8/11/2011:Godefridi,Karpofori

    Godifridi (+1115):

Yavukiye bugufi ya Soissons mu majyaruguru y’ubufaransa .Ku va akiri muto yabaye muri Monasiteri bityo agerageza gukurikiza imibereho y’abamonaki mu kwigomwa ,haba mu bitunga umubiri cyangwa mu mibereho yindi isanzwe. Yifuzaga nawe kuziyegurira Imana akaba umumonaki.

Yujuje imyaka 25,nibwo yahawe ubusaseridoti, nuko hashize iminsi yoherezwa muri monasiteri y’i Nogent-sous-concy.Nyuma y’imyaka 10,yatorewe ubwepisikopi ,ashingwa kuyobora Diyosezi ya Troyes.Muri uwo murimo ukomeye kandi w’icyubahiro yari afite ,ntiyigeze atezuka ku mugambi we wo kwicisha bugufi.

Yigomwaga byinshi haba ku bimutunga cyangwa mu kwitangira abandi akaba kandi yarakundaga cyane abakene .akenshi yabajyanaga ku meza agasangira na bo .kuba yicaranye n’abakene 12 ku meza ngo byamwibutsaga yezu n’Intumwa ze 12 ku meza.Umutima utuje kandi w’ingeso nziza yari afite ntiwamubuzaga na rimwe iyo byabaga ari ngombwa gucyaha bamwe mu basaseridoti be babaga birengagije umurimo bashinzwe ,usibye ko n’abategetsi b’igihugu atatinyaga kubahwitura.Godifridi yitabye Imana tariki 8 Ugushyingo 1115.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »