ven.

27

janv.

2012

AMASEZERANO Y’ABABIKIRA B’UMURYANGO W’UMUBYEYI UGIRA INAMA NZIZA I BYUMBA KU WA 21/01/2012

Kuri iyi tariki ya 21/01/2012 Umwepisikopi wa Diyosezi ya BYUMBA yakiriye amasezerano y’Ababikira bo Muryango w’Umubyeyi Ugira Inama Nziza (Les SOEURS de NOTRE-DAME du BON -CONSEIL) mu Gitambo cya Missa cyaturiwe muri Katedarali. Hari imbaga y’Abakristu, Ababikira, Abafureri n’Abapadiri baje kubashyigikira. Ababikira bagize amasezerano ya burundu ni Mama Marcellina NYIRASAFARI, Mama Verena MUHINEMA na Mama Fausta NYIRARUKUNDO. Ababikira bagize amasezerano ya mbere ni Mama Blandine BUCYEDUSENGE na Mama Epiphania MUKAMANA.


Ijambo ry’umubyeyi SIBOMANA Désiré wo muri Paruwasi RWAZA uhagarariye Ababikira bakora amasezerano: 

Nyiricyubahiro Musenyeri, Umwepiskopi wa Diyosezi ya BYUMBA,

Banyakubahwa Basaseridoti,

Banyakubahwa Babikira bo mu Muryango w’Umubyeyi Ugira Inama Nziza,

Banyakubahwa Bayobozi b’inzego za Leta mwitabiriye ibi birori,

Banyakubahwa Bakristu,

Nimugire Yezu na Mariya!!!

 

Nshimishijwe n’uko mumpaye ijambo mu izina ry’ababyeyi  b’Ababikira bagize amasezerano muri uyu Muryango w’Ababikira b’Umubyeyi Ugira Inama Nziza. Imana nyir’ububasha, Umwana wayo Yezu Kristu, Roho Mutagatifu Umuhoza  n’Umubyeyi Bikira Mariya, badukoreye ibitangaza bikomeye batoranyije mu miryango yacu, aba bari biyeguriye Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya.


Bavandimwe, abana bacu basubije impuruza ya Yezu aho agira ati: “Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake, nimusabe rero nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu murima ye (Luka 10, 2)”. Si ku bwacu twenyine, ahubwo Umubyeyi Bikira Mariya yirambagirije aba bakobwa  mu maparuwasi bavukamo ariyo Byumba, Runaba, Bungwe, Muramba na Shangi. Aba bari bumvise ijwi ry’Umubyeyi, bararyumvira, bararikurikira. Bamurikiwe na Roho Mutagatifu ndetse n’Umuryango, none uyu munsi biyemeje kugira amasezerano imbere y’Umwepisikopi, Abasaseridoti, Ababikira, ababyeyi n’abavandimwe n’imbaga y’Abakristu.


Ni koko: “Icyo Imana yakunze wowe wacyanga ute?”.  Mwahisemo neza, Nyagasani muri kumwe! Turabashyigikiye. Nyagasani yarabatoye namwe ni mumukundire. Bana bacu, bari ba Nyagasani, mugiye mu butumwa bukomeye. Mwanyuze mu nzira ndende. Nimukomere rero ku masezerano yanyu kandi azere imbuto kar’ijana, mukorera Imana, Kiliziya n’igihugu. Muzihanganire ingorane zose muzahura nazo, mukomere ku BUSUGI, UBUMANZI no KUMVIRA. Mubonye umunani, muzawubyaze magana inani mirongo inani n’umunani!!! Mwavuye mu bantu mutumwe mu bantu. Natwe ababyeyi twabareze gikristu, aho twabahwituye tukarenza urugero, muhatubabarire. Tuzakomeza kubagira Inama nziza uko bishobotse, namwe mujye mugisha inama ababakuriye ndetse na bagenzi banyu.


Turashimira abadufashije kubarera, abarimu, Ababikira b’uyu Muryango, Abasaseridoti ndetse n’igihugu cyacu.

Tubaragije Bikira Mariya Ugira Inama Nziza kandi akomeze atore mu miryango y’Abanyarwanda abamwiyegurira.

Imana iturinde twese, Roho wayo adukomeze, Mariya Nyina wa Yezu akomeze atugire inama nziza. MURAKOZE”.


Umubikira uhagarariye abasezeranye, Mama Verena MUHINEMA, mu ijambo rye, yagize ati:

“ … Turashimira Imana yaturemye idukunze, ikadutora ku buntu bwayo kandi ikadutoneha, uyu munsi ikaba idusendereje ibyiza byayo.

Turashimira ababyeyi batubyaye, abakiriho n’abatakiriho, Imana izabaduhembere. Turashimira Umuryango watwakiriye ukadufasha kurushaho gukunda Imana. Turashimira Umukuru w’Umuryango w’Ababikira b’Umubyeyi Ugira Inama Nziza n’Ababikira bakuru bacu badufashije.

Dufashijwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu, tubijeje kuzakomeza guharanira icyateza imbere Umuryango hamwe na Kiliziya umubyeyi wacu. …

Turabasaba inkunga y’isengesho ngo tuzabe indahemuka kuri aya masezerano.

Turangije twongera kubashimira kandi tubaragiza Umubyeyi Bikira Mariya Ugira Inama Nziza, abarinde iteka."

 

Mama Vestina MUKASINE, uhagarariye umukuru w’Ababikira Umubyeyi Ugira Inama Nziza mu Rwanda, mu jambo rye, yabagiriye Inama  yo kuzihanganira kumanuka imisozi no kuzamuka indi bamamaza Inkuru Nziza kandi nta gihembo bategereje. Ati: “Ntimukagende mureba ibigezweho, mujye mushimishwa n’ibyo Umuryango ubagenera”. Yarangije ashimira bakuru babo b’Ababikira bababaye hafi ntibagire icyo babura ari ku mubiri ari no ku mutima, ashimira ababyeyi bumvise icyifuzo cy’abana babo  bakabashishikariza kwitaba umuhamagaro wabo none bakaba babibagaragarije. Yashimiye Abasaseridoti bitabiye guhimbaza uwo munsi cyane cyane abavuye mu Maparuwasi abo Babikira bavukamo, ashimira kandi n’imbaga y’Abakristu bitabiye ibyo birori.Yashimiye n’Umwepisikopi wemeye kwakira amasezerano.


Ibirori byashojwe no kwiyakira, gutanga impano ku basezeranye n’umugisha w’Umwepisikopi

Byakiriwe na Padiri Valens NSABAMUNGU

Paruwasi NYAGAHANGA.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »