Amasomo ku wa Gatatu V, B

ISOMO RYA MBERE 

 

Igitabo cya mbere cy’Abami (1Barni 10,1-10)

1Umwamikazi w’i Saba wari wumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho, azanwa no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. 2Aza, i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni, amubwira ibyo yari afite ku mutina byose. 3Salomoni asubiza ibibazo bye byose; ntihagira ikibazo na kimwe kimubera urujijo ku buryo yakiburira igisubizo. 4Umwamikazi w’i Saba abonye ubuhanga bwa Salomoni, n’inzu yari yarubate, 5n’ibiribwa bvo ku meza ye, n’amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abahereza be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be, n’ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa.

 

6Nuko abwira Umvami ati « lbyo numvise mu gihugu cyanjye bakuvugaho, iby’imivugire yawe n’ubuhanga bwawe, byariukuri. 7Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye ; none nsanze nta n’igice cyabyo bambwiye! Urengeje kure mu buhanga mo mu mico ubwamamare nari narumvise. 8Hahirwa abantu bawe, hahirwa abagaragu bawe, bo bahora iteka imbere yawe bumva ubuhanga bwawe.9Nihasingizwe Uhoraho, Imana yawe, yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya lsraheli; bitewe n’uko Uhoraho akunda lsraheli ubuziraherezo, yakwimitseho umwami kugira ngo wubahirize amategeko n’ubutabera.» 10Nuko umwamikazi atura Salomoni amatalenta ijana na makumyabiri ya Zahabu, imibavu myinshi cyane n’amabuve yagaciro gakomeye. Nta bundi higeze haboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo ngiyo umwamikazi w’ i Saba yatuye umwami Salomoni.

 

ZABURI (Zab 37 (36), 5-6, 30-31, 39-40a.c)

 

Inyik/ Umunwa w’intungane uhora uvuga iby’ubuhanga.

 

Yoboka inzira igana Uhoraho,

Umwiringire : nawe azakurikirana,

maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye,

n’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.

 

Umunwa w’intungane uhora uvuga iby’ubuhanga,

ururimi rwayo rukavuga ibitunganye.

Amategeko y’lmana yayo iyahoza ku mutima,

ikagenda itikanga icyayihutaza.

 

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.  

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

kuko ari we bahungiyeho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Sam 16; 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ntareba imisusire nk’abantu.

Ahubwo areba umutima.

Alleluya.

 

IVANJlLI

 

+ Mariko (Mk 7,14-23)

Muri icyo gihe, 14Yezu yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! 15Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 16Ufite amatwi yo kumva niyumve!»17 Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. 18 Arabasubiza at «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, 19kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. 20Arongera ati « Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 21Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka imigambi mibi : ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, 22ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. 23Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »