17/11/2011:Elizabeti wa Hungariya,Gregori Umunyabitangaza,Hilda.

  • Ø Elizabeti

Yari umukobwa w’umwami wa Hongriya.Yavutse mu mwaka w’120.Kuva afite imyaka ine yoherejwe kwa Hermani,igikomangoma cya Thuringeni ho mu Budage.kuko byari biteganijwe ko azarongorwa n’umuhungu we Ludoviko.Amaze kuzuza imyaka cumi n’ine ashyingiranwa n’igikomangoma Ludoviko.Mu myaka yose bamaranye babanye neza mu bwumvikane,babyarana abana batatu.

Elizabeti yari afite umutima ukunda abantu kandi ugira impuhwe.Yari umuntu wicisha bugufi,akakira uje amugana wese.Mu mwaka w’1225,hateye inzara maze abantu barasonza cyane maze afata ibyari bibitswe mu bigega by’ibwami abigaburira abashonji.Byageze ndetse n’aho agurisha inigi ze nziza kugira ngo abone ibyo agaburira abashonji.Amaze kuba umugore wa Ludoviko yakunze amasengesho.Elizabeti ntabwo yamaranye n’umugabo igihe kirekire nk’uko yabyifuzaga.Ludoviko yaguye mu nzira ajya i Yeruzalemu,asiga Elizabeti atwite inda y’umwana wa gatatu.Urwo rupfu rwamuteye agahinda katavugwa.Elizabeti yaje gushinga ibitaro, ari naho ubwe yakoreraga avura abarwayi .Hashize igihe yaje gutandukana n’abana be ,Abashinga ubarera.Bityo aboneraho umwanya uhagije wo gukorera Nyagasani avura abarwayi.iyo mibereho ivunanye kandi ivanze mo no kwigomwa yaramuzahaje yitaba Imana afite imyaka 24 gusa.yitabye Imana tariki ya 17/11/1231.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »