ven.

25

nov.

2011

Inyigisho ku Munsi Mukuru wa Kristu Umwami 2011/ Diyakoni TWAGIRAYEZU Tewofili

ISOMO RYA MBERE: Ezk 34,11-12.15.-17// Zab : 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4,5,6

ISOMO RYA KABIRI: 1 Kor  15,20-26.28

IVANJILI: Mt 25,31-46

Bavandimwe,  kuri iki cyumweru cya mirongo itatu na bine mu by’umweru bisanzwe by’umwaka turizihiza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI. Umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI washyizweho na Nyirubutungane Papa Piyo wa XI mu mwaka   w’i 1925, mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byashakaga guhindanya isura y’ubukristu no kubusibanganya. Mu kurwanya uwo mugambi w’umwijima wari umaze igihe kirekire, byari bikwiye ko Kiliziya ihamya ko Ubwami bwa Kristu bubusanye n’ubwami bwa Shitani, ubwami bw’umwijima. Ubwami bwa Kristu busaba ko abantu bagira inyota y’ubutungane, ko bibohora ku bibazirika ku bukungu bw’isi. Na n’ubu rero ibyo ntibyahindutse. Ivanjili irasaba ko abantu bashakashaka amahoro nyayo kuko Kristu ari Umwami w’amahoro (reba Izayi 9,5).   

Bavandimwe, kuri uyu munsi wa KRISTU UMWAMI, turongera kuzirikana ku mahirwe twagize yo gucungurwa n’Umwami w’ibiremwa byose. turibuka uko uwo mwami yatugobotoye ku ngoyi y’ubucakara agira ngo tumugaragire, twishimane nawe mu ngoma ye itagira iherezo.

Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose amaze kutubohora yadusubije bwa burenganzira bwo kuza kuvoma ku mariba ye amazi atanga ubugingo, amazi amara inyota. tukavoma ayo mazi ku buntu, nta feza nta n’ubwishyu (reba Izayi 55,1), bityo tugakunda tukamugaragira twizihiwe, twishimye.

 

Kuri uyu munsi kandi turibuka ihirwe twagize, ihirwe ryo guhabwa amategeko n’uwo Mwami wacu twishimiye, maze tugasabagizwa n’ibyishimo tugira tuti Nyagasani tegeka ubuzima bwacu, turakwihaye, turi ingabo zawe, uratumenye, uraturwaneho, utubesheho.

 

Bavandimwe kuva kera abantu bifuza kuba bafite umunyamaboko birukira ngo abarwaneho. Ibyo biri muri kamere zabo. Iyo nyota ni iya cyera cyane, abantu bose barayivukana. Iyo umuntu yirengagije ko afite iyo nyota aba yihemukiye, aba yiyanze. Muri iki gihe turimo rero, dufite amahirwe akomeye cyane, aruta ayandi yose yashobora kubaho. Ayo mahirwe ni ayo kubona uwo dusenga, imitima yacu ikumva inyuzwe. Uwo mwami ni Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose.

 

Ku bemera kandi bagakurikira Kristu, byabaye akarusho: iyo nyota yo gushakashaka uwo tuyoboka ngo aturwaneho, aturamire, yabonewe igisubizo : Imana Data yohereje umwana wayo, Yezu Kristu umwami wacu. Kumuyoboka niko kumenya ubwenge. Ku bataramwemera ni igihombo gikomeye, kirenze imivugire.

 

Nk’uko isomo rya kabiri dusanga mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti ribitubwira, « Uwibanze » mu buzima bw’abantu ni Kristu. Ubuzima butarimo Yezu Kristu bugenda busenyuka buhoro buhoro kugeza burundutse. Umuntu wese wanze Kristu, aba yiyanze atabizi. Bikaba byagereranywa no gutema ishami wicayeho ari ryo rikuramiye, cyangwa gusenya ikiraro ugomba kwambukiraho.

 

Kutamenya guhitamo Uwibanze rero cyangwa kumwirengagiza, cyangwa se kumwanga, nicyo gihombo kiruta ibindi mu buzima. Abantu b’ubu rero bakunze kubyibeshyaho, cyangwa se bakabicurikiranya. Inyota yo gusenga ni iya kera cyane, kuva muntu akiremwa. buri wese arayivukana agashakashaka icyamumara inyota kuva mu bwana kugeza arangije ubuzima bwe hano ku isi.

Iyo nyota yo gushaka kugirira abandi akamaro nayo ni iya kera cyane, ihuye neza kandi n’inshingano Nyagasani Imana yahaye abantu yo kwita kuri bagenzi babo, bagakora ku buryo isi irushaho kuba nziza.

 

Izo nshingano zombi, ari iyo gusenga, ari iyo guhindura isi ngo ibe nziza yishimirwe na bose, zose nta muntu n’umwe wazitunganya adashyigikiwe n’Umwami uruta abandi bami bose, Yezu Kristu. Imana Data yaramuduhaye ngo atubere byose : atubere isoko y’ubuzima, atubere Umwami.

 

Mu kumuyoboka rero hari ibyo tugomba kumwemerera kugira ngo ingoma ye yogere hose. Mu kumworohera rero turasabwa gufashanya, no gushyira hamwe. Intego y’ubwami bwa Kristu ni iyo kunga abantu bose n’ibintu byose, noneho yamara kubahuriza hamwe akabunga n’Imana Data, nk’uko amasomo y’uyu munsi abitwereka. we ubwe atanga ubuzima bwe, ku bushake bwe.

 

Abashakanye barasabwa gushyira hamwe kugira ngo Roho Mutagatifu ahere kuri ubwo bufatanye abahe kumenya ubwenge maze bakore igikwiye. Urubyiruko rurasabwa korohera Yezu Kristu Umwami w’ukuri, bakumva Inama bagirwa n’Ivanjili y’agakiza Yezu Kristu yatuzaniye. Bityo rero, Roho Mutagatifu azabona aho ahera maze abagire inama y’icyabateza imbere, kuri roho no ku mubiri, bagire ubuzima bufite ikizere.

Mu kwiyegurira uwo Mwami, ababyiyemeza bose barashishikarizwa kumenya Uwibanze. Nta cyabuza abantu kugira inyota, ariko Ushobora gutanga amazi y’ubugingo ni Umwe, Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose.

 

Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa Kabiri akimara gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, mu Ijambo rya mbere yagejeje ku bakristu, ku itariki ya 22 ukwakira 1978 yaravuze ati : « ntimugire ubwoba ». Nyagasani Yezu wazutse we ati : «  nimugire amahoro » (Yh 20,19). Mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, Ijambo ry’Imana riradushishikariza kwibuka ko turagiwe n’umwami usumba bose kandi ko twishingiwe kibyeyi. Buri wese muri twe agenerwa ikimukwiriye.

 

Muri iki gihe, usanga abantu bafite ubwoba ku bintu bitandukanye, ingorane zitandukanye : ingaruka z’ubwo bwoba rero ni ukurushaho kwikunda no kwirengagiza bagenzi babo. Kandi rero kuva kera na kare nta muntu wabangamiye mugenzi we cyangwa se ikiremwa muntu, noneho ngo atere imbere. N’iyo yatera imbere by’akanya gato kubigaragarira amaso, ariko mu by’ukuri icyo yise umunezero kimuhindukiramo umuvumo, kuko uko kwirwanaho aba atakubwirijwe na Roho Mutagatifu.

Muri make, abantu bagenda barushaho guhunga umusaraba, maze uwo bahetse badashobora guhunga ukarushaho kubaremerera, kuko ntawe usiga ikimwirukamo. Uko kwikunda rero ni ubucakara.

 

Pawulo mutagatifu rero arerekana ahaherereye ukubohorwa nyako dutegereje. Ni mu kuyoboka Kristu tuzabonera ukubohorwa, n’amahoro. Nuko rero, umuntu wese ubangamira uburengazira bwa mugenzi we, uwo  aba yimika ibizamusenya. Ntabwo aba yimika Kristu. Amateka yerekanye ko ntawe ushobora guhirwa igihe abangamira abandi.

 

Ivanjili yanditswe na Matayo (Mt 25,31-45) iratwereka uko umugisha w’Imana Data usesekara kuri abo bose bita kuri bagenzi babo mu bintu biciriritse : abita ku bashonje kuri roho no ku mubiri, abita ku bafite inyota, ari iyo ku mubiri ndetse n’abakeneye Ijambo ribahumuriza, cyangwa ribakomeza, ribaha amahoro. Hari abafasha abadafite aho begeka umusaya, badafite icumbi, cyangwa badafite uwabishingira, cyangwa uwo bahungiraho mu bibazo byabo. Koko rero mu mitima ya benshi hari umwijima w’ubwoba n’ibibazo. Abantu barashakashaka uko basohoka mu ngorane nyinshi barimo. Bakeneye ubabwira Inkuru Nziza y’uko Yezu Kristu ari we buhungiro n’ubwugamo.

 

Muri Iyi Vanjili, Yezu arakoresha amagambo yumvikana rwose. Noneho si mu migani, aravuga yeruye rwose.

Nyagasani azatandukanya abagize akamaro mu kubaka Ingoma ye, n’abayobeje abandi abashyire ukwabo kuko batatanze umusaruro bari bategerejweho. Uko intama isanzwe igaragara nk’itungo rituje, ryorohera abarikurikirana, natwe turasaba korohera Roho Mutagatifu kugira ngo aduhe kwera imbuto.

 

Nyagasani azatandukanya ayo matungo uko ari ubwoko bubiri ariko ahite anabuha imyanya itandukanye. Nyagasani atanga umunani uzahoraho, umunani yateguriye abantu  kuva kera. Nyagasani arerekana ibikorwa bizatuma abantu baragwa ubwami bw’Ijuru. Ntabwo ari ibikorwa bihambaye. Icyo dusabwa, ni ukwiyoroshya nk’intama maze Roho w’Imana agakora umurimo we, Jambo w’Imana akagenga ubuzima bwacu.

 

Ibikorwa Nyagasani adushishikariza gukora, ni ibikorwa bikuza ubuvandimwe.

Aha Nyagasani arerekana ko abafite inyota, ni ukuvuga abasenga Imana bakanashishikarira icyo ari cyo cyose cyakuza ubuvandimwe mu bantu, abo bose bahawe umugisha n’Imana Data. Abashatse kunaniza Roho Mutagatifu bakanangira, nibo ubwabo bivuma, bityo bakikururira umuvumo w’iteka.

 

Noneho rero reka twibaze iki kibazo : « ese hari icyo nakoze ngo mfashe mugenzi wanjye igihe yari akeneye ko mufasha » ?

 

Nyagasani arerekana uburyo abikururira uwo muvumo w’iteka ari abatigeze barangwaho n’impuhwe muri byose. Ndetse n’ibikorwa bidasaba imbaraga nko gusura abarwanyi, nabyo usanga ntacyo bibabwiye. Nyagasani arasaba ibiri ku rugero rusanzwe rwa muntu, ibintu azi ko abantu bashobora. Muri ibyo byose, ingeso y’ubugugu niyo nyirabayazana. Ingeso yo gushaka kwikubira byose yabujije abantu ubugingo bw’iteka.

Twitegereje muri iyi Vanjili, tubona ko igihe intungane zasiganuzaga Nyagasani kuri buri ngingo, zatindaga kuri buri jambo Nyagasani yavuze. Kandi koko umuntu uzi ubwenge, wa munyabwenge Ivanjili itubwira wubatse inzu ye ku rutare (reba Mt.7, 25) arashushanya umuntu wese wubakira ubuzima bwe kuri JAMBO W’IMANA ; Kumva Ijambo ry’Imana bikajyana rero no kurishyira mu bikorwa, ibikorwa by’urukundo.

Naho ba ntampuhwe bo, nta jambo na rimwe bahaye agaciro mu yo Nyagasani yavuze.

 

Ibihangange byo ku isi bishaka iteka kwigaragaza mu bikorwa bidasanzwe cyangwa bitamenyerewe, akenshi birenze imitekerereze ya muntu. Nyamara muri iyi vanjili, Nyagasani Yezu aragaragaza ko ibikorwa byoroheje abantu bakorera bagenzi babo bagamije kubagirira neza nibyo bikorwa by’agatangaza Nyagasani ashima. Arerekana kandi ko aha agaciro buri gikorwa cyiza dukoreye bagezi bacu kabone n’ubwo mu maso y’abantu cyaba ari gito. Mbese, muri make, iyi Vanjili irerekana ko udashobora gukunda Imana utabona mu gihe wanze gukunda mugenzi wawe ubona iruhande rwawe.

 

DUSABE Nyagasani rero ngo atwoherereze Roho we maze atwigishe kubaka engoma Ya Kristu duhereye ku bikorwa by’urukundo bisanzwe, biri ku rugero dushoboye. Maze umunsi umwe ibyo bikorwa bizaduhe kugira umunani mu ngoma  ya Yezu Kristu.

 

Umubyeyi Bikira Mariya uzi kwiyoroshya, we wahagurutse akajya gusura Elizabeti, akamugoboka igihe Elizabeti yari akuriwe, natwe adusabire kugirango tubangukirwe no kugoboka abafite intege nkeya mu buryo bunyuranye.

 

Diyakoni TWAGIRAYEZU Tewofili 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »