Inyigisho Icyumweru XXXIV, A: KRISTU UMWAMI

Kristu Mwami w’ishema kandi umara agahinda uze kudukomeza turakwambaza. Kristu ni Umwami w’abantu nyir’ingoma zose z’isi niyubahwe Mwimanyi. Kristu shimwa, Kristu ganza, Kristu utegeka amahanga yose Kristu singizwa. Aya ni amagambo dukoresha mu ndirimbo twemeza kandi  duhamya ko Nyagasani Yezu ari Umwami wacu, akaba Umwami w’ibiremwa byose, akaba umugenga w’ibiboneka n’ibitaboneka. Uwo mwami w’isi n’ijuru ni We Zaburi ya 23 itubwira: Uhoraho ni umushumba wanjye ntacyo nzabura. Andagira mu rwuri rutoshye, akanshora ku iriba ry’amazi afutse. Anyobora inzira y’ubutungane abigiriye kubahiriza izina rye. N’iyo nagera mu mukoki ucuze umwijima ntacyankura umutima kuko igihe cyose aba ari kumwe nanjye. Ni We utwiragiriye, kandi twaba twazimiye akatugarura, twaba twatannye akaducyamura. Ni We utwomora iyo twakomeretse maze twaba turwaye akatuvura. Nguwo Umwami buhungiro bwacu. Nguwo umukurambere mu bapfuye, nguwo uwadusubije ubugingo. Nguwo umwarimu mwiza ivanjiri itwereka, utubwira ibyo tuzabazwa k’umunsi tuzinjirira aho tuzakorera ikizami tubazwa iby’ukuntu twabaye muri ubu buzima Yezu yabaye adutije kuri iyi si. Tuzirikane kuri izi ngingo zikurikira:

 

1.Igihe umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ibihugu byose bizakoranyirizwa imbere ye.

Nyagasani yakomeje kuvuga ko ari umwami, rubanda natwe twese tukanga kumwumva no kumwitaho, none uyu munsi aravuga yatuye. Nta wundi tugomba kurangamira ni We, twabishaka tutabishaka ni We Mwami w’ikuzo. Ni We Nyiringoma zose watashye muri twe, ni we tugomba kwiha twese uko tungana, waba muto waba mukuru, waba mubi cyangwa mwiza, waba ukize cyangwa se ukennye, Umwami wawe ni uwo kandi twese ni we duhungiraho. Namwemera namwanga, ubwami bwe sinzabubuza kuba ubwami kandi sinzigera mubuza kwigarurira isi n’abayituye kandi ntituzamubuza gukoranyiriza imbere ye amahanga yose. Kenshi tujye twibaza kuri uyu munsi w’imperuka: niba warahiriwe n’urugendo ukarya ukaryama bugacya ufata ka cyayi, jya ugera aho wibaze kuri uyu munsi igihe bizaba ngombwa ko dutunguka imbere ya Nyagasani. Mama nzamuhingukana imbere iki mu biganza no k’umutima?

Niba warabyaye ugatuma ndetse abana bawe bakaba barakwicaje aho abandi baririra, jya ugira igihe uzirikane Umwami w’abami, wibuke ko ari We waremewe kandi ko ari We ugomba kugiramo amizero. Niba ubuzima bwawe ari ugupfundikanya, wabona bwije ukibaza niba buri bucye, wabona bukeye ukibaza niba buri bwire, nawe amaganya, amarira n’agahinda byiguhuma amaso ngo bikubuze gutekereza k’umunsi Nyagasani Yezu azadukoranyiriza imbere ye twese. Uwo munsi uzaba umeze ute? Uzaba uhagaze, nzaba mpagazehe, mpagararanye iki?

 

2. Nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa.

Ngiryo ihurizo rya mbere Nyagasani ashaka ko twakoraho ubushakashatsi buhagije. Yabitubwiye kare kugira ngo tuzatungukane imbereye inyandiko ndende igaragaza abashonji twagaburiye, igaragaza abishwe n’inyota twarwanyeho. Iki ni ikibazo gikomeye muri iyi si itagira imbabazi, iducira umugani itubwira ko amaboko atareshya atanaramukanya. Ni ikibazo gikomeye aho abashonji ari benshi nyamara bamwe basagura. Ni ikibazo gikomeye aho abatekamutwe bagenda biyongera maze yaza yakubeshya ukazinukwa umuntu uza agusaba wenda ababaye, ariko kubera ibisambo byagukuye umutima ukamwikiza umusubiza ko nawe iwawe rukinga babiri.

Gushishoza igishimisha Imana Nyagasani Umwami w’abami muri iri hurizo ry’ubuzima ntibyoroshye. Aha abenshi hazatugora, ubanza tuzarya indimi tukabura uko twisobanura niba Nyagasani ataje ngo atwigishe gukorera bagenzi bacu ikiri icyiza kandi gikwiye cyo kubafungurira no kubamara inyota.

 

3. Naje ndi umugenzi murancumbikira.

Ubu hasigaye hakora ifaranga. Ngo ntuzarate ngo ni kwa nyoko wanyu cyangwa se ngo ni kwa nyogosenge maze ngo uvuge, uzibuke ko ubu ikivuga ari ifanga! niba nabaze ko ibyatetswe ari ibya babiri, ubwo ni abo. Uje gucumbikisha ntiyabazwe, ndetse nitunamucumbikira araza gukaraba kandi amazi tuyagura, araza gucana amashanyarazi wenda amasaha atanu kandi uko ukwezi gushize twishyura umuriro. Ikitworoheye aho kwiteranya, ni ukumwumvisha ko icumbi ridahari kandi ubu si nka kera basasaga bakadandura maze umusambi umwe ukararwaho imbaga. Iki kizami nacyo kizatubera ingorabahizi, ntitukirengagize ibyo tuzabazwa, nitubitekerezeho kuko ngo uwo uzaheka ntumwisha urume.

 

4. Nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari imbohe muza kundeba.

Nyagasani azatubaza k’ubuzima twiberamo buri munsi. Niyo mpamvu atadusaba ibihambaye, ahubwo adusaba kubaho uko tugomba kubaho. Kuba umutagatifu si ukuba igitangaza n’igihange, si ukubakira abakene bose b’isi, si ukwamamara ku isi hose. Kuba intungane, kuzabasha gusubiza neza Yezu ni ukwita kubo tubana no kubo duturanye. Abo nibo Imana yaduhaye kwitagatifurizamo. Irinde guhora ureba ikijisho wa muturanyi wawe, wimukekaho amarozi atigeze, wimugirira ishyari ngo  narwara isengesho ryawe ribe iryo kuvuga ngo kiramaze, niba cyari gipfuye.

Kristu Umwami aradusaba kwitonda no gushishoza. Nitube abanyampuhwe maze tuzazigirirwe, nitube abantu azaduhembe kugira ubuntu, nitube intungane maze turebe ngo aradufasha gutunganirwa iwe ibuziraherezo. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »