Inyigisho Icyumweru cya IV Adiventi/ Diacre Augustin NZABONIMANA

Amasomo:

-          2 Sam 7,1-5.8b-12.14a.16

-          Zab 89 (88)

-          Rom 16, 25-27

-          Lk 1, 26-38

“ Ndakuramutsa Mutoni w’Imana”

“Nyagasani ari kumwe nawe” ( Aya magambo Imana iyakoresha ishaka gukomeza umuntu iba ihaye ubutumwa bukomeye. Intg 15,1; Abac 6, 12.17)

“Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana”

“… uzabyara umuhungu…. Bazamwita mwene Nyir’juru”

“Koko nta kinanira Imana”

“Dore ndi Umuja wa Nyagasani, Ibyo uvuze bingirirweho.” 

………………………………………………………………………………..

Bavandimwe, Iminsi ishira havaho umwe ! Noheli iregerje; aho unyuze hose biri kwiranga. Abantu bose bari kwitegura kuyihimbaza buri muntu uko ashoboye n’uko yemera. Ubu ahantu hensi batangiye gutaka, bigaragara ko hari umunsi ukomeye utegerejwe guhimbazwa cyangwa umushyitsi ukomeye ugiye kwakirwa.


Abantu benshi ubu bari gutekereza ku byo bazarya, icyo bazanywa, icyo bazambara ndetse n’ impano bazaha inshuti zabo kuri Noheli.

Liturujiya yo kuri iki cyumweru nayo iradutangariza ko Noheli yegereje idushishikariza kwitegura kwakira uwo mukiza uje atugana.

Bavandimwe, tuzi neza ko  Advent ari  igihe kidutegurira kwakira umukiza wacu Yezu Krisitu wemeye kutwegera  akigira umuntu  kugira ngo adukize.  Ukuza kwe ni Inkuru Nziza igomba kwamamazwa ku bantu bose cyane cyane duhereye ku bakene, intabwa, abihebye n’abataye ukwemera, tubabwira tuti: Umukiza arakomanga kandi arashaka kudukiza.


Kuri iki cyumweru cya 4 cya Advent umwaka B, turazirikana ku butumwa bw’Imana bwo kubyara umukiza Malayika gaburiyeli yashikirije Mariya. Iyi  Vanjili yanditswe na  Mutagatifu Luka 1, 26-38, dusanzwe tuyizi neza. Ni ivanjili tuzirikana kenshi iyo tuvuga ishapule twifashishije amibukiro y’ikuzo.


Iyi Vanjili Iratwereka uburyo Imana yujuje umugambi wayo wo gukiza isi ibinyujije kuri Mariya. Malayika Gaburieli Yoherejwe kuri Mariya kumumenyeshe ko yatoranijwe mu bandi kugira ngo abe umubyeyi w’Umukiza, umuyoboro uhuza abantu n’Imana.  Malayika rero yari ategreje igisubizo cya Mariya kuri iyo Nkuru Nziza yari amuzaniye.

 

Malayika aza iwabo aramubwira ati : » Ndakuramutsa,  Mutoni w’Imana ; Ngagasani arikumwe nawe. »

Iyi ni Indamutso malayika Gabrieli yashikirije Mariya. Ni Imana ije mu bantu yikishije bugufi, ikemera kwigira umuntu. Yaje isanga Mariya imusaba kugira  uruhare mu mugambi wayo wo gukiza isi.

Bavandimwe ubu butumwa Imana iha Bikira Mariya  burakomeye , buteye ubwoba kandi bwaramutunguye,  burenze ubushobozi n’imyumvire y’umuntu. Ariko Imana iramukomeza : « Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana… »


Umuntu asomye iyi vanjiri, ashobora kuyifata nk’igice cy’amateka y’ubuzima bwa Bikira Mariya,  Umukobwa utaravugwaga, wo mumurya utari ukize, wo mu mugi muto wa Nazareth w’abaturage bake bagera ku 150 gusa. Ariko si ibyo gusa, ahubwo ni amateka y’urukundo rutagereranywa n’Icyubahiro Imana igaragariza bene muntu  Yo ifata iyambere mu kumwegera. Imana iza idusanga kugira ngo iduhunde inema zayo kandi iduhe ubutumwa.


Bikira Mariya Yakiriye Inkuru Nziza y’umukiro, y’ibyishimo, y’ Umukiza wari utegerejwe imyaka myinshi nuko jambo Yigira Umuntu maze abana natwe.  Koko nta kinanira Imana. 

N’ubwo Bikira Mariya yagize ubwoba,kubera ubutumwa bukomeye Imana yari imuhaye,  abikesheje ukwemera n’inema z’Imana, ntiyatindiganije  yahise yemera kuba umuyoboro wo gucungurwa kwa bene muntu. « Ndi Umuja wa Nyagasani ; ibyo bimbeho uko nk’uko ubivuze. » Ni koko yuzuye Inema  kandi ahorana n’Imana.

Uku kwemera kwa Bikira Mariya ko kugira uruhare mu mugambi w’Imana wo gukiza isi, kwatumye aba Umubyeyi usumba abandi, Umubye w’umukiza, kwatumye isi ibona umukiro uturuka ku Mana.

Nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere, umuhanuzi Natani, ahanura abwira Umwami dawudi ko agomba kubakira Imana Ingoro ; umwami Dawudi, yumvaga ari ubutumwa bwiza, ari igitekerezo cyiza cyo kubakira Imana ingoro ayishimira ko yamukuye inyuma y’amatungo ikamugira umwami kandi ikamusezeranya ko Ingoma ye Izaramba. Yezu rero niwe uje gutegeka Inogoma ya se Dawudi ubuziraherezo.


Bavandimwe Natwe ubwacu twumva buri gihe tuberemo Imana umwenda, tukumva twayikorera ikintu kiza cyayishimisha. Hano turumva neza rero ikintu kimwe kandi cy’ingenzi  kandi gishimisha  Imana ni uko twakora ugushaka kwayo, ni uko twayikingurira umutima wacu, tukayinogera. Ni uko umutima wacu wayibera Ingoro Iyizihiye. Bavandimwe Ishema ryacu, ni ukubakira Imana Ingoro mu mutima wacu.


Ukwemera kwa Bikira mariya kwatumye aba Ingoro y’ Imana nuko yigira umuntu, Iza kubana natwe.

Uku kwigira umuntu kwa Nyagasani, bitwereka ukwicisha bugufi kw’Imana. Imana yinjiye mu mateka y’abantu, yisanisha nabo kugira ngo turusheho kuyinogera.


Natwe rero muri iki gihe, Imana turi kumwe, nituyubakire ingo mu mitima yacu,  Bikira Mariya  aratwigisha kuyitega amatwi, kuyinogera no gukora ugushaka kwayo. Imana iradukeneye mu mugambi wayo wo gukiza isi. Ikeneye ururimi rwacu kugirango twamamaze Inkuru Nziza  y’umukiro, ikeneye amaso yacu kugirango turebe imibabaro y’isi, Ikeneye Umubiri wacu kugirango uyiheshe ikuzo, Ikeneye ibikorwa byacu byiza kugira ngo tugire uruhare mu guharanira umuco wo kwicisha bugufi, gukunda no kubahana.

Icyo Imana idusaba rero ni ukuyemerera kugira uruhare mu mugambi wayo, tukayibwira tutishisha tuti : « Yego Nyagasani Ndaje ngo Nkore Ugushaka kwawe ! yego Nyagasani ngwino uture iwa njye umutima wanjye ukubere ingoro ikwozihiye !»  Bavandimwe, ishema ryacu, ni ukuba intumwa z’urukundo, ukuri, amahoro no kubahana, Ni ukuba intumwa z’umwami w’amahoro Yezu Kirisitu.


Bikira Mariya Ntayindi nzira yigeze akurikira, yaranzwe n’imigenzo myiza ; Gukora ugushaka kw’Imana. Natwe uyu munsi aratubwira ati : «  Icyababwira cyose mugikore !»

Muvandimwe uyu munsi  Imana irakubaza : «  Ese waba unyorohera mu mugambi wanjye wo gukiza isi ? Ese waba untega amatwi ngo  nkuntume ?  Ese untuje he?, Ese ubundi ndi nde mu buzima bwawe bwa buri munsi ? Ese waba waranyakiriye ngo uzansangize abandi muri iyi minsi minsi mukuru yegereje? » bavandimwe, dutege amatwi Imana; nk’umubyeyi Bikira Mariya, Imana iraduha ubutumwa, iraduha inshingano. Nitwanga gutega amtwi ijwi ryayo ngo tuyitumikire, tuzaguma mu mwijima.  Nitwemera ubwo butumwa, tuzaba Intumwa z’urumuri.


Bikira Mariya wowe wanogeye Imana twigishe  gutumikira Imana mu bakene n’abakeneye ko tubagaragariza urukundo. Twigishe gutega amatwi Imana, dushimishwe no guhura nayo mu baciye bugufi aho gushimishwa  no gusesagura , kurya, kunywa no kwambara neza.

Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa

Udusabire.

 

Diyakoni Augustin NZABONIMANA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »