ven.

18

nov.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXXIV

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli     (Dan 7, 15-27)

15Jyewe Daniyeli, umutima wanjye wariho ushenguka, ayo mabonekerwa yanjye antera ubwoba. 16Ni ko kwegera umwe mu bari bahagaze aho, musaba kumbwira ukuri kw’ibyo byose. Nuko arabimbwira kandi amenyesha n’igisobanuro cyabyo agira ati 17«Ibyo bikoko nyamunini uko ari bine, ni abami bane bazaduka ku isi. 18Abazahabwa ingoma ni abatagatifu b’Umusumbabyose, bakazayitunga iteka ryose ubuziraherezo. » 19Hanyuma nsaba kumenya ukuri kw’icyo gikoko cya kane cyari gitandukanye n’ibindi byose, cyari giteye ubwoba, kikagira amenyo y’ibyuma n’inzara z’umuringa, kigaconshomera kandi kikajajanga, ibisigaye kikabiribata n’ibinono byacyo. 20Ubwo mbaza n’ibyerekeye amahembe cumi yari ku mutwe wacyo, ndetse n’lrindi hembe ryameze atatu ya mbere agahunguka ; iryo hembe rikaba ryari rifite amaso n’umunwa wavugaga ibintu bikomeye, rikanakomera kurusha ayandi. 21 Nakomezaga kwitegereza iryo hembe ryarwanyaga abatagatifu rikabatsinda, 22kugeza ubwo haje Umukambwe akarenganura abatagatifu b’Umusumbabyose ; maze igihe kigeze begurirwa ingoma.


23Nuko arambwira ati « Igikoko cya kane ni ingoma ya kane ku isi, izaba itandukanye n’izindi zose. Izaconshomera isi yose, iyinyukanyuke n’ibirenge byayo maze iyirimarime. 24Naho amahembe uko ari icumi : ni abami cumi bazasimburana ku ngoma, n’undi uzimikwa nyuma yabo. Azaba atandukanye n’abo bamubanjirije, akazatsinda abo uko ari batatu. 25 Azavuga amagambo atuka Umusumbabyose, azagirire nabi abatagatifu b’Umusumbabyose. Azafata umugambi wo guhindura ibihe n’amategeko, abatagatifujwe bazegurirwe mu biganza bye kugira ngo bahamare igihe, ibihe n’inusu y’igihe. 26Ariko urukiko ruzashyirwaho anyagwe ubutegetsi, burimburwe kandi butsiratsizwe kugera ku ndunduro. 27Nuko ubutegetsi n’ubwami, kimwe n’ubwamamare bw’ibihugu biri munsi y’ijuru, bizegurirwe umuryango w’abatagatifu b’Umusumbabyose: Ingoma ye ni ingoma izahoraho iteka ; ingoma zose zizamuyoboka, zimwumvire.»

 

INDIRIMBO     (Daniyeli 3, 82-84, 85-87)

 

Bana b’abantu, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Israheli, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Baherezabitambo, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Bagaragu ba Nyagasani, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Mutima n’ubwenge by’intungane, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

Ntungane namwe ab’umutima wiyoroshya, nimusingize Nyagasani.

Inyik/ Nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose !

 

IBANGONDIRlMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka  (Lk 21, 34-36)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye ; nuko arababwira ati 34«Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. 35Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. 36Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »