ven.

03

févr.

2012

Amasomo ku wa Kabiri V,B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 8, 22-23.27-30)

Umunsi wo kwegurira Uhoraho Ingoro, 22umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’ Abayisraheli ; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, 23aravuga ati « Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe, bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose. 27Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse ! 28Uhoraho, Mana ya lsraheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira ! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsl. 29 Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze uti « Izina ryanjye rizaba aha ngaha ». Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! 30Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe lsraheli bagirira aha hantu ! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe !»

 

ZABURI (Zab 84 (83),3, 4, 5.10, 11abc)

 

Inyik/ Mana y’ijuru n’isi, mbega ngo Ingoro yawe irantera ubwuzu !

 

Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho ;

umutima wanjye n’umubiri wanjye,

biravugiriza impundu Imana Nyir’ubuzima.

 

Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,

n’intashya icyari ishyirmo ibyana byayo,

Ku ntambiro zawe Uhoraho Mugaba w’ingaba,

Mwami wanjye kandi Mana yanjye!

 

Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,

bakagusingiza ubudahwema!

Mana, wowe ngabo twikingira,

reba, witegereze uruhanga rw’intore yawe.

 

Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe,

undutira iyindi igibumbi namara ahandi,

mpisemo kwigumira mu irebe ry’lngoro y’lmana yanjye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVAN]ILI Zab 119 (118), 26.29

 

Alleluya A lleluya.

Werekeze umutima wacu k’ugushaka kwawe,

utugirire ubuntu uduhe kumenya amategeko yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 7,1-13)

Muri icyo gihe, 1Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. 2Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. 3Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, 4n’ iyo bavuye mu materaniro ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani.

 

5Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati « Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye ? » 6 Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe ! Nk’uko byanditswe ngo “Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. 7lcyubahiro bampa ni amanjwe : inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.” 8Murenga ku itegeko ry’lmana, mukibanda ku muco w’abantu.» 9Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. 10Dore Musa yaravuze ati “Jya wubaha so na nyoko”, kandi ati “Uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.” 11Naho mwe mukavuga ngo “Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati : Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani»”, ari byo kuvuga ituro ry’Imana, 12mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina ; 13bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »