ven.

25

nov.

2011

Amasomo ku wa 30 Ugushyingo: Mutagatifu ANDEREYA

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 10, 9-18)

Bavandimwe, 9niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani, kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. 10Nuko rero, umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. 11Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni. » 12Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki : Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. 13Kuko « umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa. » 14Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera ? Bakwemera bate se Uwo batarumva ? Bamwumva bate ntawamwamamaje? 15Bamwamamaza bate niba batatumwe ? Nk’uko byanditswe ngo « Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza !» 16Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu ?» 17Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu. 18Reka nanjye mbaze : mbese ntibumvise ? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo « ljwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi. »

 

ZABURI    (Zab 19 (18), 2-3, 4-5ab)

 

Inyik/ Ubutumwa bwabo bugera ku mpera z’isi. 

 

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

 

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana !

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

 

IVANJILI

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 1, 40-41)

 

Alleluya Alleluya.

Andreya wahamagawe bwa mbere,

yabwiye Simoni Petero, umuvandimwe we,

ati « Twabonye Kristu. »

Alleluya.

 

+ Matayo   (Mt 4, 18-22)

18Igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we ; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 19Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu. » 20Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. 21Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi ; bari ho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. 22Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »