dim.

11

déc.

2011

Inyigisho Icyumweru cya III Adiventi B

Mu masomo yo kuri iki cyumweru, turasangamo amajwi atanu, yose akaba ahuriza ku ngingo imwe y’ingenzi: Ubwami bw’Imana.

 

- Ijwi rya mbere ni iry’umuhanuzi utazwi ariko bakunze kwita Izayi wa gatatu kuko inyandiko ze zaje kwisanga mu gice cya nyuma cy’inyandiko z’uyu muhanuzi ukomeye, Izayi, wabayeho mu kinyejana cya VIII mbere ya Yezu. Ijwi rye rije ari ijwi ritangaza inkuru nziza, y’ibyishimo, akaba abwira Israheli yari mu bukene n’ubucakara i Babiloni: “Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho”. Izayi arahinguka imbere y’umuryango w’Imana uri mu makuba afite amagambo nk’ay’uwo muryango wumvaga igihe wizihizaga Yubile y’imyaka 50 igihe wari ukiri ku butaka bwawo! Roho wa Nyagasani yantumye kumenyesha bose Inkuru nziza, yantumye kuvuga ko umwiringira wese kabone n’iyo yaba ari mu magorwa akomeye adashobora kumutererana. Izayi aragarurira icyizere umuryango we kandi arawibutsa ko Imana ari umushobora byoze kandi ko itajya ijya kure y’abihebye. Ubutumwa bwa Izayi ni ubutumwa buhumuriza abarira, abatagira kivurira n’ababuze uwo bakwisanzuraho bakamutura agahinda kabari k’umutima.


- Nyuma y’imyaka 500 Izayi abayeho, irindi jwi turaryumvira mu rusengero rw’i Nazareti, aho Yezu asubiramo amagambo ya Izayi. “Roho wa Nyagasani arantwikiriye”. Maze Yezu amaze kuvuga aya magambo, yongeraho ati: “ibyo mumaze kumva binyujurijweho uyu munsi”. Nubwo Yezu hari abatazamwumva ndetse benshi bakazamurwanya kugera ubwo bazamwica, ubwami bw’Imana nta numwe uzabasha kubwica no kuburandura mu mutima w’umuntu. Roho Mutagatifu atwikiriye imitima yacu kubera Yezu kuburyo ukwemera tumufitiye nta gishobora kuguhungabanya.

 

- Ijwi rya gatatu ni ijwi rya Yohani Batista: «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati “nimutunganye inzira ya Nyagasani” nk’uko Umuhanuzi Izayi yabivuze.» Ni ijwi ry’uzanye ubutumwa butari ubwe. Ni ambasaderi w’undi muntu ukomeye: « Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. Ni  We ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» Ni ijwi ribwira muntu ko agomba kwisubiraho, akanga ikibi, akitandukanya n’akarengane akabona akimika ineza akarwanya munyangire. Yohani Batista aje kutwereka urumuri kugira ngo tutazava aho duca amano. Aje kutubwira Kristu uwo ari We ngo tuzamwakire neza. Aje kutumenyesha ko Imana yifuza kutwigarurira ibana natwe. Nitureke itwigarurire, tube abayo burundu.

 

- Ijwi rya kane ni Pawulo ubwira abanyatesaloniki ati: “Bavandimwe, mujye muhora mwishimye, musenge ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu. Ni nk’aho yakavuze ati mujye muhora mwitonze, ntimugashihagurike ahubwo igihe cyose Imana ijye iza mbere muri gahunda zanyu za buri munsi kuko aribwo muzabasha gusenga by’ukuri.


- Ijwi rya gatanu ryaduherekeje mu kuzirikana Ijambo ry’Imana, ni ijwi rya Mariya dusanga muri zaburi yagenewe uyu munsi: “Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga, Rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire”. Mariya araduhishurira ko kwicisha bugufi no kwemerera Imana ngo abe ariyo itwiyoborera bitanga ibyishimo. Mariya wari intamenyekana, amasekuruza yose aririmba ko ari umuhire kuko yamenye kubaha Imana no kuyibera imfura. Mariya ntiyaranzwe n’indimi ebyiri cyangwa se kujarajara nk’uko tubikora rimwe na rimwe, ahubwo yego ye yabaye yego maze ububasha bwa Nyirijuru bumwururukiraho. Ushobora byose yankoreye ibitangaza, izina rye ni ritagatifu. Ninde utibona muri iri bango ry’iki gisingizo cya Bikiramariya?


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »