ven.

18

nov.

2011

2/11/2011: Umunsi wa roho zo mu isukuriro. Eustokiyo, Tobi.

  • Ø Abakristu bapfuye bose

‘’Uko Yezu yapfuye kandi akazuka , ni ko n’abapfuye Imana izabazura kimwe na we’’(1 tes4,14).

Kuva mu kinyejana cya cumi na rimwe(nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu), umunsi ukurikira uw’abatagatifu bose wahariwe amasengesho yo gusabira abapfuye. Nyuma yo kuririmba ikuzo n’ihirwe bya Kiliziya yegukanye umutsindo, liturijiya idusaba kwibuka Kiliziya iri mu mibabaro (PURIGATORI), ari yo roho zikeneye amasengeshoyacu n’ukwibabaza kwacu. Si umunsi w’agahinda n’urupfu, ahubwo ni umunsi wo kwinginga Imana ngo ikure abacu bapfuye mu bwisukuriro, maze ibakire mu bwami bwayo.

Dusabe: ‘Nyagasani Mana yacu, turakwinginze gira impuhwe wumve amasengesho yacu, maze ubwo twemera ko umwana wawe yazutse mu bapfuye, uduhe no gukomeza kwizera izuka riteganyirijwe abayoboke bawe. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu umwami wacu ‘’Amen

 

  • Ø Tobi

Ni umwe muri bagenzi icumi ba Mutagatifu kariteriyosi bahowe Imana i SEBASTE.(Bombi bari abasirikari ku ngoma ya LICINIYUSI). Kubera ubudahemuka bari bafitiye Kristu n’inyigisho ze, byababereye impamvu yo gufatwa nabi bikabije bigera naho bashyirwa mu nzu y’imbohe. Bakubitishwaga umugozi uboshye mu bwoya bw’inka ndetse babakura n’amenyo. Mu kubabazwa bwa nyuma, umutware wabo Mariseli abwira Kariteriyosi ati: ‘Ni wowe watumye rubanda basuzugura umwami’. We aramusubiza ati:’Ninjye wababereye impamvu, itari iyo gusuzugura umwami yo gukurikira Yezu Kristu, we mwami uzahoraho.’

Hanyuma Tobi n’abandi basigaye n’abo bakurizaho kwamamaza ukwemera kwabo.

Nyuma yo kubabazwa bikomeye kandi ku buryo bwinshi bose bishwe batwitswe bahowe Kristu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »