ven.

27

janv.

2012

Amasomo ku wa Kabiri IV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya kabiri cya Samweli   (2 Sam 18, 9-10.14b.24-25a.30-32; 19, 1-4)

Abusalomu arahunga, 18,9hanyuma aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’ umushishi, umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru ; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza. 10Umuntu aramubona, araza abwira Yowabu ati «Nabonye Abusalomu anagana mu giti.» 14bYowabu afata mu kiganza cye ibihosho bitatu, maze abitera mu mutima wa Abusalomu.

 

24Ubwo Dawudi akaba yicaye hagati y’amarembo yombi. Umurinzi ajya hejuru y’irembo ku rukuta, yubuye amaso abona umuntu wirukanka ari wenyine. 25aUmurinzi atera hejuru kugira ngo abimenyeshe umwami. Umwami aravuga ati « Ubwo ari wenyine, ni uko hari inkuru nziza aje kuvuga. » 30Umwami aramubwira ati « Igirayo, hagarara hariya. » Yigirayo maze aguma aho ngaho. 31Nuko Umukushi arahagera, aravuga ati « Umwami, umutegetsi wanjye niyumve inkuru nziza : uyu munsi Uhoraho yakurenganuye, agukiza ibiganza by’abaguhagurukiye bose.» 32Umwami abaza Umukushi ati « Byose se byagendekeye neza n’uwo musore Abusalomu ? » Umukushi aramusubiza ati « Abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye, bose barakabona urwo uwo musore yabonye, kimwe n’abaguhagurukiye bose kugira ngo bakugirire nabi ! 19,1Nuko umwami abyumvise arasuhererwa, arazamuka ajya mu nzu yo hejuru y’irembo ararira. Yariraga avuga ati « Mwana wanjye Abusalomu ! Mwana wanjye ! Abusalomu mwana wanjye ! Iyo njya gupfa mu mwanya wawe ! Abusalomu mwana wanjye ! Mwana wanjye ! » 2Baza kubwira Yowabu bati « Dore umwami ariho ararira kandi araganya, kubera Abusalomu. » 3Uwo munsi, umutsindo uhinduka amaganya mu mbaga yose, kuko bari bumvise bavuga ngo « Umwami yababajwe cyane n’umwana we. » 4Uwo munsi nyine, ingabo zose zigaruka rwihishwa mu mugi, boshye abakozwe n’isoni cyangwa abahunze urugamba.

 

ZABURI   (Zab 86 (85),1-2, 3-4, 5-6)

 

Inyik/ Uhoraho, tega amatwi unsubize !

 

Uhoraho, tega amatwi unsubize,

kuko ndi umunyabyago w’umukene.

Undwaneho kuko nakuyobotse,

wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.

 

Nyagasani, ngirira imbabazi,

ni wowe ntakira umunsi wose.

Shimisha umutima w’umugaragu wawe,

kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.

 

Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,

wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose;

utege amatwi wumve isengesho ryanjye,

uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko   (Mk 5, 21-43)

Muri icyo gihe, 21Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. 22Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, 23amutakambira akomeje ati « Umukobwa wanjye yarembye cyane ; ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho. » 24Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho.

25Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. 26Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. 27Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. 28Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira. » 29Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. 30Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati « Ni nde ukoze ku myambaro yanjye ? » 31Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo “Ni nde unkozeho ?” » 32Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. 33Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. 34Yezu aramubwira ati « Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe. »

 

35Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati « Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha? » 36Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati « Witinya ! Upfa kwemera gusa!» 37Nuko ntiyareka hagira undi mukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. 38Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. 39Ngo yinjire, arababwira ati « Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki ? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye. » 40Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. 41Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo « Mukobwa, ndabikubwiye haguruka !» 42Ako kanya umukobwa arahaguruka atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. 43Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »