16/11/2011:Jeriturda,Margarita wa Ekosi,Otmari.

  • Ø Margarita

Yavutse mu mwaka w’1046 muri Hongriya aho Se yari yarahungiye avuye mu Bwongereza.Nyuma yaho umuryango we wasubiye mu Bwongereza mu 1070,yashakanye na Malikoluni wa gatatu,umwami wa Ekosi.Yabaye umugore w’intangarugero yari afite abana umunani. Margarita wari umwamikazi w’impuhwe nyinshi kandi wicisha bugufi . Yakunze abaturage b’igihugu cye ariko cyane cyane abakene.Yafashije na Kiliziya kuri byinshi atuma igira ubwumvikane nyakuri n’ubutegetsi bw’igihugu.Yapfuye tariki ya 16 Ugushyingo 1093.

 

  • Ø Jeriturda(1256-1302) :

Yavukiye mu gihugu cy’ubudage.Mu mwaka w’1261,yujuje imyaka itanu ababyeyi be bamujyanye mu babikira ,bamutura Nyagasani.Abo babikira nibo bitaye cyane ku burere bwe . Muri Monasiteri yahigiye byinshi ndetse aba umuhanga mu kuririmba no guhimba indirimbo za Kiliziya.Mu mwaka 25 yatangiye kubonekerwa   hanyuma arahinduka asaba kujya mu babikira n’uko aremererwa.Yakundaga gushengerera isakaramentu ritagatifu.Yakundaga gusoma Bibiliya n’inyandiko z’abarimu ba Kiliziya ndetse na we yanditse ibitabo byinshi kandi byiza.Jeriturda yari umuntu ukunda kuganira agasetsa cyane.Yitabye Imana tariki ya 13 ugushyingo 1302.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »