ven.

03

févr.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya V, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Yobu (Yobu 7, 1-4.6-7)

Yobu afata ijambo maze aravuga ati 1«Hano ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro. 2Jyewe rero nsa n’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke. 3Incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. 4Iyo ndyamye ndavuga ngo ‘Icyampa ngo mbyuke’; naba mbyutse nti ‘Ntibwira nkiriho’ . Nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. 6Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. 7Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.» 

 

ZABURI (Zab 147 (146-147), 1.3, 4-5,6-7 )


Inyik/ Nimuze dusingize Nyagasani,

           We womora ibikomere byacu !

 

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uka bikwiye!

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

 

Amenya kubarura inyenyeri zibaho;

akazivuga zose mu mazina yazo.

Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,

ubwenge bwe ntibugira urugero.

 

Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,

naho abagome akabacisha bugufi.

Nimuhanikire Uhoraho indinmbo imushimagiza,

mucurangire lmana yacu umurya w’inanga.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 9,16-19.22-23)

Bavandimwe, 16Kuba naramamaje lnkuru Nziza si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe ; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! 17Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa ; ariko ubwo mbitegetswe ni umuzigo nahawe. 18Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza lnkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa nayo. 19N’ubwo nigenga kuri bo se nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. 22Nigize umunyantege nke mu banyantege nke ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. 23lbyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZlRlZA IVANJILl

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu yatwunamuye mu ntege nke zacu,

yigerekaho n’indwara zacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 1,29-39)

Muri icyo gihe, 29Yezu akiva mu isengero ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani. 30Ubwo nyine nyirabukwe wa Simoni yari aryamye ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. 31Ni ko kumwegera, amufata ukuboko muhagurutsa. Nuko umuriro urazima atangira kubazimanira.

 

32Bugorobye izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi ; 33mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. 34Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’ amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga kuko zari zizi uwo ari we. 35Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. 36Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. 37Bamubonye baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» 38We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza kuko ari cyo cyazanye.» 19Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo kandi yirukana roho mbi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »