Inyigisho ku Cyumweru cya V, B

1. Mu Isomo rya mbere Yobu aragira ati: Hano ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe ntaho butaniye n’ubw’umucancuro.Yobu wahuye n’ibizazane n’ibigergezo byinshi muri ubu buzima, aratubwira uko abona ubuzima akabutubwira atari ukugira ngo ducike intege, ahubwo ari ukugira ngo tumenye igikwiye: Gushinga imizi mu Mana, kuyigiraho igipimo cy’ubuzima bwacu kandi tugahora twibuka ko turi abayo. Yobu ati: “Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.” Hari byinshi bishobora kuri iyi si kutubeshya ko turi abadasumbwa n’ibihangange cyane cyane iyo twibagiwe Uwo tubereyeho. Yobu rero ati ni ukwitonda kuko iminsi y’ukubaho kwacu atari myinshi cyane. Kubaho duharanira kubanira neza abantu n’Imana, kubaho tuzi ko urukundo n’ineza dukomora kuri Uhoraho aribyo bitugira ibihangange kandi bigatuma tugaragaza ko Imana ariyo mugenga, nibyo kubaho neza.

 

2. Pawulo ati: “N’ubwo nigenga kuri bose nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantege nke mu banyantege nke ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.” Kubaho ni ukumenya ko atari twe isi irangiriraho ko ahubwo dusangiye urugendo n’abavandimwe bacu. Kubaberaho ugira ngo ineza y’Imana nabo ibasabemo maze urugendo ruyigana turuhuriremo nta mwiryane na munyangire, nguko kwamamaza Inkuru Nziza Pawulo yahariye ubuzima bwe bwose kandi akaba yarifuje ko yabaho uko iyo Nkuru Nziza ibimusaba kugira ngo abashe kuyigeza kuri benshi. Natwe rero turihimbire niba tubuza Inkuru Nziza kwinjira mu buzima bwa bagenzi bacu bitewe n’imyitwarire idahwitse yaturanga. Guhamya Yezu n’Inkuru Nziza ye ni ukumenya gutega amatwi, guca bugufi no kumvira ijwi rya Nyagasani ridusaba kuba abo turibo aho kwiyerekana uko tutari.

 

3. Mu Ivanjili Yezu aratugaragarira nk’umuntu usanzwe, wita ku bababaye akabagirira impuhwe, akabasura, akabafata akaboko maze akabakiza. Yezu ntakiza nyirabukwe wa Simoni akoresheje ibikabyo n’ibitangaza, ahubwo arakoresha ukwicisha bugufi, kumva no guha igihe uwo murwayi. Bugorobye bazaniye Yezu abandi barwayi, bitugaragariza ko Yezu yabaye bugufi y’abababaye. Akababaro kagaragara muri Yobu, Yezu ntakihunza ahubwo aragerageza kugakiza no kuba ikiramiro n’iruhukiro ry’abababara bose. Yezu ariko aradusaba kudaheranwa n’akababaro kuko ari Umwami w’ibyishimo n’amahoro. Yarababaye ariko yarazutse. Kubabara siko gupfa, ni imvugo Yezu yifuza ko yatubera impamvu zo kudacika intege mu bibazo duhura nabyo, mu ndwara zitwugariza no mu gahinda duterwa n’abacu bariho nabi, bababara kuburyo butandukanye. Iruhande rw’uburiri bw’akababaro kabo, tujye twibuka ko Yezu aca bugufi, akababwira akajambo gatanga amahoro, akabafata akaboko maze agatangira kugendana nabo abakiza.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »