Inyigisho yo ku Cyumweru cya 3 cya Adiventi, umwaka B/ Diacre Noel NGABONZIZA

Amasomo tuzirikana:    

-Isomo rya mbere: Iz 61, 1-2a.10-11

-Zaburi : Lk 1, 47-48.49-50.53-54

 -Isomo rya kabiri:1Tes 5, 16-24                               

-Ivanjili:Yh 1, 6-8.19-28

 

« Hagati yanyu hari uwo mutazi. Niwe ugiye kuza ankurikiye; sinkwiriye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.»


Bavandimwe, ayo magambo twumva mu Ivanjili liturujiya yaduteganyirije kuri iki cyumweru cya 3 cya Adiventi, aradufasha kureba aho tugeze mu kwitegura umukiza ugiye kutuvukira ku munsi mukuru wa Noheli. Aradufasha kandi kureba niba uwo mukiza uzatuvukira tuzi uwo ari we, hanyuma buri wese agasubiza iki kibazo: Ko hashize ibyumweru 3 Adiventi itangiye, ni iki kigaragaza ko niteguye koko kwakira Umwana w’Imana uje atugana? Umuntu witeguye neza  kwakira uwo  mukiza, kuri iki cyumweru tugezeho yafatanya na Bikiramariya kuririmba iyi Magnificat, ati : « Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga, rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. Ushobora byose yankoreye ibitangaza, izina rye ni ritagatifu. Impuhwe ze zigaragarizwa abamutinya bo mu bihe byose. Abashonji yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa. Yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze. » (Lk 1, 47-50.53-54)

 

Mu isomo rya  mbere, umuhanuzi arivugira ubwe ko Imana yamutoye, ikamusiga amavuta, ikamwohereza gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, abapfukiranwaga ko bafunguwe no kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho. Mu by’ukuri, uyu muhanuzi yatorewe gushyira abakene  inkuru y’amizero, inkuru ibahumuriza. Aba yari atumweho, ni abantu bari  bavuye mu buhungiro asezeranya ko bazongera bakiyubaka, bakongera bakubaka n’igihugu cyabo cyari cyarahindutse amatongo reba (Iz 61, 4). Aya magambo yo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, afitanye isano rwose n’akubiye mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru cya 3 cya Adiventi:

 

 

1) Habayeho umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani.

 

Bavandimwe, Yohani Batisita afite umwanya ukomeye muri iki  gihe cya Adiventi. Buri mwaka, icyumweru cya 2 n’icya 3 bimugarukaho. Yohani, niwe muhanuzi wa nyuma mu bahanuzi bakomeye b’Isezerano rya kera(1,76), niwe  uhamya bwa mbere ibyerekeye Yezu Kristu ; ni ijwi ry’uvugira mu butayu,agira ati «nimutegure amayira ya Nyagasani ». Yohani Batisita ni umuhamya w’urumuri, nk’uko tubibona mu Ivanjiri ya 4 (Yh1, 7).

 

2) Yohani Batisita ni umuhamya w’urumuri.

 Mu mavanjili 3 abanziriza iya Yohani, batwereka Yohani Batisita nk’umwarimu w’ukwisubiraho : « Nimwisubireho kuko ingoma y’ijuru yegereje » (Mt 3, 2) ; « Ni uko Yohani Batisita atunguka mu  butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha. Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu; ni uko bakabatizwa nawe mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo » (Mk 1, 4-5). Iyi vanjili ya Yohani yo, itwereka Yohani Batisita nk’umuhamya w’urumuri. Urwo rumuri, ni Kristu Yezu ubwe.

 

Twibukiranye ko uwitwa umukristu wese, agomba gufata umwanya uhagije, maze akareba niba koko yarakiriye urwo rumuri. Akenshi ,dushimishwa no kwitwa abakristu nyamara kugenza nka Kristu tukabinyura iruhande. Ingero turazibona  hafi, duhereye ku bantu duturanye cyangwa  abo duhura nabo mu buzima bwacu bwa buri munsi; abakene, impfubyi, abapfakazi, imfungwa, n’abandi. Abo bose, bakeneye gutabarwa, kwitabwaho; bakeneye  gufashwa. Tuvuge ko hari bamwe na bamwe bagerageza; ariko se umuntu yavuga ko nta babika byinshi (ibintu cyangwa amafaranga),  kandi hari abandi bakeneye gutabarwa ?  Ese wavuga  ute ko wakiriye Kristu kandi abo bose babuze ubitaho ubarenza amaso ntubarebe n’irihumye ? Wavuga ute se ko wakiriye Kristu, uri mu bateza amahane n’amakimbirane mu gace utuyemo ? Wavuga ute se ko wakiriye Kristu, kandi ari wowe udatunganya uko ubisabwa umurimo ushinzwe ?

Bana b’Imana, nimucyo duce bugufi twisuzume, maze aho tubona ko  tutaragenje uko Nyagasani abidusaba, tubimusabire imbabazi kandi tumusabe imbaraga zo kubikosora. We yiyemeje kudufasha keretse nitwinanirwa ari twe ? Imyitwarire yacu, ibikorwa dukora, amagambo tuvuga ,bikwiye kugaragaza ko koko turi Abemera; abatubona,  bakabona ko koko twakiriye urumuri. Mu yandi magambo, dukwiye kugaragara nk’ibikoresho bya Kristu, tukemera agakoresha umunwa wacu mu kubwira abandi ijambo ribakiza, ijambo ribahumuriza, ribakomeza. Amaguru yacu, akayifashisha mu gusanga abamukeneye, mu gusura imfungwa, abarwayi,n’abandi; amaboko yacu, akayifashisha mu kuramira abarushye n’abaremerewe n’imitwaro akabaruhura, amaso yacu akayifashisha mu kubona abo bose batagira ubitaho; amatwi yacu, akayifashisha mu kumva ijwi ry’ababuze kirengera; muri make, umubiri na roho dufite, bikamubera igikoresho kugirango ugushaka kwe kuzurizwe muri twe.

 

3) « Hagati yanyu hari uwo mutazi » (Yh 1, 26)

Abayahudi b’i Yeruzalemu, batumye abaherezabitambo n’Abalevi kuri Yohani Batisita kumubaza uwo ari we, Yohani yabasubije agira, ati: «ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye, ati nimutegure inzira ya Nyagasani nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze». Yohani amaze kubasubiza, bumvise batanyuzwe, niko kongera kumubaza bati: «none ese kuki ubatiza kandi utari Kristu, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi? » Yohani niko kuberurira, ati: «njyewe mbatiriza mu mazi,ariko hagati yanyu hari uwo mutazi».  Bavandimwe, iyo witegereje ukuntu  ku munsi mukuru wa Noheli abantu bafungura, bakica akanyota, ubona neza ko uwo munsi baba barawiteguye bihagije. Turamutse dufashe akanya tukazirikana kuri bya bice 2 bigize umuntu(umubiri na  roho),twabona neza igice abantu baha agaciro kurusha ikindi. Nta gushidikanya, kwitegura ibyo tuzakenera ku mubiri hari igihe bibanza imbere yo gutegura ibya roho, nyamara ariko dukwiye kujya tuzirikana kenshi aya magambo Yezu yabwiye Marita, igihe abasuye we na murumuna we Mariya, mu gihe Marita uwo yari ahugiye mu byo gushaka amazimano: «Marita Marita,uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa; Mariya yahisemo umugabane mwiza udateze kumwamburwa »(Lk 10,38-42). Bavandimwe, burya n’uwapfuye, agira umubiri, ariko umubiri utacyifitemo roho, ntacy uba ukimaze. Mbasabye mbikuye ku mutima, ngo iyi minsi isigaye ngo tugere ku munnsi mukuru wa Noheli, tugerageze kwitegura uko dushoboye uwo Mushyitsi muhire; dusukure imitima yacu aze ayituremo, ibihabanye n’ugushaka kwe twifitemo(buri muntu azi ibye), adufashe kubirandura mo maze ahabone umwanya ukwiye.

Bavandimwe bana ba Nyirimpuhwe, iminsi mikuru ya Noheli twahimbaje ni myinshi; nyamara imyinshi cyangwa se yose kuri bamwe na bamwe, yagiye ibasiga uko yabasanze, bigaragaza ko tutazi Jambo waje muri twe. Nimuze twisunge Umubyeyi Bikiramariya, adufashe gusenga ubudahwema, adufashe korohera Roho Mutagatifu wifuza kandi wiyemeje gutegura imitima yacu, kugira ngo icyiza kiyirimo tukigumane, naho ikibi tukirukane, ngo uwo Mwami w’amahoro azasange nta makemwa dufite kuri roho  no  ku mubiri.

 

Dusabirane kugirango Ijambo ry’Imana twumva, Igitambo cya Kristu dutura, bidufashe kwitegura ku buryo nyabwo kwakira umukiza uri hafi kuvukira; binaduhe kandi imbaraga zo guhora twiteguye, turi maso, kugira ngo n’igihe  Nyagasani azazira ku munsi w’imperuka azasange twiteguye.

Noheli nziza kuri mwese, n’umwaka Mushya Muhire wa 2012, uzababere Umwaka w’uburumbuke n’iterambere mu by’Imana.

 

Diacre NGABONZIZA Noël


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »