15/11/2011:Alberti,Yozefu Mukasa,leopoldi,Malo,Vigtoriya.

  • Ø  Yozefu Mukasa(+1885):

Ni we mugande wa mbere wahowe Imana.Yabatijwe ku wa 15Ugushyingo1885,afite nk’imyaka makumyabiri n’irindwi.

Yozefu Mukasa yabyirukanye uburanga n’imico myiza cyane.Amaze guca akenge,ni bwo yagiye i bwami, aba intore y’umwami Mutesa.Aho i bwami,yabaye cyane umutoni wa Mutesa ku buryo no mu itanga rye,umwami Mutesa yaciriye mu maboko ya Mukasa.Hari mu mwaka w’1884.

Mutesa yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Mwanga wari warabyirukanye na mukasa maze nawe aramutonesha,amwubakishiriza urugo hafi y’urwe ndetse abantu bakeka ko agiye ku mugira umutware w’intebe.ibyo byatumye uwari umutware w’intebe agirira ishyari Mukasa,ashaka uko yamuteranya n’umwami.Impamvu ya mbere iba iy’uko Mukasa yakundaga guhana umwami ingeso y’ubusambanyi ndetse akamwima n’abana b’intore yashakaga gukoresha ingeso mbi.

Ngo impamvu ingana ururo!Umunsi umwe,umwami yarwaye indwara y’umuriro araremba ,atuma Mukasa kumusabira umuti kwa Padiri.Umuti Mukasa arawuzana ariko ukaba uzirana n’inzoga n’umunyu.Mu kuwunywa ,Mwanga yanga gukurikiza amategeko,yirira umunyu maze si ukuribwa mu nda arakekembuka.Umwami ati:<<Ndapfuye kandi nzize Mukasa n’abazungu>>.

Rubanda iti:<<Mukasa ntajye,atwiciye umwami >>.Katikiro wari umutware w’intebe,ati:<<Sinjye wa bona Mukasa>>.Ubwongubwo ,Mwanga yahise atanga Mukasa. Na we abimenye anyarukira kwa Padiri gusezera no gusaba ukaristiya ya nyuma.Mukasa agarutse ahurirana n’abamuboha,Katikiro akaba yari yababwiye ati:<<Izuba ntirirenge mutaramutwika abona>>.Igihe abishi barimo batashya inkwi zo ku mutwika,Mukasa we yarapfukamye asaba Imana gupfa gitwari.

Mu rupfu rwe yagaragaje ukwemera gukomeye n’urukundo rw’Imana rutangaje.Yamaze gupfa,umwami n’umutware w’intebe bati:iby’abakristu birarangiye.Abandi na bo bati:<<nta gahinda twiboneye umuvugizi mu ijuru.Uwazana ngo natwe dupfe nk’urwa Yozefu Mukasa>>.Iyo mipfire ya Yozefu yateye Mwanga kurushaho kubisha,yiyemeza gutsemba Abakristu.Aba na bo bakomera ku bukristu bwabo:Abigishwa barabatizwa,abadakomejwe barakomezwa,bose bitegura guhorwa kristu bibutswa ububabare n’urupfu bye.Kuri bo,umukiro nyakuri ni uw’ijuru kabone n’iyo wabasaba kumena amaraso yabo.

 

  • Ø Alberti Mukuru(1193-1280):

Yavukiye mu Budage mu mwaka w’1206.Yize muri kaminuza zitandukanye nuko ajya mu muryango w’Abihayimana ba Badominikani.mu mwigire ye yashimishwaga na tewolojiya.Yarigishije kandi akomemeza ubushakashatsi bityo byombi arabihuza bimufasha gukomeza gusenga no gukurikira umuryango yari arimo,ndetse akomeza gukurikirana iby’ubuhanga mu by’iyobokamana n’iby’imibereho y’abantu..Yabaye umwepiskopi wa Ratisboni kandi akomeza gukora cyane aharanira amahoro mu baturage banyuranye bo muri Diyosezi ye.Yapfuye mu mwaka w’1280.Akaba ari we rugero rw’abakristu bose bakurikira ubumenyi n’ubuhanga bw’abantu n’ubw’ibintu.Na n’ubu imva ye iri ahagaragara mu Kiliziya ya Mutagatifu Andreya i Kolonye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »