Amasomo ku wa Mbere V, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy’Abami (1Bami 8,1-7.9-13)

Muri iyo minsi, 1umwami Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. 2Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi. 3Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro. 4Bazamura Ubushyinguro bw’lsezerano ry’Uhoraho, lhema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema – abaherezabitambo n’abalevi nibo babizamuraga. – 5Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’lJbushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adasbobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo.

 

6 Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’lsezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe, mu cvumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari ho hantu heguriwe Imana, mu nsi y’amababa y’abakerubimu. 7Koko rero, abakerubimu bari barambuye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro, agatwikira Ubushyingu bw’imijishi yabwo. 9Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri. 10 Abaherezabitambo bamaze gusohoka bavuye mu cyumba gitagatifu, igihu cyuzura Ingoro y’Uhoraho, 11 ubwo abaherezabitambo ntibashobora guhagarara mu Ngoro y’Uhoraho yari yuzuyemo ikuzo ry’Uhoraho. 12Nuko Salomoni aravuga ati « Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse!13Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose !»

 

ZABURI (Zab 132 (131), 1a.2b.4a.5a, 7-8,9-10

 

Inyik/Haguruka, Uhuraho, maze uze mu buruhukiro bwawe!

 

Uhoraho, ibuka Dawudi,

wibuke isezerano yagiriye Nyir’ububasha wa Yakobo ati

“Nta bwo nzareka ngo amaso yanjve ahumirize,

ntarabonera Uhoraho ikibanza”.

 

Nimuhogi twinjire aho atuye,

dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye ,

Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro wawe,

wowe n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!

 

Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,

maze abayoboke bawe bavuze impundu.

Girira umugaragu wawe Dawudi,

woye gutererana umwami wisigiye amavuta.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI ( Mt4,23)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu yatangazaga Inkuru Nziza,

Kandi agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri

Rubanda.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+Mariko (Mk 6, 53-56)

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be 53bamaze kwambuka, bagera i Genezareti maze bashyikira ku nkombe. 54Bakiva mu bwato abantu baramumenya, 55nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. 56N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »