30 Ugushyingo: Andreya Intumwa

Andreya ni umwe mu ntumwa za mbere za Yezu. Yavukiye i Betsayida, hafi y’ikiyaga cya Galileya. Yavaga inda imwe na Petero Intumwa. Bombi bari abarobyi. Mbere yo guhura na Yezu, yabanje kujya yigishwa na Yohani Batista. Umunsi umwe rero Yezu arahanyura, nuko Yohani Batista ati : “Dore igitambo kitagira inenge. Dore Ntama w’Imana”. Andreya yumvise ayo magambo, akurikira Yezu ubwo.

 

Nyuma yabitekerereje mukuru we Petero, bukeye aramuzana amusohoza kuri Yezu. Hashize iminsi bisubiriye ku murimo wabo w’uburobyi. Nuko igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, arababona bombi; bariho baroha inshundura mu nyanja; nuko arababwira ati : “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu”. Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.

 

Yezu amaze gusubira mu Ijuru, babanje kwigisha bombi muri Yudeya hamwe n’abandi. Nyuma Andreya ajya kwamamaza Inkuru Nziza mu Bugereki. Mu bihugu byinshi yanyuzemo, yahabibye imbuto nziza y’urukundo rwa Kristu ; abatiza abantu benshi. Yaje gufatwa n’abanzi barwanyaga Kiliziya, arafungwa kubera ko yanze kwihakana Yezu Kristu no kureka kwigisha Ivanjili. Nuko bamukorera inabi nyinshi, hanyuma bamubamba ku musaraba bamutambitse. Nguko uko Andreya yatabariye Kristu akamusanga mu Ijuru kwicara ku ntebe ye mu zateguriwe Intumwa cumi n’ebyiri.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »