26 Ugushyingo: Leonardi (1676-1751)

Leonardi yavukiye mu ntara ya Porto-Morisiyo mu Butaliyani. Yize mu ishuri ry’ubuvuzi, nyuma asozereza mu kwiga Tewolojiya.

 

Leonardi amaze guhabwa ubusaserdoti, yihatiye cyane kwamamaza Inkuru Nziza muri rubanda rugufi, akundisha abakristu kuvuga ishapule no gukora inzira y’umusaraba. We ubwe kandi yabumbye amashusho y’inzira y’umusaraba ageze kuri magana atandatu.

 

Mbere y’uko yitaba Imana, Leonardi yari yahamagawe na Papa i Roma kugira ngo yigishe abiteguraga guhimbaza umwaka wa Yubile. Amaze kwitaba Imana Papa yagize ati : “Tubuze inshuti y’ingirakamaro hano ku isi ariko twungutse undi muvugizi mu ijuru”.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »