaba nibura imbaraga  zo kubasha kubegera no kubabwira akajambo kabereka ko tubazirikana?

Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »