10 /11/2011:Leo wa 1,Nowe,Andereya Avelini

    Leo wa mbere

 

Leo yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 440.Mu gihe cye kiliziya yahuye n’imidugararo myinshi. Leo aba intwari ntiyatezuka, arakomeza aba umugabo, arabirwanya azitira abanzi bateraga i Roma,avuguruza n’abahakanyi bayobyaga abakristu bahakana ukwigira umuntu kwa Jambo;agobotora Kiliziya mu byago no mu makuba.leo yigishije neza kandi yandika neza ,ahamya ukwigira umuntu kwa Jambo,ati:”Umukristu nyawe amenya icyubahiro afite ;ko ari ingingo y’umutwe n’iy’umubiri wa kristu”ibaruwa ye yohereje mu nama ya Kiliziya i Kalsedoniya ,yafashije rwose Abepiskopi bari bayiteraniyemo mu kubeshyuza inyigisho z’abahakanyi.Amahoro Leo yahoranaga ku mutima we yayakeshaga ahanini urukundo n’ukwemera yari afite.Yigishije ivanjili cyane kandi ayikundisha abakristu.Nuko akabafasha guhora bazirikana urukundo Imana yagiriye abantu.Leo yanditse ibitabo byinshi byiza kurusha abandi barimu ba Kiliziya,byerekeye ukwigira umuntu kwa Jambo.Yapfuye mu mwaka wa 461,ayoboye Kiliziya imyaka myakumyabiri.

 

    Andereya Avelini(1521-1608)

Yavukiye hafi ya Napule mu butariyani.Ahabwa batisimu yitwa”Lansero.Mbere y’uko ahabwa ubupadiri yari umunyamategeko ya Kiliziya .Niyo mpamvu amaze kuba Padiri yagize uruhare rwo kuvugurura umuryango w’Ababikira wari wifitemo ibibazo.Nyuma yagiye mu muryango w’Abihaye Imana bitwa Abateyatini maze yitwa Andereya.Ubutumwa bwe bwagenze neza cyane cyane i lombaridi aho yahuye na Mutagatifu Karoli Boromewo maze amubera inshuti ndetse n’umujyanama .Yitabye Imana afite imyaka 87 i Napule ari gusoma Misa.yagizwe umuhire mu 1624.Ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu mu 1969.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »