ven.

25

nov.

2011

25 Ugushyingo: Gatarina wa Alegisandriya (+ 307)

Gatarina yavukiye Alegisandriya mu Misiri. Ababyeyi be bari abantu bubashywe cyane mu gihugu. Aho iwabo Alegisandriya niho yigiye amashuri, yiga Filozofiya na Tewolojiya. Bavuga ko afite imyaka cumi n’umunani, ntawe bari bahwanyije ubwenge muri uwo murwa wa Alegisandriya.

 

Igihe umwami wa Misiri Magsimini wa II aciye iteka rivuga ko abaturage bose b’igihugu cye bagomba kuramya ibigirwamana kandi bakabitura ibitambo, uwanze bakamwica, Gatarina yahereyeho ajya ibwami gusobanuza Magsimini impamvu yamuteye ubwo bugome. Nuko ahera ubwo atangira kwigisha imbere y’umwami n’ibyegera bye, yerekana ukuntu Imana y’ukuri ari imwe gusa kandi ihoraho iteka, ko ari Yo yonyine dutegetswe gusenga.

 

Nuko Magsimini ngo yumve izo nyigisho si ukurakara arahinduriza ! Ako kanya ategeka ko bafata Gatarina bakamubabaza cyane. Nuko babonye ko amaze kuba inoge kandi yanze kuva ku izima, bamuca umutwe. Bavuga ko amaze gupfa, abamalayika bajyanye umubiri we ku musozi wa Sinayi. Kuri ubu hubatse ikigo kinini cy’Abamonaki “Orthodoxe” kitiriwe Mutagatifu Gatarina. Ni na we murinzi w’Abafilozofe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »