Inyigisho Icyumweru cya II Gisanzwe B/Deacon Joseph Bukenya

Amasomo:

 

1.    1 Sam3, 3b-10.19

2.    1 Kor3,13b-15a.17-20

3.    Yh1, 35-42

 

ISANGANYAMATSIKO: Twe abamenye Kristu mbere duhamagariwe kumugeza ku batamuzi.

 

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 2 mu byumweru bisanzwe by’umwaka B wa liturijiya, amasomo matagatifu umubyeyi wacu  ariwe Kiliziya yaduteganyirije aradusaba kuzirikana by’umwihariko  k’umuhamagaro n’ubutumwa byacu nk’abamenye Imana n’Umwana wayo Yezu Kristu mbere.

Twe abatowe muri Batisimu, tukaba abana b’Imana n’aba Kiliziya, muri make turi abakristu. Twamenye ubwiza bw’Imana muri Kristu: urukundo idufitiye ni rwinshi kuko yaduhaye Umwana wayo w’ikinege, akadupfira k’umusaraba. Si icyo ngicyo gusa, ari kumwe natwe buri  gihe, cyane cyane mu masakaramentu duhabwa. Mu Ukaristiya, tumuhabwa nk’uko ameze mu mubiri n’amaraso bye. Imbabazi atugaragariza mu iskaramentu rya penetensiya zirenze imitekerereze  yacu. Ibyo byiza Imana itugaragariza bituma tubona impamvu yo kumurata  ndetse  no kumumenyesha abandi bataramumenya.

Ubwo ni ubutumwa duhabwa nk’abakristu  mu muhamagaro wacu, kumenyesha abandi Kristu  muzima kandi Mukiza. Nibyo isomo rya mbere ritubwira, aho umwana Samweli yari ataramenya Uhoraho, afashwa n’umuherezabitambo Heli  ngo uwamuhamagaraga ni Uhoraho kandi anamwigisha kwitaba neza ijwi ry’Uhoraho.

 

No mu Ivanjili ya Yohani, Andereya amaze gukurikira Yezu, akamenya aho atuye, akagumana nawe , yaje kubwira Simoni ati : «Twabonye Kristu Umukiza.» Nuko amugeza kuri Kristu.

 

Duhereye kuri uru rugero rwa Heli  na  Andereya, natwe abamenye Kristu mbere tugomba kumwamamaza tumugeza ku batamuzi. Iyo tumugezeho kandi  tukamwemera  aduha kuba nka We. Ubu uwitwaga Simoni yitwa Petero aribyo kuvuga urutare.

 

Isomo rya 2 riratubwira ko ngo uwamenye Kristu  akora ibijyanye n’ugushaka kwa Kristu. Ntabwo ashobora gukora ibinyuranye kuko ari ingoro ya Roho Mutagatifu umutuyemo. Dushobora no kuvuga ngo niwe  Kristu ugaragara rwagati mu bantu.

None rero bavandimwe, tugerageze guhuza ibikorwa byacu n’ibya Kristu uri muri twe, kugira ngo tubashe kumugeza ku bandi, nabo bamumenye, bamwemere, bamukurikire, kandi babane nawe abaturemo abahindure icyo ashaka.

 

Deacon Joseph BUKENYA WETAASE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »