jeu.

09

févr.

2012

Amasomo ku wa Kabiri VI, B

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 1, 12-18)

Bavandimwe, 12hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, lmana yasezeranyije abayikunda. 13Nihagira ugwa mu gishuko ntakavuge ati« Ni Imana inshuka », kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka. 14Buri muntu ashukwa n'irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya. 15Iyo iryo rari rimaze gusama ribyara icyaha, n'icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. 16Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda. 17Icyitwa ingabire y'agaciro cyose, n'ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru; ku Mubyeyi w'urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y'ibihe. 18Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry'amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.

 

ZABURI (Zab 94 (93),12-13, 14-15, 18-19)


Inyik/Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora.

 

Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,

maze ukamwigishisha amategeko yawe,

kugira ngo ahorane ituze mu minsi y'amakuba,

igihe umugiranabi acukurirwa imva.

 

Kuko Uhoraho adatererana umuryango we,

akaba atareka umurage we;

ubucamanza buzakurikiza ubutabera,

ab'umutima ugororotse bose bazabuyoboke.

 

Iyo mvuze nti« Nta ho mpagaze!»,

ubuntu bwawe Uhoraho, burandamira;

igihe impagarara zinyuzuye umutima,

ubuhumurize bwawe burampimbaza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 78 (77), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu:

abahaza umugati wo mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+Mariko (Mk 8, 14-21)

Muri icyo gihe, 14abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato. 15Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w'Abafarizayi n'umusemburo wa Herodi.» 16Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite. 17Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye? 18Mufite amaso ntimubone, mukagira n'amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka,19igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate? Baramusubiza bati «Ni cumi n'ebyiri. » 20Arongera ati «N'igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati: «Ni indwi.» 21Nuko arababwira ati «Na n'ubu ntimurasobanukirwa?»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »