ven.

18

nov.

2011

11/11/2011:Martini,Menani,Verani.

    Martini

Yavukiye muri Hongriya. Se yari umusirikare mukuru mu ngabo z’umwami w’abanyaroma.Ababyeyi be ntibari abakristu .afite imyaka 10 yiyandikishije mu bigishwa ngo azahabwe batisimu .Nyuma y’imyaka 3 atari yabatizwa se yamujyanye kuba umusirikare.Yabikoranye umurava n’ubwitonzi,aba intwari arashimwa cyane,nyuma ashingwa kuyobora umutwe w’ingabo.

Martini yakomeje gukunda Imana.Yari umuntu wubaha buri wese ukunda ukuri ,witangira abandi kandi uhorana impuhwe.Umunsi umwe yahuye n’umukene wifubitse ibishwangi imbeho yamugagaje,amubonye amugirira impuhwe nyinshi,nuko yiyambura igishura cye agisaturamo kabiri ,igice kimwe agiha umukene.Iryo joro ryamubereye akataraboneka kuko Yezu yamubonekeye yambaye cya gishura yahaye wa mukene;nuko aramubwira ati:”umenye ko icyo ukoreye umukene,uba ari jye ugikoreye.”

Haciye iminsi Martini asezera mu bya gisirikare.Nibwo yakomeje kwiga ahabwa batisimu. Asubiye iwabo yigishije ababyeyi be Iyobokamana ,nyina yemera kubatizwa ariko se aranga.Hilari wabaye umwepisikopi wa Pwatiye niwe wamufashije guhabwa batisimu.Yaje kwinjira mu muryango w’abamonaki i Pwatiye;arushaho kwitagatifuza cyane;ndetse yubakisha ikigo cy’abihayimana hafi aho.Ukwitagatifuza kwe kwarangamiwe na benshi,bigeza n’ubwo abakristu b’i turu bamutoye ngo ababere Umwepisikopi.Amaze kuba Umwepisikopi yakomeje kwitangira abakene ;agacisha make kandi agakunda gusenga.Nubwo yari umwepisikopi yakomeje kwibera mu tuzu tw’abamonaki.Martini yayoboye Diyosezi imyaka 25,apfa afite imyaka 81.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »