Amasomo ku wa Gatatu IV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya kabiri cya Samweli   (2 Sam 24, 2.9-16a.17)

2Umwami Dawudi abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereve i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga kugirango menye umubare wayo. 9Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga : Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu. 10Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho ati « Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.» 11Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo : 12« Genda ubwire Dawudi uti “Dore uko Uhoraho avuze : Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo maze nzabe ari cyo nguhanisha.” » 13Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati « Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhiserno ni ikihe ? Ngaho rero tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye. » 14Dawudi asubiza Gadi ati « Ubu ndi mu makuba akomeye cyane ... Reka tugwe mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi, aho kugira ngo ngwe mu biganza by’abantu !» 15Nuko Dawudi ahitamo icyorezo.

Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi uhereye i Dani ukageza i Berisheba. 16aUmumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga ati « Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko. » 17Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho ati « Ni njye wacumuye kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki ? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye ! »

 

ZABURI   (Zab 32 (31), 1-2, 5bc, 6, 7)

 

Inyik/ Mana yanjye, ngirira imbabazi, umpe kwegura umutwe !

 

Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,

icyaha yakoze kikarenzwa amaso !

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,

n’umutima we ntugire uburiganya.

 

Naravuze nti « Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye»,

maze nawe antura umutwaro w’lbyaha byanjye.

 

Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,

igihe cyose aje akugana.

N’ano amazi y’umwuzure yasendera,

nta bwo ateze kumugeraho.

 

Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,

ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 10, 27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasam Yezu, uri Umushumba nyamushumba,

twumva ijwi ryawe tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko   Mk 6,1-6

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane bati « Biriya avuga byose abikura he ? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he ? 3Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozeto, na Yuda na Simoni ? Na bashiki be ntitubatunze? » Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. 4Yezu arababwira ati « Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo. » 5Ntiyashobora kuhakorera igtangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. 6Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »