jeu.

09

févr.

2012

Amasomo ku Cyumweru VI, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy'Abalevi (Lev 13,1-2.45-46)

1Uhoraho abwira Musa na Aroni ati 2«Ku mubiri w'umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw'ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. 45Umubembe wafashwe n'iyo ndwara yambara imyenda y'ibishwangi, ntasokoze umusatsi we, ndetse n'ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati 'Uwahumanye! Uwahumanye !' 46 Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y'ingando.»

 

ZABURl (Zab 102 (101),2-3,4-5, 6.13, 20-21)

 

Inyik/Nyagasani, ntiwibagirwe induru y'abanyabyago.

Uhoraho umva isengesho ryanjye,

induru yanjye nikugereho!

Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe.

 

Koko iminsi yanjye irayoyoka nk'umwotsi,

n' amagufwa yanjye agakongola nk'inkekwe y'umuriro.

Umutima wanjye urarabirana nk'ubwatsi batemye,

bikanyibagiza no kurya umugati wanjye.

 

Aho ndi hose mpora nganya,

ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa.

Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,

kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka!

 

Kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw'ijuru,

aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,

kugira ngo yumve amaganya y'imfungwa,

kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 10,31-33; 11,1)

 

Bavandimwe, 10,31ari igihe murya ari n'igihe munywa, icyo mukoze cyose mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. 32Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y'Imana. 33Nguko uko nanjye- ngerageza gushimisha bose muri byose ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizehogukira. 11.1Nimube rero abakurikiza banjye, nk'uko nanjyenkurikiza Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)


Alleluya Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,

kandi Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 1,40-45)

Muri icyo gihe, 40umubembe aza agana Yezu apfukama imberey e, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» 41Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho avuga ati «Ndabishatse kira!» 42Ako kanya ibibembe bimuvaho arakira. 43Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya 44amubwira ati : «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy'uko wakize.» 45We ariko ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwlza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi kumugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse impande zose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »