Amasomo ku wa Gatanu IV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Mwene Siraki   (Sir 47, 2-11)

2Nk’uko ibinure bikurwa ku gitambo cy’ubuhoro, ni ko Dawudi yatoranijwe mu bana ba lsraheli. 3Yakinishaga intare nk’aho zabaye abana b’ihene, n’ibirura akabikinisha nk’abana b’intama. 4Mu busore bwe se ntiyishe umuntu w’igihanyaswa, maze umuryango akawukiza atyo ikimwaro, igihe yazunguzaga ibuye mu muhumetso, agatsemba ubwirasi bwa Goliyati ? 5Koko rero, yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose, nuko akaboko ke k’iburyo karakomera, maze atsemba umurwanyi ukomeye, kandi umuryango we usubirana ububbasha. 6Ni yo mpamvu bamuratiye ko yishe ibihumbi n’ibihumbagiza, bakamushlmira imigisha Uhoraho amuhunze, bamutamiriza ikamba ry’ikuzo. 7Koko rero, yatsembye abanzi bari babakikije, arimbura ababisha be b’Abafilisiti, kugeza na n’ubu yarabaganje uruhenu. 8Mu bikorwa bye byose yashimiraga Nyir’ubutungane, akarata Umusumbabyose mu magambo amusingiza; yaririmbaga n’umutima we wose, abitewe n’ urukundo afitiye Uwamuremye. 9Yashyizeho umutwe w’abaririmbyi imbere y’urutambiro, kugira ngo batere indirimbo zinogeye amatwi. 10Iminsi mikuru yarayubahirije bitangaje, ibirori birushaho guhimbazwa, bagasingiza izina ritagatifu ry’Uhoraho, kuva mu museso urusengero rukarangira. 11Uhoraho yamukijije ibyaha bye, amukomereza ububasha ubuziraherezo, amuha isezerano rya cyami, n’intebe y’ikuzo muri Israheli.

 

ZABURI   (Zab 18 (17), 31.33a, 47.50. 32a.51)

 

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani, Mukiza wanjye.

 

Inzira y’Imana ntihinyurwa na gato,

ijambo ry’Uhoraho ntirikemangwa ;

ni we ngabo ikingira abamuhungiraho bose.

Iyo Mana ni yo intera imbaraga.

 

Uhoraho arakabaho ! We Rutare nisunga, aragasingizwa !

Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo.

Ni cyo gituma ngushimira Uhoraho, rwagati mu mahanga,

maze nkaririmba nshimagiza izina ryawe.

 

None se, ni nde Mana uretse Uhoraho ?

Agwiriza imitsindo umwami yimitse,

agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore,

ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 5, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

AlIeluya.

 

IVANJILI


+ Mariko   (Mk 6, 14-29)

Muri icyo gihe, 14umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza. » 15Abandi bakavuga ngo « Ni Eliya,» Abandi kandi ngo « Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera.» 16Herodi abyumvise aravuga ati « Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse !” 17Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye. 18Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati « Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.» 19Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, 20kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva.

 

21Nuko haza kuba umunsi mukuru ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye maze atumlra abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya. 22Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati « Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha. » 23Aramurahira ati « Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye. » 24Umukobwa arasohoka abaza nyina ati « Nsabe iki ? »  Undi aramusubiza ati « Saba umutwe wa Yohani Batisita. » 25Umukobwa agaruka agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati « Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe. » 26Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza. 27Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko. 28Nuko azana umutwe ku mbehe maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina. 29Abigishwa ba Yohani babyumvise baraza bajyana umurambo we, barawuhamba.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »